Ikoranabuhanga ry’Abayapani rigiye kwihutisha kumenya ahabereye ibiza no kohereza ubutabazi bwihuse

Komisiyo y’u Rwanda ikorana na UNESCO(CNRU) irimo kwigisha ikoranabuhanga ry’Abayapani ryitwa Line, rifasha urifite wese muri telefone kugaragaza ahantu hateye ibiza, kugira ngo nibiba ngombwa inzego zibishinzwe zohereze ubutabazi bwihuse.

Abashinzwe imicungire y'ibiza bahawe ikoranabuhanga rituma bihutisha gutanga raporo
Abashinzwe imicungire y’ibiza bahawe ikoranabuhanga rituma bihutisha gutanga raporo

Umukozi w’Umuryango Young Water Professional(YWP) urimo guhugura abashinzwe imicungire y’ibiza mu turere, Gretta Muhimpundu asobanura ko ushaka gukoresha iryo koranabuhanga rya telefone (Mobile Application), abanza kwandikwa n’inzego zishinzwe imicungire y’ibiza mu turere cyangwa izo ku rwego rw’igihugu.

Muhimpundu avuga ko uwamaze gushyira iryo koranabuhanga muri telefone ye, iyo ageze ahabereye ibiza(inkangu, imyuzure, inkuba, imiyaga, umutingito, imiriro n’ibindi), abanza kwandikamo aho aherereye, akavuga ibyago byahabereye akanabisobanura, ndetse akaba ashobora no gufata ifoto.

Abantu bose bafite iryo koranabuhanga muri telefone zabo ndetse na Minisiteri ifite imicungire y’ibiza mu nshingano(MINEMA), bahita bamenya ahateye ibiza, kandi uwohereje amakuru akaba ashobora kumenya ahatangirwa ubutabazi ku bakomeretse.

Aya makuru yose yegeranywa n’ikoranabuhanga ryitwa ubumenyi bukorano (Artificial Intelligence) akoherezwa muri mudasobwa za MINEMA, ikaba ari yo ishobora kugena icyakorwa.

Abashinzwe imicungire y'ibiza mu turere bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga rya Line
Abashinzwe imicungire y’ibiza mu turere bahuguriwe gukoresha ikoranabuhanga rya Line

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Injeniyeri Dominique Mvunabandi avuga ko abashinzwe imicungire y’ibiza mu turere bose ubu bamenye gutanga amakuru ajyanye n’ibiza hifashishijwe ikoranabuhanga rya Line.

Injeniyeri Mvunabandi agira ati “Niba ari ikiza cy’imvura, inkangu cyangwa ikiza cy’inkuba,…tubitangaho amakuru yihuse, bikaba byafasha akarere cyangwa se n’abandi bafatanyabikorwa kohereza ubutabazi bwihuse”.

Amakuru yihuse kandi yizewe

Mu bashinzwe imicungire y’ibiza mu turere bashima iyi gahunda harimo Francois Hakizimana wo mu karere ka Gisagara uvuga ko asanzwe yohererereza abamukuriye ubutumwa bugufi kuri telefone, bugatinzwa n’uko bugenda bunyura ku bantu benshi mbere yo kugera ku bo bwagenewe.

Hakizimana agira ati “Mu guhererekanya ubwo butumwa rimwe na rimwe hari amakuru agenda atakara mu nzira atatangiwe igihe, ugasanga na telefone wenda barayikwibye amakuru ukaba urayabuze, ariko iri koranabuhanga rizanadufasha kuyabika”.

Umuyobozi ushinzwe imicungire y’ibiza mu Karere ka Rutsiro, Aimé Adrien Nizeyimana avuga ko amakuru ashyizwe ku ikoranabuhanga rya Line, aba afite ireme kuko aba yihuse, bigatuma inzego zibishinzwe zitabara mu gihe kitarenze amasaha 48.

Abashinzwe imicungire y’ibiza mu turere bavuga ko iri koranabuhanga bazarisangiza inzego z’ibanze hamwe n’izishinzwe umutekano, kugira ngo bajye babafasha kumenya ahabereye ibiza hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka