Iminara ya 4G LTE ikoresha imirasire y’izuba izagabanya iyangizwa ry’ibidukikije

Korea Telecom Rwanda Network (KtRN), ikompanyi icuruza interineti izwi nka 4G LTE, yatangije ku mugaragaro uburyo bw’iminara ikoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Iminara nk'iyi ikoresha imirasire y'izuba yitezweho gukemura ikibazo cy'amashanyarazi menshi iminara isanzwe yakoreshaga
Iminara nk’iyi ikoresha imirasire y’izuba yitezweho gukemura ikibazo cy’amashanyarazi menshi iminara isanzwe yakoreshaga

Iyo kompanyi ivuga ko ubwo buryo butangiza ibidukikije kandi bukazayifasha mu kugabanya ikiguzi cyatangwaga ku mashanyarazi.

Umunara wakoreweho umuhango wo gutahwa ku mugaragaro bene iyi minara wubatse hafi y’umudugudu w’icyitegererezo i Gacuriro mu mujyi wa Kigali.

Ni umunara ukoze mu byuma ufite uburebure bwa metero 36. Ni umunara umeze nk’igiti ukaba ufite ama antenes afungiye hejuru ameze nk’amashami n’amababi y’icyo giti.

Ishusho y’uwo munara iteye nk’igiti kirekire cy’umukindo cyeraho ingazi cyangwa se imbuto zivamo amamesa mu rwego rwo kugaragaza ko bene iyi minara ikoresha ikoranabuhanga ritangiza ikirere n’ibidukikije.

Ni uburyo kandi budakoresha imigozi nka fibres optiques, ahubwo bukoresha ikirere, ni ukuvuga uburyo bwa wireless mu rwego rwo kwirinda kubangamira ibikorwa remezo byakurwagaho mu gihe hacukurwa imiyoboro y’iyo migozi ya fibres optiques.

Sibomana Yousufu, umukozi wa Korea Telecom Rwanda Network ushinzwe ishami rihagarariye ibijyanye n’amashanyarazi ku minara yose yo mu gihugu avuga ko ubu buryo buzabafasha kandi kugabanya ikiguzi cy’amashanyarazi bakoreshaga.

Yagize ati "nk’ubungubu ushobora gusanga ku kwezi hafi nka kimwe cya gatatu cy’amafaranga twajyaga twishyura ubushize ari cyo ubu dushobora kwishyura. Kubera ko aya mashanyarazi dukura ku mirasire y’izuba, ni yo dukoresha igihe cyose."

Izi batiri ni zo zibika umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba
Izi batiri ni zo zibika umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba

Uyu munara kandi ngo wakwifashishwa n’ibindi bigo bicuruza serivisi z’itumanaho.

Uyu munara wubatse i Gacuriro ufite ubushobozi bwo kugeza umuyoboro wa internet ya 4G wireless mu bice bya Kagugu, Gacuriro n’igice cya Kacyiru.

Iminara nk’iyi ikoresha imirasire y’izuba imaze gushyirwa ahantu hatatu mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’ikompanyi y’Abanya Koreya icuruza internet ya 4G mu Rwanda buravuga ko bafite ingamba zo kugeza ubu buryo mu tundi turere no mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo kunoza no kwihutisha serivisi batanga ku bakiriya babo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iri koranabuhanga ni sawa kbsa riranyemeje hubwo mwampa website na e-mail byiyo company kuburyo umuntu yajya areba nibindi bijyanye na company yabo murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 9-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka