Abagorwaga no kubona ibitabo byo gusoma barasubijwe

Abagize Ihuriro ry’abayobozi b’amasosiyete akomeye bakiri bato (Young Presidents’ Organisation: YPO) batangaza ko bagiye kwegereza Abanyarwanda amasomero hifashishijwe Interineti.

Abagize ihuriro YPO biyemeje gushora imari mu Rwanda mu ikoranabuhanga
Abagize ihuriro YPO biyemeje gushora imari mu Rwanda mu ikoranabuhanga

Ubu buryo buzafasha Abanyarwanda batandukanye barimo abanyeshuri, abashakashatsi n’abantu ku giti cyabo, bajyaga bagana isomero rukumbi ry’igihugu riri i Kigali, kubona ibitabo ku buryo bworoshye.

Umwe mu bagize ihuriro YPO avuga ko hagiye gishyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kuba umunyarwanda aho ari hose yasoma ibitabo yifuza yifashishije Interineti nta faranga na rimwe aciwe.

Francis Gatare, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yabwiye KT Press ko umufatanyabikorwa uzakorana n’abandi 17 mu Rwanda, ari hafi kurangiza gusuzuma uburyo uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa.

Agira ati “Benshi mu banyamuryango ba YPO biyemeje gushora imari mu ikoranabuhanga mu gihugu, umwe muri bo yavuze ko agiye kubaka urubuga rw’isomero rw’ikoranabuhanga kuri interineti.

Ku buryo Abanyarwanda bashobora gusoma ibitabo bifuza nta kiguzi baciwe.”

U Rwanda rufite isomero rusage rimwe gusa. Muri Kanama 2016 iri somero ryatangije uburyo bushya bukoresha umuyoboro wa Interineti mu rwego korohereaga abajyayo kubona ibitabo batarinze kujya kwicarayo.

Ibi bitabo biboneka mu buryo butondetse bw’inyandiko zikenewe, uburyo bw’ibitabo mu majwi, ibitabo bikenerwa mu mashuri, ubuzima bw’ibikomerezwa ku isi, ishoramari n’ubukungu, inyandiko z’abantu, siyansi, ibitekerezo, n’ubundi bwoko butandukanye.

Ibi bitabo biboneka unyuze ku rubuga rwiswe, www.kplonline.org rwashyizweho ku nkunga ya Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi.

Ukaba warusangaho ibitabo bisaga 800 birimo n’iby’uburezi mu bice bitandukanye.

Umuyobozi wa RDB avuga abagize ihurirp YPO bagiye gufasha Abanyarwanda kubona amasomero mu buryo bworoshye
Umuyobozi wa RDB avuga abagize ihurirp YPO bagiye gufasha Abanyarwanda kubona amasomero mu buryo bworoshye

Gatare avuga ko iri somero rishya rigiye kujyaho, rizatuma Abanyarwanda babasha gusoma ibitabo byose bifuza by’abanditsi bo ku isi.

Akomeza avuga ko kandi isomero ryifashisha umurongo wa Interineti rigiye gushyirwaho n’iri huriro ari kimwe mu bikorwa ryakoze mu Rwanda.

Ibindi bikorwa birimo ibijyanye n’iterambnere ry’ingufu, n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga.

Abagize iguriro YPO uko ari 17 bahuye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Ugushyinga 2016.

Baganiriye ku yindi mishinga mishya yagirira igihugu akamaro.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahisemo inzira nziza yo guteza igihugu imbere.

Agira ati “U Rwanda ntirukirangwa n’ibihe rwanyuzemo, ahubwo ruratera intanbwe kandi rugakora ibigamije iterambere ry’abanyagihugu.

Kugira ngo u Rwanda rutere imbere, Abanyarwanda bahisemo ubwumvikane, iki ni ikintu waba umunyembaraga yangwa umunyantege nke utegetswe kumva.”

Perezida Kagame yahuye n'abagize ihuriro YPO baganira ku bintu bitandukanye birimo imishinga iteza imbere igihugu
Perezida Kagame yahuye n’abagize ihuriro YPO baganira ku bintu bitandukanye birimo imishinga iteza imbere igihugu

Aba 17 bagize ihuriro YPO baje mu Rwanda baturutse mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Hong Kong, Israel, Scotland, Australia n’abasanzwe mu Rwanda.

Aba ni abagize Ihuriro rigari ry’abayobozi b’abamasosiyete bakiri bato basaga ibihumbi 24, baturuka mu bihugu bisaga130 byo ku isi.

Uruzinduko rwabo mu Rwanda rukaba rufatiye ku nsanganyamatsiko igira iti “The journey for change”, ugenekereje mu Kinyanrwano ni ukuvunga ngo “Uruzinduko rw’impinduka.”

Rukaba rwarateguwe n’abagize Ihuriro ry’abayobozi b’abamasosiyete bakiri bato, rigizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi bine.

Intego nyamukuru yarwo ikaba ari ukwigira ku muco nyarwanda, n’uburyo bwo gushora imari mu bice bitandukanye mu gihugu, by’umwihariko ibice bihuza abashoramari baciriritse n’inzego zifata ibyemezo.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’ihuriro ry’Abanyarwanda ryashinzwe mu mwaka wa 2008 rihuza ibikorwa by’urubyiruko rw’ihuriro ry’abayobozi b’abamasosiyete bakiri bato (YPO) mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Urwego rw’ubuyobozi mu Rwanda rukaba rugizwe n’abantu batanu, ari bo Claire Akamanzi, Jack Kayonga, Emery Rubagenga, Patrick Sebatiga na Eugene Haguma.

Perezida Kagame yakunze kugaragara mu bikorwa by’iri huriro kuva mu mwaka wa 2011, aho yitabiriye ibikorwa byaryo i Denver, muri Leta ya Colorado ho muri Amerika.

Yitabiriye kandi ibirori byaryo byabereye i Washington DC mu 2014. Mbere yaho yari yanitabiriye ibyo birori mu 2012.

Perezida Kagame kandi yitabiriye ibikorwa bya YPO muri Hong Kong, nk’umushyitsi mukuru.

Andi maofoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni ukuri iryo semero ry’o kuri online twari turikeneye pe!

patience yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka