Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo cy’icyitegererezo kigenzura amakuru mu ikoranabuhanga

Kompanyi yo mu Busuwisi “WISeKey”, mu Nama Mpuzamahanga yiswe “Mobile World Congress” i Barcelone muri Espagne yatangaje ko igiye kubaka i Kigali ikigo cy’icyitegererezo mu guhererekanya amakuru ku bantu n’ibyabo.

Minisitiri Nsengimana Philbert w'Ikoranabuhanga avuga ko iki kigo kigamije guhindura no kuzamura ubukungu bw'igihugu mu buryo bwungura abaturage.
Minisitiri Nsengimana Philbert w’Ikoranabuhanga avuga ko iki kigo kigamije guhindura no kuzamura ubukungu bw’igihugu mu buryo bwungura abaturage.

Umushinga w’iki kigo cyo mu Busuwisi kigenzura ibyaha byifashisha ikoranabuhanga uri muri gahunda ya Smart Africa, umushinga w’ibihugu 17 by’Afurika, birimo n’u Rwanda, ugamije guhindura Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nk’uko ikigo WISeKey cyabitangaje, kuri uyu wa 2 Werurwe 2016, icyo kigo kizwi nka “Blockchain/IoT Center of Excellence” kizubakwa mu Rwanda ngo kizashyiraho uburyo bwizewe bwo guhererekanya no kugenzura amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri iri koranabuhanga rya “blockchain” buri makuru ari mu rwego rumwe ahabwa code ku buryo agumana umwimerere akaba adashobora guhindurwa n’uwo ari we wese uko yiboneye.

Urugero, nko mu bucuruzi, igicuruzwa gishyirwaho code yihariye ku buryo niba kivuye nko mu Bushinwa kiza mu Rwanda, iyo code iba irimo amakuru yose ajyanye na cyo ku buryo ntawapfa kukinyereza cyangwa ngo ahindure umwimerere wacyo.

WISeKey igira iti “Turizera tudashidikanya ko iki kigo kizafasha u Rwanda kuzamura ubucuruzi ku rwego rwo hejuru kandi mu buryo bwizewe. Kubaka iki kigo mu Rwanda kandi bizagirira akamaro inganda kandi bizamure ikoranabuhanga ryafasha Afurika yose.”

Bimwe mu byo iki kigo kizajya gikora
Bimwe mu byo iki kigo kizajya gikora

Mu makuru iki kigo kizitaho harimo ajyanye no guha code (tags) ibicuruzwa ku biryo byoroshya kubicuruza hifashishijwe ikoranabuhanga ikanoroshya inzira binyuramo biva cyangwa byoherezwa mu mahanga ndetse no kubika amakuru ajyane n’ibyacurujwe ku buryo birinda umucuruzi igihombo.

Harimo kandi kurinda no kubungabunga amakuru ajyanye n’ubuzima, umutekano, ubwikorezi, ibiribwa ndetse no kwita ku nyandiko no kuzibungabunga.

Ubu buryo kandi buzaba bushobora kugaragaza aho abantu baherereye hifashishijwe amakuru aturuka ku bikoresho bafite. Wenda umuntu yibye nk’isaha mu iduka runaka, hashobora kwifashishwa code y’iyo saha hakagaragara aho iri n’uyifite.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana, avuga kuri icyo kigo, yagize ati “Ni umushinga uri mu gahunda ya Perezida Paul Kagame yo kwifashisha amakuru n’itumanaho byifashisha ikoranabuhanga mu guhindura no kuzamura ubukungu bw’igihugu mu buryo bwungura abaturage.”

“Mobile World Congress 2017”, tugenekereje twakwita Inama Mpuzamahanga igamije gusuzuma uko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rwanozwa muri uyu mwaka, yatangiye ku wa 27 Gashyantare 2017 ikaba yasojwe kuri uyu wa 2 Werurwe 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komeza imihigo Rwanda Nziza kandi Rwanda Rwacu.

Kiriya ni ikiraro kabisa! Watoto watapita na watafika mbali na maendeleo.

Alias Kayigema Ivan yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka