Muhanga: Umugabo yafatanywe inyama z’inka bikekwa ko yibye

Mu Karere ka Muhanga, mu murenge wa Rugendabari akagari ka Nsanga, umudugudu wa Nyundo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Mata 2024 umugabo utaramenyekana amazina yafatanywe inyama z’inka bikekwako yibye.

Ibikapu bamufatanye birimo inyama
Ibikapu bamufatanye birimo inyama

Umuturage witwa Hishamunda Vedaste wibwe inka aganira na Kigali Today yasobanuye ko muri iri joro yahamagawe na Munyaneza Phenéas yari yararagije inka ye amubwira ko yasanze bayibagiye mu kiraro.

Ati “Akimara kubimbwira nabimenyesheje inzego z’ubuyobozi zimfasha gushakisha uwaba yakoze ibyo ariko ntibabasha kugira uwo bamenya bagakeka umugabo wafatanywe inyama mu masaha y’ijoro”.

Hishamunda yaje kumva amakuru ko uwo mugabo wafatanywe izo nyama yaje no gushaka gutema abapolisi barimo bacunga umutekano nijoro, ubwo bamuhagarikaga ngo barebe ibintu yari atwaye mu bikapu yari afite.

Kigali Today yashatse kumenya niba amakuru avugwa n’uyu mugabo wibwe inka hari aho bihuriye n’uwo wafatanywe inyama ibaza umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, asobanura ko uwafatashwe mu masaha y’ijoro yari afite inyama mu bikapu bibiri aza guhura n’abapolisi barimo bacunga umutekano baramuhagarika bamusabye gufungura ibyo bikapu bakareba ibyo atwaye, we yahise azamura umuhoro wo kubatema birwanaho baramurasa.

Ati “Ubwo Polisi yari iri mu bikorwa by’umutekano yasanze umugabo utaramenyekana kugeza ubu ahagaze iruhande rw’umuhanda afite ibikapu bibiri, bamubajije impamvu ahagaze aho avuga ko ategereje Moto imutwara ahitwa i Nyamabuye muri Muhanga. Umupolisi yamwegereye amusaba gufungura ibikapu, azamura umupanga yari yambariyeho imbere y’ikoti ashaka kumutema, mu kwitabara umupolisi aramurasa arapfa.

ACP Rutikanga avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba uwo mugabo wafatanywe izo nyama akagerageza kurwanya inzego z’umutekano akaraswa, ari we wibye iyo nka.

Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo Polisi yaragihagurukiye kuko mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2024, yatangaje ko abantu basaga 20, batawe muri yombi kubera ubujura bw’inka, mu bice bitandukanye by’Igihugu.

ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko ubwo bujura bwibanze mu bice by’Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, ariko n’ahandi inka zagiye zibwa zikabagirwa mu baturage, bigatahurwa ari uko inyama zijyanywe ku masoko yagutse arimo n’ayo mu Mujyi wa Kigali.

Inzego za Polisi n’Ubuyobozi bw’ibanze basaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu gucunga umutekano ku marondo bakora, no gutangira amakuru ku gihe ku hakekwa ubujura bw’inka, naho abarebwa n’ubucuruzi bw’inka barimo abasheretsi cyangwa abazirangira abaguzi, n’abaguzi ubwabo bagakurikiza ibiteganywa n’amategeko, kimwe n’abacuruzi b’inyama nabo basabwa gukurikiza amabwiriza yo gutwara no gucuruza inyama, atangwa n’ikigo gishinzwe iby’ubuziranenge bw’inyama (RICA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka