Umusenateri wo muri Kenya yaje kwiga uko u Rwanda rwateje imbere ikoranabuhanga

Umusenateri wo muri Kenya witwa Karen Nyamu ndetse n’itsinda bari kumwe, mu mpera z’icyumweru gishize bagiriye uruzinduko mu Rwanda, bagamije kurwigiraho uko rwateje imbere ikoranabuhanga haba mu bakozi ndetse no muri serivisi zitandukanye zihabwa abaturage.

Uwo musenateri tariki 28 Ukwakira 2022 yasuye Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ndetse na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), agirana ibiganiro n’abayobora izo Minisiteri zombi ari bo Minisitiri Fanfan Rwanyindo na Minisitiri Paula Ingabire.

Senateri Karen Nyamu usanzwe ari umwe mu bagize komite ya sena ishinzwe ikoranabuhanga n’umurimo muri Kenya asanga hari byinshi ibihugu byombi byakwigiranaho mu guteza imbere imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga.

Senateri Karen Nyamu
Senateri Karen Nyamu

Yagize ati “Iwacu muri Kenya dushishikajwe no kugira abakozi bafite ubumenyi bwinshi ku ikoranabuhanga. Twumvise ko u Rwanda rufatanyije n’ikigo ICDL, gitanga amahugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga, hari porogaramu barimo gukoresha igatanga ubumenyi ku ikoranabuhanga haba ku baturage basanzwe ndetse no mu bakozi.

Iyo ni gahunda nziza, rero nagize amatsiko, bituma nza kuganira na bo uko babikora, uko byatangiye, umusaruro byatanze ndetse n’imbogamizi zirimo, kugira ngo natwe tuzabikore muri Kenya. Dusanzwe turi abafatanyabikorwa, kandi hari byinshi buri gihugu cyakwigira ku kindi. Ni yo mpamvu nahuye na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ndetse na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Senateri Karen Nyamu na Minisitiri Ingabire Paula bagiranye ibiganiro
Senateri Karen Nyamu na Minisitiri Ingabire Paula bagiranye ibiganiro

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko n’ubwo u Rwanda rugifite intambwe yo gutera mu gucengeza ikoranabuhanga mu baturage, ariko na none hari byinshi bimaze kugerwaho, ndetse intego ikaba ari uko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda 60% bazaba bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Ati “Hari byinshi Kenya yatwigiraho, ariko natwe hari ibindi twayigiraho.”

Minisitiri Ingabire Paula ashima uruhare rwa ICDL mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda. Yagize ati “ICDL dukorana na bo, dufatanya na bo nka Minisiteri ishinzwe ikoranabuhanga. Dukorana umwaka ku wundi, kugira ngo abakozi bo mu nzego zitandukanye za Leta, bashobore kuba bagira amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ikindi ni uko mu bijyanye n’amahugurwa mu ikoranabuhanga, ntabwo tubirebera mu bakozi gusa, ahubwo no mu baturage, dufite intore mu ikoranabuhanga zigenda mu duce dutandukanye tw’Igihugu, bahugura abaturage uko baryifashisha mu gusaba serivisi, kugira ngo bashobore kuzamura imibereho yabo”.

Mu rwego rwo gusakaza ubumenyi ku ikoranabuhanga ku baturarwanda benshi bashoboka, kuri ubu mu Rwanda hari abitwa intore mu ikoranabuhanga (digital ambassadors) basaga ibihumbi icumi (10,000) biteguye gutanga ubumenyi bw’ibanze ku baturage basaga miliyoni eshanu, ibi bikazaba byagezweho mbere y’umwaka wa 2024.

Bazibanda ku baturage bafite ubumenyi buke cyangwa se abatabufite cyane cyaane mu ikoreshwa rya Internet. Bazigisha kandi abaturage kumenya uko basaba serivisi zitandukanye za Leta bifashishije ikoranabuhanga.

Inzobere zigaragaza ko mu bihe biri imbere imirimo ingana na 90% abayikora bizajya bibasaba kuba nibura bafite ubumenyi runaka ku ikoranabuhanga.

Senateri Karen Nyamu yanaganiriye na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Fanfan, uko ikoranabuhanga ryifashishwa mu kunoza akazi no gutanga serivisi nziza
Senateri Karen Nyamu yanaganiriye na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Fanfan, uko ikoranabuhanga ryifashishwa mu kunoza akazi no gutanga serivisi nziza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka