FinTech ikomeye mu ikoranabuhanga igiye gushyira icyicaro mu Rwanda

Ihuriro ry’amasosiyete akora iby’ikorabuhanga mu Bufaransa "French Fintech", rigiye kubaka mu Rwanda icyicaro, kizagenzura ibikorwa byose izakorera muri Afurika.

Ayo masezerano yasinywe ku ruhande rw'u Rwanda na Perezida w'Inama Njyanama ya ICT chamber Clement Uwajaneza na Joëlle Durieux ku ruhande rwa FinTech
Ayo masezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Perezida w’Inama Njyanama ya ICT chamber Clement Uwajaneza na Joëlle Durieux ku ruhande rwa FinTech

Byatangajwe nyuma y’amasezerano iryo huriro yasinyanye n’Urwego rw’abikorera mu Rwanda rushinzwe ikoranabuhanga (ICT Chamber).

Ayo masezerano yasinyiwe mu Bufaransa ahari hateraniye inama mpuzamahanga ya VivaTech ihuza ibigo bikomeye ku isi mu ikoranabuhanga, mu cyumweru gishize.

Umuyobozi mukuru wa ICT Chamber, Alex Ntale, yavuze ko ari intambwe ikomeye ku rwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda mu kubaka ikoranabuhanga ribyara inyungu.

Yagize ati “Gutera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga bisanzwe ari ingenzi mu Rwanda.

“Aya masezerano azafasha amasosiyete yo mu Rwanda gutera imbere yifashishije ubunararibonye FinTech yakoresheje mu kuzamura amasosiyete mato 600 myaka 10 ishize.”

Aya masezerano ategerejweho kuzamura urwego rw'ikoranabuhanga mu Rwanda
Aya masezerano ategerejweho kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda

Yavuze ko bitazagarukira ku gishoro gusa ahubwo ko ayo masezerano azongera imikoranire hagati y’amasosiyete yo mu Rwanda n’andi FinTech ifasha.

Ku ikubitiro, ICT Chamber ikazakora inyigo izorohereza Fin Tech kwinjira ku isoko ryo mu Rwanda no kubona abafatanyabikorwa.

Ayo masezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Perezida w’Inama Njyanama ya ICT chamber Clement Uwajaneza na Joëlle Durieux ku ruhande rwa FinTech.

Biteganijwe ko abahagarariye iyo sosiyete bazasura u Rwanda ku nshuro ya mbere muri Nzeri 2018.

ICT Chamber ni igice cy’Urugaga rw’abikorera (PSF) cyashinzwe mu 2011, giteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka