Abayobozi b’amashuri n’ababyeyi, ni bamwe mu bishimiye ikoranabuhanga “urubuto” rya Banki ya Kigali (BK), riha ababyeyi amakuru y’uburezi bw’umwana ku ishuri.
Imirenge SACCO igiye guhuzwa ishyirwemo umurongo wa interineti kuburyo umunyamuryango wazo azajya abasha gukoresha konti ye aho ari hose mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame avuga ko ahazaza h’isi hashingiye ku cyizere internet itanga, ariko bikazashoboka ari uko za guverinoma, ibigo n’abaturage bitahirije umugozi umwe.
Kompanyi yo mu Busuwisi “WISeKey”, mu Nama Mpuzamahanga yiswe “Mobile World Congress” i Barcelone muri Espagne yatangaje ko igiye kubaka i Kigali ikigo cy’icyitegererezo mu guhererekanya amakuru ku bantu n’ibyabo.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yatangije gahunda yiswe Digital Ambassadors, izatuma Abanyarwanda bagerwaho n’ikoranabuhanga biyongeraho miliyoni eshanu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragarije isi ko iterambere u Rwanda rugezeho rurikesha gahunda rwihaye yo gushyira ikoranabuhanga muri serivisi zitangirwa mu gihugu.
Abunzi bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bubafasha kohereza raporo ku ikemurwa ry’ibibazo by’ubutaka, bikajya bafasha abaturage ku buryo bwihuse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko mu kurwanya gutekinika mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, 2016-2017 uzasiga imirenge yose ifite interineti.
Abagize Ihuriro ry’abayobozi b’amasosiyete akomeye bakiri bato (Young Presidents’ Organisation: YPO) batangaza ko bagiye kwegereza Abanyarwanda amasomero hifashishijwe Interineti.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC), Peacemaker Mbungiramihigo araburira ibitangazamakuru bikoresha interineti kwitondera gutambutsa ibitekerezo by’abasomyi.
Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga uburyo ikoranabuhanga ritagira isi umudugudu umwe gusa, ahubwo ryagira n’uruhare mu kongera ubukungu nk’uko byagaragaye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ikoranabuhanga mu itangwa ry’impushya zo kubaka rizatuma abantu batandukanye bashaka kubaka babona serivisi zihuse batarinze gusiragira mu nzira.
Abakiriya ba I&M Bank mu Karere ka Huye barasabwa kwirinda ubujura bukorerwa kuri interineti bugatwara amafaranga y’abantu benshi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangarije bagenzi be ko ibiciro byo guhamagarana hamwe na hamwe muri Afurika byagabanutse.
Ikoranabuhanga rimaze kugera muri imwe mu mirenge igize Akarere ka Nyabihu rifasha mu kwihutisha imitangire ya serivise no gusabana n’abaturage.
Kiliziya Gatolika iri gusaba abaturage cyane cyane abayoboke bayo kwiyorohereza akazi kwifashisha Urubuga Irembo mu kwishyura serivisi za Leta.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri yo mu mirenge ya Musebeya na Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, bishimiye kubona ikoranabuhanga hafi yabo kuko byagabanyije ingendo bakoraga bajya mu mujyi w’aka karere.
Ikigo gihagarariye icuruzwa rya murandasi(internet) yihuta cyane 4G LTE, cyatangaje ko ibiciro by’ifatabuguzi ry’iyi internet byongeye kugabanuka, ndetse ko cyanogeje serivisi.
Abifuza n’abakeneye interineti yihuta ntibakagombye kuyibura cyangwa ngo bahendwe.
Ikigo Advanced Technology Company (ATC) cyatangaje ikoranabuhanga rya GPS rigenzura aho ikinyabiziga giherereye n’aho cyagenze, ku buryo nyiracyo yagihagarika batari kumwe.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kinyinya muri Gasabo, rugorobereza hafi y’amazu y’abantu afite internet, rusaba gushyirirwaho iy’ubuntu mu duce batuyemo kubera ubukene.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Gisagara barahamya ko gahunda yo gusaba serivisi binyuze ku rubuga “Irembo” izakiza abaturage gusiragira mu buyobozi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bugiye gukwirakwiza internet y’ubuntu mu mujyi, muri gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga no gukurura ba mukerarugendo.
Abahanga mu by’ubukungu bagira inama u Rwanda, yo guhindura imikorere hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukomeza umuvuduko w’iterambere ruriho.
Ibigo bitwara abagenzi n’ibicuruza ikoranabuhanga, byatangiye guha internet yihuta ya 4G abagenda muri Kigali, nyuma yo kubisabwa na Leta.
Nk’uko u Rwanda rukomeje kugira umuvuduko mu ikoranabuhanga umwaka wa 2015 usize hari byinshi rugezeho birimo ikoranabuhanga ryihuta rya 4G no kwakira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga.
Abitabiriye inama ya Transform Afrika baragaragaza ko banyotewe n’inyungu zo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo butabangamiye uburere n’umuco w’ibihugu.
Ministiri w’imari n’igenamigambi. Amb Claver Gatete atangaza ko igishoro cyo gushyigikira ikoranabuhanga kizava mu banyamafaranga banyanyagiye ku isi.
Abatanze ibiganiro mu nama ya Transform Africa 2015 ikomeze i Kigali, mu barasaba leta gushaka abafasha abantu kubyaza ikoranabuhanga ubukire.
Ikigo cy’itumanaho Tigo, cyatangarije abafatabuguzi bacyo bose bafite terefone za Smartphones, ko batangira gukoresha internet inyaruka ya 4G tariki 19/10/2015.