Ibiciro bya Interineti ya 4G LTE byagabanutse

Abifuza n’abakeneye interineti yihuta ntibakagombye kuyibura cyangwa ngo bahendwe.

olleh Rwanda networks (oRn), icuruza interineti igezweho ku rwego rw’isi mu kunyaruka izwi nka 4G LTE, yatangaje ko yagabanije ibiciro irangurizaho ibigo biyicuruza kandi ikizeza kuyigeza hose mu Rwanda vuba.

Umuyobozi wa olleh Rwanda networks asobanura uburyo umufatabuguzi wa 4G yareba filime kuri interineti bimworoheye kandi ku mafaranga make.
Umuyobozi wa olleh Rwanda networks asobanura uburyo umufatabuguzi wa 4G yareba filime kuri interineti bimworoheye kandi ku mafaranga make.

Iki kigo, ari nacyo kiyiranguza ibigo by’itumanaho bikaba ari byo biyigurisha abaturage, kiratangaza ko gikorana n’ibigo 17 byemerewe gutanga izi serivise mu Rwanda.

Kugeza ubu, interineti ya 4G LTE iboneka muri buri Karere k’i gihugu cyose usibye mu turere twa Gakenke, Burera, Nyabihu na Ngororero, ibikorwa byo kuyihageza bikaba birimbanije.

Han-Sung Yoon, uyobora olleh Rwanda networks, avuga ko bafite intego yo kwegereza abaturage itumanaho rya interineti ihendutse kandi yihuta mu gihugu hose bigakorwa mu gihe cya vuba.

Han-Sung yavuze ko yagabanyijweho 27% ku kiranguzo cya 1GB, ikaba igura 2360 RWF hanyuma iya 5GB ikaba yagabanyijweho 14 % ubu iri kuri 12,000 RWF

Ibi olleh Rwanda networks ikaba iteganya kubigeraho ku bufatanye bwa hafi n’ibigo bitanga interineti, ndetse n’izindi nzego za leta zibishinzwe.

Habiyaremye Alexandre, umwe mu bakoresha interineti ya 4G, ayishimira ko yihuta, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, agasanga bizarushaho kuba byiza igeze hose mu gihugu.

Ati “Nkanjye uyikoresha, iriruka pe! Nta hantu ihuriye n’izi zisanzwe. Navuga ko ikubye inshuro nk’umunani kugera no kw’ icumi mu muvuduko ugereranyije n’izisanzwe.”

Akomeza agira ati “Byihutisha akazi, ibyo nari gukora mu minota 30 nshobora kubikora nko mu minota itanu kuko interineti itantengushye! Mu by’ukuri ni ikintu cyiza.”

Ibiro bya ORN i Rubavu. Naho 4G irahari.
Ibiro bya ORN i Rubavu. Naho 4G irahari.

Ariko nk’umwe mu bakiriya bayigura, Habiyaremye avuga ko ihenda cyane ugereranyije na interineti isanzwe agasanga hakwiye kurebwa uburyo ibiciro byagabanywa.

Atanga urugero rw’uko interineti isanzwe imara ukwezi ayigura ibihumbi 21Frw, mu gihe ingana n’iyo ya 4G yo ayigura ibihumbi 35Frw.

Ubuyobozi bw’ikigo olleh Rwanda networks cyiyicuruza mu Rwanda butangaza ko muri iyi minsi bamanuye ibiciro kugira ngo batere inkunga ibyo bigo by’itumanaho, bityo na byo byorohereze abakiriya babyo bigabanya ibiciro.

Nk’urugero, olleh Rwanda networks yamanuye ibiciro kuri zimwe muri serivise zikoreshwa na benshi nka 1GB yagabanuwe kugeza kuri 27% ndetse na 5GB yagabanijwe kugeza kuri 14 %; bityo olleh Rwanda networks ikaba yizerako iri gabanuka ry’ibiciro rizagera ku muguzi wanyuma binyuze kubacuruza iyi serivise ya 4G.

TIGO, kimwe mu bigo by’itumanaho, iherutse kugirana amasezerano na olleh Rwanda Networks . Muri ayo masezerano harimo gutanga 4G kandi kubiciro biri hasi.

Umuvugizi wa Tigo, Sunny Ntayombya, yatangarije Kigali Today ko ari bwo bakigirana ayo masezerano kandi ko TIGO yiteguye kugeza ku bafatabuguzi bayo iyo serivise ibanogeye.

Yavuze ati, “Turimo gukora ibishoboka byose ngo abafatabuguzi bacu babone iyo serivise. N’ubwo hakiri imbogamizi bizakunda kandi vuba, Turifuriza Abanyarwanda ibyiza, turifuza ko bagira iryo terambere kandi ku mafaranga makeya.”

Mu kwezi k’Ugushyingo 2014 ni bwo mu Rwanda hatangiye gukoreshwa interineti ya 4G LTE, itangira ikoreshwa muri Kigali gusa.

Mu mpera za 2015 (nyuma y’umwaka umwe igeze mu Rwanda) yari igeze ku baturage b’u Rwanda bangana na 20%, mu gihe mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, bateganya kuyigeza ku baturarwanda bangana na 62% by’igihugu cyose.

Biteganyijwe ko muri 2017 iyi interineti izaba iboneka hafi mu gihugu hose nibura ikazaba ibasha kugera kuri 95% by’iguhugu cyose.

Ikarita igaragaza aho 4G imaze kugera.
Ikarita igaragaza aho 4G imaze kugera.

Ikoreshwa ry’umuyoboro wa interineti unyura munsi y’ubutaka (Fiber Optic) na ryo ryabaye igisubizo mu kongera umuvuduko wa murandasi (connection) mu Rwanda hose, biva mu mujyi wa Kigali bikagera no mu gihugu hose.

Uwo muyoboro uzengurutse igihugu ku burebure bw’ibirometero 3,300 ngo watumye Abanyarwanda benshi babona umurongo wa interineti. Gahunda yo kwagura uyu muyoboro irakomeje kugirango igere n’ahandi iratagera.

Abagenzi mu Mujyi wa Kigali na bo, kuri ubu bashobora kubona interineti ya 4G LTE muri zimwe mu modoka nini zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali zirimo KBS Royal na RFTC

Iyi interineti ishobora no kwifashishwa n’abashaka kugenzura ibibera mu ngo cyangwa mu bigo byabo bya kure hifashishijwe ikoranabuhanga rya camera (IP-CCTV), bakabasha kubikurikiranira kuri terefone zigezweho (smart phones) cyangwa kuri mudasobwa nta gucikagurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndabona internet idutenguha peee? ababishinzwe mugerageze mudukemurire icyo kibzo murakoze

Gervais yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

4G nubwo iri mu turere hari ya twose network yayo yibera mu migi gusa? Kdi twese ntabwo tuba mu migi! Bashyire ingufu no kuyigeza mu byaro kko ahenshi mubyaro amabanks akoresha network usanga bamanitse modem hejuru yinzu ex: Burera/Rugengabari yewe na 2g kuyibona biragoye kdi antenna tuzibona hejuru yacu?????????????????????

Ddkkff yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

ahubwo bakagabanyije bakageza kuri 1000/GB byatunezeza nkarubandarugufi

mazimpaka Dieudonne yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka