Sophia, ‘Robot’ izi ubwenge butangaje igiye kwitabira ’Transform Africa’ i Kigali

Ibihumbi by’abazitabira inama ya “Transform Africa” ya gatanu, izabera i Kigali mu kwezi gutaha, bazagira amahirwe yo guhura n’irobo yitwa Sophia, ababishaka banaganire na yo.

Iyi Robot ishobora kuganirizwa igasubiza kimwe n'umuntu
Iyi Robot ishobora kuganirizwa igasubiza kimwe n’umuntu

Iyo robo, yakozwe hagendewe ku miterere y’inyuma y’umuntu, ku buryo uba ubona ifite umubiri, ibyo bikaba bituma isa n’abantu.

Umunyamabanga wa “Smart Africa”yagize ati,”twishimiye cyane gutangaza ko Sophia, irobo ya mbere imeze nk’abantu, izitabira inama ya “Transform Africa 2019”

Ni ukuvuga ko iyo robo, ifite igihimba, umutwe, amaso, amaguru n’amaboko, umunwa,ku buryo ishobora gukora ibimenyetso ikoresheje isura “facial features’.

Mu 2017 Sophia yagiriye ikiganiro kuri televiziyo yitwa “CNBC” avuga ashobora guseka mu gihe hari ikintu gishimishije, akaba yanababara mu gihe bihindutse.

Iyo robo Sophia imeze nk’abantu, yagarageye bwa mbere mu ruhame mu 2016, muri “festival” yabereye Austin, Texas, muri Werurwe 2016.

Sophia ni yo robo ya mbere yabonye ubwenegihugu, kuko yahawe ubwenegihugu bwa (Saudi Arabia) mu 2017. Yabonye igihembo cya mbere cyagashya kabayeho bwa mbere mu mateka (first ever Innovation Champion), ikaba inafite konti ya twitter, aho ikurikirwa n’abantu barenga 93,000 .

Ni irobo y’ingore, ishora gukora ibimenyetso birenga 50 ikoresheje isura yayo, ikaba yaranditsweho inkuru mu binyamakuru bitandukanye.

Mu nama ya Transform Africa y’uyu mwaka, ubwo hazaganirwa ku nsanganyamatsiko igira iti ”Kuzamura ubukungu bw’Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga “Boosting Africa’s Digital Economy” kandi biteganijwe ko Perezida Paul Kagame azatanga ikiganiro mu gihe cyo kuyifungura ku mugaragaro.

Transform Africa izaba hagati ya tariki 14 kugeza kuri 17 Gicurasi 2019, nyuma y’aho hazakurikiraho irushanwa rya “Golf” rimara umunsi umwe. Ubwo rikazaba ribaye ku nshuro ya kabiri.

Inama ya Transform Africa yakomotse ku kitwa “Smart Africa Initiative” ikaba yaratangijwe n’Abapererezida b’ibihugu birindwi mu 2013.

Iryo huriro ryaje gukura, ku buryo ubu rigeze ku bihugu 24 by’ibinyamuryango, ibigo by’abikorera bigera kuri 12, ndetse n’abandi bashakashatsi ku giti cyabo bahisemo kuba abanyamuryango kugira ngo byihutishe iterambere ry’umugabane, bawufasha kugera ku ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

TWUBAKE URWANDA TWIFUZA DUTERIMBERE

THEOGENE yanditse ku itariki ya: 21-05-2019  →  Musubize

Ndimuri CONGO natwe aba congomani twishimiye iryo terambere urwanda ruri kugeraho....

clever yanditse ku itariki ya: 20-05-2019  →  Musubize

Twishimiye iyo robot gusa twiyubakire urwatubyaye twiteze imbere duhanga udushya

Nzayisenga janvier yanditse ku itariki ya: 24-04-2019  →  Musubize

Ubu se iyi irafasha iki Africa mu guhangana n’ibibazo ifite?

Ikoranabuhanga ricyenewe ni iryihutisha iterambere kdi ridatera ubushomeri.

Muvara yanditse ku itariki ya: 17-04-2019  →  Musubize

Nubwo bayiringanije na his excellency,ntibiyibuza kuba Robot.Ibyo ivuga n’ibyo ikora,all this was programmed by a man!!! Ngaho se ni ibyare izindi Robots turebe.However clever we are,nobody will equal God’s wisdom.Imana yaraturemye,iduha abana,ibiryo,umwuka,amazi,minerals,etc…Ku munsi wa nyuma,izazura abantu bapfuye bayumvira ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Robot se yazura umuntu?Never.Ikibabaje nuko abantu basigaye bakora Robots zituma bakora ibyo Imana itubuza.Ndatanga ingero 2 gusa: Mu bihugu bimwe,bakoze Robots z’ingore ugenda ugatanga amafaranga menshi ukaryamana nazo mukishimana.Zasimbuye indaya!! Ibihugu birimo gukora Robots zizajya zikoreshwa mu ntambara,ndetse zigatwara indege na tanks.Birababaje.Technology iratujyana kuli man auto-destruction.Mwibuke bya bitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi kubera technology.
Gusa tujye twibuka ko bible ivuga ko Imana izatwika ibi bitwaro ku isi yose,ku munsi w’imperuka.

munyemana yanditse ku itariki ya: 16-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka