Igihembo cyitiriwe Nobel mu by’ubutabire cyahawe abagore babiri

Umufaransakazi Emmanuelle Charpentier n’umunyamerikakazi Jennifer Doudna, abahanga mu by’uturemabuzima(Genes) kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukwakira 2020 ni bo babonye igihembo cyitiriwe Nobel mu byerekeranye n’Ubutabire babikesha ubushakashatsi bakoze bakavumbura uburyo bwo kuvura no guhindura imikorere y’utunyangingo-fatizo(Genes).

Charpentier na Doudna bakoze uburyo bise “ciseaux Crispr” bwabaye ingirakamaro mu buvuzi kuko budahenda, kandi bworohereza abaganga mu gukata utunyangingo ndangasano twa DNA bashaka gukosora imikorere y’utunyangingo-fatizo (Genes) itameze neza. Ubwo buryo butuma abaganga babasha no kuvura indwara zidakunze kuboneka.

Ubuvuzi bwariho mbere bwemereraga umuganga gushyira utunyangingo-fatizo tuzima mu mwanya w’utunyangingo turwaye, utuzima tukaba ari two dukora. Ubu buryo bwa Crispr bwo bukosora utunyangingo fatizo turwaye.

Si cyo gihembo cya mbere bahawe kuko muri 2015 bahawe icyitwa Breakthrough prize, muri uwo mwaka wa 2015 bahawe igihembo gitangwa n’igikomangoma cy’agace ka Asturies ko muri Esipanye gasa n’akigenga, ndetse muri 2018 bahabwa ikindi gihembo cyatangiwe muri Norvege. William Kaelin watwaye igihembo cyitiriwe Nobel mu by’ubuvuzi mu mwaka ushize wa 2019, avuga ko ubu buvumbuzi bwabo ari kimwe mu bizaranga ubuvuzi muri iki kinyejana.

Abategura igihembo cy’ubuvuzi gitangwa n’Umuryango w’Abibumbye babashyize ku rutonde rw’abashobora na cyo kuzagihabwa.

Uyu mufaransakazi Emmanuelle Charpentier w’imyaka 51 na mugenzi we Jennifer Doudna w’umunyamerikakazi w’imyaka 56 babaye itsinda rya mbere rigizwe n’abagore gusa rihawe icyo gihembo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka