U Rwanda rukomeje kunguka abahanga mu bumenyi bw’ikirere

Abanyeshuri b’Abanyarwanda bakomeje kongererwa ubumenyi ku bihumanya ikirere, binyuze mu mushinga The Rwanda Climate Change Observatory wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ku bufatanye na Kaminuza yo muri Amerika, Massachusetts Institute of Technology, mu rwego rwo guhangana n’ibitera ihumana ry’ikirere.

Habineza Théobald, Umukozi wa Minisiteri y'Uburezi muri uwo mushinga ukorera muri Laboratoire ya Mugogo, ni umwe mu barangije icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n'ubumenyi bw'ikirere n'imihindagurikire y'ibihe
Habineza Théobald, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi muri uwo mushinga ukorera muri Laboratoire ya Mugogo, ni umwe mu barangije icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere n’imihindagurikire y’ibihe

Mu gikorwa cya Minisiteri y’Uburezi cyo gusura ibice binyuranye hirya no hino mu gihugu ireba imikorere ya Laboratoire zirimo ibikoresho byifashishwa mu gupima ibyuka bihumanya ikirere, iyo Minisiteri iratangaza ko Leta ikomeje kongerera ubumenyi abiga ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere mu rwego rwo guhangana n’iryo hindagurika n’ihumana ry’ikirere.

Ndikubwimana Jean de Dieu, Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga muri MINEDUC, yagaragaje uburyo imibare y’abitabira kwiga muri Porogaramu y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bumenyi bw’ikirere n’imihindagurikire y’ibihe yashyizweho binyuze muri uwo mushinga wa Kaminuza y’u Rwanda na MIT ikomeje kwiyongera.

Yagize ati “Ni umushinga umaze kugera kuri byinshi, aho ufite ibyiciro bitatu birimo icyiciro cy’uburezi, icyo kongerera ubumenyi abantu ndetse n’ubushakashatsi, nk’ubu mu cyiciro cy’uburezi Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Kaminuza y’Abanyamerika yitwa MIT na Kaminuza y’u Rwanda, bashyiraho Porogaramu ya Masters ikorera muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere ndetse n’imihindagurikire y’ibihe”.

Arongera ati “Kugeza ubu abanyeshuri 20 bamaze kubona dipolome y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, abagera kuri 20 nabo bari hafi kuyibona na 15 batangiye mu mwaka wa mbere, kuko icyo cyiciro gikorwa mu myaka ibiri”.

Imashini kabuhariwe mu gupima imyuka ihumanya ikirere
Imashini kabuhariwe mu gupima imyuka ihumanya ikirere

Mu bushakashatsi bukorerwa ku musozi wa Mugogo ahubatse laboratoire ipima ibihumanya ikirere, ubwo bushakashatsi ngo bwamaze kwemerwa ku rwego mpuzamahanga, hakaba n’abanyeshuri biga muri UR bifashisha ubwo bushakashatsi bukorerwa muri Laboratoire yo ku musozi wa Mugogo bashaka dipolome.

Habineza Théobald Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi muri uwo mushinga ukorera muri Laboratoire ya Mugogo, ni umwe mubarangije icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere n’imihindagurikire y’ibihe, avuga ko ubumenyi yungutse bumuha ubushobozi bwo gufasha igihugu muri gahunda zose zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’ubumenyi bw’ikirere.

Ati “Ntarajya gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe n’ubumenyi bw’ikirere, nari nsanzwe nkorera uyu mushinga ariko nkumva hari ikindi nkeneye gusobanukirwa kugira ngo akazi kagende neza kurushaho nkomeze mfashe igihugu kuko ni icyacu nitwe dukwiye kugikorera, ubu mfite ubushobozi bwo kumenya ngo ibipimo ibi byuma biri kuduha nibyo, bigendeye ku bihe turi gupima”.

Arongera ati “Mbere narapimaga gusa nabona imibare nkumva ko bihagije, ariko ubu ubushobozi navanye mu ishuri nshobora kubona imibare nkamenya ko ari yo cyangwa atariyo, nkaba natanga ubufasha mu gusubiza icyuma ku murongo cyangwa ngatanga amakuru kubo bireba bazasesengura ayo makuru”.

I Mugogo hari ikoranabuhanga ryifashishwa n'ibitangazamakuru bitandukanye
I Mugogo hari ikoranabuhanga ryifashishwa n’ibitangazamakuru bitandukanye

Avuga ko kuba yaragize ayo mahirwe yo kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, bimuha ububasha bwo kujya mu mahuriro y’abashakashatsi, aho ubu bafite ihuriro rishinzwe ubushakashatsi bunyuranye ku bumenyi bw’ikirere mu gihugu no ku isi muri rusange.

Jimmy Gasore ufite impamyabumenyi y’ikirenge PHDyakuye muri MIT ubu akaba ari Umukozi w’uwo mushinga ushinzwe Sitasiyo za Laboratoire zipima imihindagurikire y’ibihe n’ubumenyi bw’ikirere, yavuze ko mu bushakashatsi bakora basanga ibyinshi mu byangiza ikirere ari ibituruka ku binyabiziga n’ibicanwa.

Ati “Ibyinshi mu byangiza ikirere ni ibituruka ku binyabiziga, ikindi mu bicanwa bigizwe n’inkwi n’amakara, tugereranyije rero wavuga ngo n’ubwo bihindagurika bitewe n’amasaha n’umunsi ndetse n’ibihe, mu bihumanya ikirere wavuga ko 40% biterwa n’imodoka, 40% ibicanwa ibindi bikagira 20%.

Avuga ko nyuma yo kubona ibipimo babishyikiriza inzego bireba zishinzwe kurinda ibidukikije, hagashyirwaho ingamba zirimo gukoresha neza ibinyabiziga no kubikorera isuzuma rihoraho, ku bateka bagakangurirwa kwirinda ibicanwa bihumanya ikirere, ndetse n’abanyenganda bagakangurirwa kwirinda gukoresha ibikoresho bihumanya.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kintobo mu karere ka Nyabihu baganiriye na Kigali Today, baremeza ko bazi neza ko mu byangiza ikirere harimo ibicanwa gusa bagasaba Leta kubafasha kubona uburyo bwo gucana butangiza ikirere, kuko bo ngo kubona ubushobozi bibagora.

Makwini Hoseya ati “Turabizi ko iyo ducana natwe dukoresha ibyangiza ikirere, nk’ubo ntekesha ikwi rimwe na rimwe zitumye zigacumbeka, ingaruka turabizi ko zatugeraho mu gihe imyuka ibaye myinshi mu kirere, ariko se ko turi abanyacyaro izo gaz tukaba tuzumva mu makuru tutarigeze tuzibona, ubwo Leta ntikwiye kudufasha kubona ubwo buryo bwo gucana hatangijwe ibidukikije ikaduha ayo mashyiga ya Kijyambere?”

Uwo mushinga wiswe Rwanda Climate Change Observatory wa Kamunuza y’u Rwanda na Massachusetts Institute of Technology watangirijwe mu nama ya COMESA yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2007 aho wakurikiwe n’urugendo Perezida Paul Kagame yagiriye muri MIT 2008, mu gihe intumwa za MIT nazo zisura u Rwanda muri 2009 mu gihe uwo mushinga watangijwe ku mugaragaro mu Rwanda tariki 19 Nzeri 2011.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka