Bizeye guca ingeso yo “gutekinika” kubera internet mu mirenge

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko mu kurwanya gutekinika mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, 2016-2017 uzasiga imirenge yose ifite interineti.

Gukoresha interineti ngo bizaca gutekinika kw'abakozi b'akarere.
Gukoresha interineti ngo bizaca gutekinika kw’abakozi b’akarere.

Birorimana Jean Paul, Umukozi w’Akarere ushinzwe igenamigambi, avuga ko hari abakozi batanga raporo zidahuje n’ukuri, izindi zigatinda kugezwa ku nzego zibishinzwe,ariko akemeza ko byose bizarangirana n’uko internet ishyizwe mu mirenge yose

Agira ati “Hari abakozi badatangira raporo ku gihe bitwaje uburyo butaborohera kuzohereza. Hari n’abazitekinika bamwe bikagaragara ariko kubibasubiza nabyo bigafata igihe, interineti izakemura iki kizabazo.”

Ba gitifu b'utugari bavugwaho gutekinika nta buryo bwo gukoresha interineti basanganywe.
Ba gitifu b’utugari bavugwaho gutekinika nta buryo bwo gukoresha interineti basanganywe.

Ndayambaje Godfrois, Umuyobozi w’Akarerere avuga ko abayobozi bagize uruhare mu gutuma akarere kabo gasubira inyuma mu mihigo iheruka, aho kavuye ku mwanya wa gatatu (3) kakagera ku mwanya wa cumi na kane (14).

Ati “Amakosa yaragaragaye kandi twese twabigizemo uruhare cyane cyane abayobozi n’abakozi b’akarere. Dukwiye kwisubiraho buri wese akamenya icyo akosora amazi atararenga inkombe.”

Nawe yemeza ko gukoresha ikoranabuhanga ari kimwe mu bizafasha mu kwihutisha imirimo no gutahura abagitekinika. Avuga ko amakosa agomba gukosorwa kandi umuturage akagira uruhare rukomeye mu mihigo kuko niwe mugenerwabikorwa w’ibanze.

Umuyobozi wa police muri aka karere SSP Gasangwa Marc, avuga ko abaturage bitangiraga ubuhamya bakagaragaza ibihabanye n’ibyo bamwe mu bayobozi b’inzego zibegereye bavuga mu maraporo.

Ibyo byose nibyo bituma ngo mu mezi asigaye y’iyi ngengo y’imari bazihatira gukwirakwiza interineti mu mirenge hifashishishijwe ingengo y’imari y’uyu mwaka nkuko umuyobozi w’akarere abivuga, akanahamagarira abafatanyabikorwa b’akarere kubibafashamo.
Abatungwa agatoki kuba abakora raporo zidahuje n’ukuri harimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari.

Aba bamaze igihe basaba ko bahabwa imiyoboro ya interineti ndetse bamwe ngo mudasobwa bahawe ntizikora abandi barazambuwe zishyirwa mu yandi ma serivisi.

Ubusanzwe Umurenge wa Ngororero, Nyange na Kabaya niyo isanzwe ifite serivisi za interineti zitangwa n’akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka