Kiliziya Gatolika irashishikariza abayoboke bayo kwifashisha Irembo kwishyura serivisi za Leta

Kiliziya Gatolika iri gusaba abaturage cyane cyane abayoboke bayo kwiyorohereza akazi kwifashisha Urubuga Irembo mu kwishyura serivisi za Leta.

Diocese ya Ruhengeri.
Diocese ya Ruhengeri.

Irembo ni urubuga abaturage bifashisha bashaka serivisi za Guverinoma bakoresheje ikoranabuhanga. Akamaro k’Irembo ni ugufasha abaturage kubona serivisi mu buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.

Ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2016 Diyosezi ya Ruhengeri ifatanije n’ikigo cy’Ikoranabuhanga cya RwandaOnline, bateguye amahugurwa ku bakozi ba Diyoseze ya Ruhengeri baturutse muri paruwase zose ziyigize mu rwego rwo kubasobanurira ndetse no kubigisha imikorere n’imikoreshereze y’urubuga Irembo.

Icyari kigamijwe kwari ukugirango buri paruwase ibe ifite umuntu ushobora kuba yafasha abaturage gusaba no Kwishyura serivisi za Leta mu buryo bworoshye kandi akoresheje ikoranabuhanga ry’urubuga Irembo.

Bamwe mubahawe amahugurwa.
Bamwe mubahawe amahugurwa.

Padiri Nizeyima Celestin, wo muri Diyosezi ya Ruhengeri, yatangaje ko ubu ari bumwe mu buryo bwo gufasha abaturage muri gahunda za leta zigiye zitandukanye nk’uko biri mu nshingano zabo kubafasha kujijuka haba mu ikoranabuhanga, mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.

Yagize ati “Tugomba gufasha abantu mu bya roho ndetse n’iby’umubiri kandi n’ibi byo kubahugura mu ikoranabuhanga birimo.”

Niyitanga Prisca, umwe mu bahawe amahugurwa, yavuze ko afite akamaro cyane kuko aje gukemura bimwe mu bibazo ababagana babaza ariko batabifitiye ibisubizo.

Ati “Kuba twahawe amahugurwa twabonye igisubizo kuko abaturage nibajya batugana ngo tubafashe uburyo bwo kubona ibyangombwa mu nzego z’ibanze tuzajya duhita tubibafashamo byihuse kuko tubizi.”

Yan Kwizera, Umuyobozi muri RwandaOnline uhagarariye ishami ryo guteza imbere ubucuruzi (Director of Business Development), yatangarije ko ubu ari bumwe mu buryo iki kigo kirimo gukoresha hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’amadini n’amatorero mu rwego rwo koroherereza abaturage kubona serivisi za Leta biboroheye kandi bakoresheje ikoranabuhanga.

Yakomeje adusobanurira ko muri paruwase zose zigize Diocese ya Ruhengeri, hazaba hari umukozi ushinzwe gufasha abaturage bashaka gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo, bityo bikazabafasha kudakora ingendo ndende bashaka serivisi za Leta.

Kugeza ubu wasaba serivisi zisaga 30, ukoresheje telefoni igendanwa udakeneye interineti ukanze *909# cyangwa ukoresheje internet unyuze kuri www.irembo.gov.rw.
Umuntu abasha gusaba akanishyura serivisi za Leta, maze akajya ku Murenge gufata icyangombwa amaze kubona ubutumwa bumubwira ko icyangombwa cye cyamaze kuboneka.

Iyo ukoresheje telefoni ugenda ukurikiza amabwiriza ukabasha no kwishyura, ukoresheje MTN Mobile Money, TigoCash , Airtel Money , Bank of Kigali, VisaCard ndetse na MasterCard.

Zimwe muri serivisi zitangirwa ku rubuga Irembo harimo Icyemezo cy’amavuko, Inyandiko y’ivuka, Inyandiko y’uko uri ingaragu, Inyandiko y’Ishyingirwa, Icyemezo cyo kuba warashyingiwe, Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana, Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, Kwandukuza umuntu witabye Imana, Ibyapa Binini, Ibitambaro n’Ibyapa bito ndetse n’icyangombwa cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko.

Abafite ibibazo bitandukanye binyuzwa ku murongo utishyurwa ariwo 9099, cyangwa kuri [email protected] no kuri watsapp ukoresheje nimero 0788315009.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

kubutabera mbigenzente ? kugirango mbone ibibera kurubanza rwanjye ruri murukiko.

Nahimana nestor yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Ikoranabuhanga ni ngombwa ariko bijyanye no gufungura umutwe

alias yanditse ku itariki ya: 31-08-2016  →  Musubize

ikorabuhanga ryari rikenewe ngo ribashe kwihutisha itangwa ry service mu Rwanda

hitayezuprosper yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

murakoze korohereza abanyarwanda

hitayezuprosper yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize

Nukuri ubu buryo bw’Irembo buzatworohereza mungendo twakoraga ndetse numwanya byatwaraga kugira ubone serivisi za Leta.

Murayire yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka