Menya ibintu 8 utari uzi telefone yawe ishobora gukora

Kuva telefone yavumburwa mu myaka ya 1800, yakunze gufatwa nk’igikoresho cyagenewe koroshya itumanaho hagati y’abantu bategeranye, ariko hari ibindi byinshi yakora utabanje kujya kubikoresha ahandi.

Telefone ikora byinshi uretse guhamagara no kwitaba
Telefone ikora byinshi uretse guhamagara no kwitaba

Kuva kuri telefone za mbere zakoreshaga insinga kugira ngo zohereze amajwi (fixe), ukagera kuri telefone zifashisha iminara kandi umuntu ashobora kugendana (mobile), zose zifatwa ahanini nk’ibikoresho by’itumanaho cyane cyane binyuze mu majwi.

Guhera mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21, telefone yavuye ku kuba ari igikoresho cyo kuganiriraho mu buryo bw’amajwi n’ubutumwa bwanditse gusa (SMS), ahubwo itangira kwifashishwa mu gufata no koherezanya amashusho, kujya kuri Internet, koherezanya ubutumwa bwihuse, kumenyana n’abantu ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.

Kubera ubushobozi bushyirwa mu ikorwa ry’amatelefone, zikongerwamo ibintu byinshi, kuri ubu telefone ishobora gukora ibindi byinshi birenze kuba yakohereza cyangwa se ikakira ubutumwa gusa.

1. Telefone ishobora kwifashishwa mu gupima imikorere y’umutima

‘Instant Heart Rate na Cardio’ ni applications (App) umuntu ashobora gushyira muri telefone ye maze akabasha gupima umutima. Icyo ukora, ni ugushyira urutoki rwawe imbere ya camera ya telefone, maze izo App zigapima uburyo ibara ry’uruhu rihinduka bitewe n’uburyo amaraso arimo kugenda mu mubiri. Nyuma y’igihe gito zishobora kukubwira uburyo umutima wawe utera.

2. Telefone yawe ishobora gusoma ‘bar codes’

“Bar Codes” ni uburyo bwo kubika amakuru hifashishijwe imirongo y’umukarara ifite umubyimba utandukanye, ndetse n’intera hagati y’iyo mirongo ikaba itandukanye.

Ubwo buryo bwavumbuwe mu 1951, bukaba bukoreshwa cyane mu maduka akomeye (supermarkets), kugira ngo uburyo bwo kwishyura bwihutishwe. Bar codes zifashishwa kandi mu kumenya amakuru arenzeho ku gikoresho ziriho.

Kwa muganga zifashishwa mu kubika amakuru yerekeye umurwayi, mu iposita zigakoreshwa mu kumenya aho ibaruwa cyangwa se umuzigo runaka ugeze mu rugendo.

Kugira ngo telephone ibashe gusoma bar code bisaba kuba washyizemo App ifite ubushobozi bwo kuyisomae, urugero iyitwa “QR&Barcode Scanner”.

3. Telephone yawe ishobora gufata za ‘negatif’ igakuramo amafoto

Telefone yagufasha gukura ifoto muri 'negatif'
Telefone yagufasha gukura ifoto muri ’negatif’

Kuri ubu biroroshye cyane gufata telefone yawe, ugafotora, ifoto ukayisangiza inshuti zawe mu gihe kitageze no ku munota. Ariko kera siko byari bimeze. Iyo gafotozi yafataga ifoto, byasabaga ko abanza kuyijyana kuri “studio photo”, bakayihanagura, ubundi nyuma y’iminsi mike cyangwa se amezi menshi akaba ari bwo ubasha kubona ya foto yawe.

Zimwe muri camera zo muri telefone zigira ikizwi nka “negative effect” gituma ubasha gufata za negatif ubundi ugakuramo amafoto agaragara neza. Camera ya telefone yawe ibaye idafite iyi negative effect, washyiramo app yitwa “HELMUT Film Scanner”.

4. Camera ya telefone yawe ishobora kumenya umukono, ibintu, ndetse na resitora.

Kugira ngo camera ya telefone yawe ibashe kumenya ibintu biri imbere yayo bisaba gushyiramo Apps zitandukanye bitewe n’ubwoko bwa telefone ufite. Amazon’s Flow ni App igufasha kumenya igikoresho runaka, niba ukigeze ahantu utazi ikaba yakubwira izina ryaho.

App yitwa Google Lens, yo ushobora kuyifashisha no mu gusobanura ururimi rw’amahanga, urugero ubonye urupapuro rwanditseho ururimi utumva, ishobora kugusemurira ibyanditse kuri urwo rupapuro.

5. Camera ya telephone yawe ishobora kwifashishwa mu gufata ibipimo.

Telefone ishobora kuguha ingero z'ibikoresho runaka
Telefone ishobora kuguha ingero z’ibikoresho runaka

Ushaka kureba ingano y’ikintu runaka (uburebure cyangwa se ubugari) wakoresha Apps zitandukanye harimo iyitwa “Ruler App”. Urugero niba ushaka kureba uko intebe cyangwa ameza mu nzu yawe bingana, cyangwa se ushaka kureba uko uruhande rumwe rw’inzu yawe rureshya, ariko ukaba udafite imetero yo gupima wakoresha iyo App.

6. Telefone yawe ishobora kugufasha mu kwita ku mwana wawe

Cloud Baby Monitor na BabyCam ni zimwe muri Apps zigufasha kumenya uko umwana wawe ameze mu cyumba cye. Izo Apps zikaba zifasha cyane cyane ababyeyi bafite abana b’impinja, kumenya niba umwana akangutse mu ijoro hagati, kumenya niba umwana agize ikibazo, zigahita zihamagara nimero y’umubyeyi.

7. Telefone ishobora gukora nka telekomande

Telefone yasimbura telecomande
Telefone yasimbura telecomande

Mu gihe wataye telekomande ya televiziyo yawe cyangwa se idakora neza, ushobora gushyira muri telefone yawe App zitandukanye zirimo iyitwa Universal TV Remote Control, maze ukabasha kuyikoresha mu gucana, kuzimya, no guhindura amashene kuri TV yawe.

8. Ushobora kwatsa imodoka yawe ukoresheje telefone!

Viper SmartStart ni App ishobora gusimbura imfunguzo z’imodoka yawe. Ukoresheje iyo App ushobora gufunga no gufunugura imiryango y’imodoka yawe cyangwa se ukabasha no kuyatsa bitabaye ngombwa ko ukenera urufunguzo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ukowa hakinga

Gakuru yanditse ku itariki ya: 6-03-2024  →  Musubize

NONESE BIRASHOBOKA KO WAKORESHA KODE UHAKINGA

GATO Elias yanditse ku itariki ya: 23-11-2022  →  Musubize

Nonesenta apps yabika wifi

Byiringiro yanditse ku itariki ya: 11-07-2022  →  Musubize

Ese telephone za android zose birakunda?

MURAGIJIMANA Damien yanditse ku itariki ya: 12-02-2022  →  Musubize

ndabashimiye kumasomo mumpaye hari vyishi tutamenya ari none ndatahuye vyinshi

Hitimana gervais yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

nivyiza cyane muvandi

jbaptiste bayubahe yanditse ku itariki ya: 26-08-2022  →  Musubize

Murakoze kdi mujye mukomeza kuduhugura kubumenyi kuko ubumenyi bwiza nubugiroye abantu Bose akamaro

J.Claude yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka