Harashakwa uburyo ikoranabuhanga rya interineti rigera kuri bose

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) ku bufatanye n’inzego zitandukanye, irashaka uko ikoranabuhanga ryagera ku baturarwanda bose bageze igihe cyo kurikoresha.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana avuga ko ikoranabuhanga rigomba kugera ku bantu benshi kuko ryihutisha iterambere
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana avuga ko ikoranabuhanga rigomba kugera ku bantu benshi kuko ryihutisha iterambere

Byavugiwe mu kiganiro iyi Minisiteri yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo tariki ya 31 Werurwe 2017.

Ibyo biganiro byabaye mu gihe kuri ubu mu Rwanda abakoresha interineti bageze ku kigero cya 38% gusa.

Minisitiri wa MYICT, Jean Philbert Nsengimana avuga ko kuba interineti itagera kuri bose biri mu bituma hari abadakoresha ikoranabuhanga ngo baribyaze umusaruro.

Agira ati “Imbogamizi ya mbere ni umurongo wa interineti utagera hose. Hari kandi abantu benshi badafite terefone zigendanwa zishobora gukoresha ikoranabuhanga n’abazifite batazi kuzikoresha.

Servisi zigihenze ndetse n’uko abantu bataragira ikoranabuhanga igikoresho cya buri munsi bifashisha mu kazi kabo gatandukanye.”

Akomeza avuga ko ikirimo kwihutishwa ari ukongerera ubumenyi abantu mu gukoresha ikoranabuhanga, hifashishijwe umushinga ‘Intore mu Ikoranabuhanga’, urubyiruko rwize rugenda rwigisha abantu hirya no hino mu gihugu gukoresha ikoranabuhanga.

Ikindi kandi ngo ni ukureba uko servisi zihabwa abaturage zihagaze, uko haba ubufatanye ngo zizamuke hifashishijwe gahunda ya ‘Smart Village’, nk’uko Minisitiri Nsengimana akomeza abivuga.

Ati “Ubu twahagurukiye ikijyanye na servisi zitangwa ngo turebe niba zihagije n’imbaraga zakongerwamo biciye muri gahunda ya Smart Village. Ikigamijwe n’uguhuriza hamwe ari abatanga interineti, ubumenyi n’izindi”.

Eric White, umuyobozi w’umushinga ‘Internet for All’ witabiriye icyo kiganiro avuga ko ari ngombwa ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryakwihutishwa ngo rigere kuri benshi.

Ati “Ni ngombwa kwihutisha gahunda yo kugeza ikoranabuhanga rya interineti kuri benshi bashoboka cyane ko ryoroshya imirimo mu nganda, rigafasha mu guhanahana amakuru ku buryo bwihuse bityo rikihutisha iterambere muri rusange.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka