Intore mu ikoranabuhanga zigiye kuzamura umubare w’abo rigeraho

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yatangije gahunda yiswe Digital Ambassadors, izatuma Abanyarwanda bagerwaho n’ikoranabuhanga biyongeraho miliyoni eshanu.

Minisitiri Nsengimana avuga ko mu myaka itatu Abanyarwanda bagerwaho n'ikoranabuhanga bazaba biyongereyeho miliyoni eshanu
Minisitiri Nsengimana avuga ko mu myaka itatu Abanyarwanda bagerwaho n’ikoranabuhanga bazaba biyongereyeho miliyoni eshanu

Iyi gahunda ya "Digital Ambassadors" cyangwa Intore mu Ikoranabuhanga, yatangijwe ubwo MYICT yahuraga n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye, barimo ‘DOT Rwanda’, ku wa mbere tariki 20 Gashyantare 2017.

Intore mu Ikoranabuhanga ni abize ikoranabuhanaga bazigisha abaturage uko mudasobwa na telefone batungiye kwitaba no guhamagara, zakoreshwa n’ibindi bifite akamaro, nk’uko Uwamahoro Kayumba Christine, umwe muri bo abivuga.

Agira ati “Tugiye kujya mu baturage tutibanda ku rubyiruko gusa, kuko hari benshi bafite za mudasobwa na telefone ariko batazi uko bagera kuri servise zitandukanye zirimo Irembo, kwishyura n’ibindi.

Ibi bituma izi servise bazishyura cyangwa bagatega bajya aho ziri kandi bashobora kubyikorera.”

Biteganyijwe ko Intore mu Ikoranabuhanga ibihumbi bitanu ari zo zizageza iyi gahunda ku baturage miliyoni eshanu mu myaka itatu iri imbere.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana avuga ko gushyiraho ibikorwaremezo byoroshya itumanaho bidahagije kuko rigomba kubyazwa umusaruro.

Agira ati “Byinshi byarakozwe kugira ngo mu gihugu cyose haboneke ‘Network’, telefone zikore ariko ntibihagije.

Zakagombye gufasha umuntu mu kunoza ibyo akora, nk’umucuruzi akihutisha ubucuruzi bwe atavuye aho ari, umuhinzi yongere umusaruro anawugurishe neza bitamugoye.”

Iyi ngo ni yo mpamvu abaturage bagomba kongererwa ubumenyi kugira ngo ibikoresho by’ikoranabuhanga bafite bibafashe kurushaho.

Inama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye ba MYICT
Inama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye ba MYICT

Kuri ubu Abanyarwanda batunze telefone bagera kuri 80%. Muri abo 90% bahwanye na Miliyoni 7.5 bakoresha servisi z’imari. Ibi ngo bikaba byongera ubukungu; nkuko Minisitiri Nsengimana akomeza abivuga.

Ati “Iyo abantu bohererezanya amafaranga ku mpamvu zitandukanye, ni ko agenda akemura ibibazo aho aciye hose bityo n’ubukungu bukazamuka.”

MYICT itangaza ko gahunda ya Digital Ambassadors cyangwa Intore mu Ikoranabuhanga izatwara Miliyoni 25 z’Amadolari ya Amerika, asaga Miliyari 20RWf, mu gihe cy’imyaka itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

DA iziye igihe peee

Paul yanditse ku itariki ya: 20-06-2023  →  Musubize

Kwinjira mu ntore zikora urugerero online

MUCYO Elysee yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

Murakoze cyane, iyi gahunda iziye igihe. Kuko ikoranabuhanga rirakataje, ningenzi ko buri umwe(abanyarwanda) agira ubumenyi kuri mudasobwa, n’ibindi bikoresho biyerekeye.

Tuyizere Etienne yanditse ku itariki ya: 7-09-2021  →  Musubize

Iyi gahunda twarayikunze kuko benshi mubanyarwanda baziko umumaro Wa terefone batunze ari uguhamagara no kwitaba gusa ari siko. Biri nimuduhe akazi tubagashe kwereka abanyarwanda indi mimaro ya terefone batunze.murakoze

Niyitegeka olivier yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Iyigahunda ninziza cyane rwose kubanyarwanda twese dusobanukirwe nikoranabuhanga murakoze

Bayingana Eugenie yanditse ku itariki ya: 17-01-2023  →  Musubize

Ni byiza cyane nimugire muduhe akazi muntara yamajyepfo turi intagarugero mwikorana buhanga by’umwihariko Akarere ka Nyanza tubifashijwemo nibigo nka kavumu training center,Nyanza youth center na hanika secondary school .

Ntirandekura Abdulkarim yanditse ku itariki ya: 19-08-2017  →  Musubize

Ibi ni byiza cyane kuko n’ubwo tuzifite ntabwo tuzi uko zikora

clement yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka