Abarimu ba TVET basabwe kubyaza umusaruro ikoranabuhanga bungutse

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yasabye abarimu bo mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bagera ku 2500 barangije amahugurwa ku ikoranabuhanga, kuryifashisha bagatanga uburezi bufite ireme.

Impamvu yabasabye gutanga umusaruro mu burezi bifashishije ikoranabuhanga ni uko mudasobwa bahawe zizajya zibafasha gutegura amasomo yabo ndetse no gushaka ibyo bigisha bifashishije ikoranabuhanga.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu cyumweru gishize ubwo hasozwaga amahugurwa yahawe abarimu bahugura abandi (trainers) bigisha amasomo atandukanye mu mashuri ya TVET baturutse mu turere twose tw’igihugu.

Aba barimu basoje aya mahugurwa bahawe impamyabushobozi zemewe ku rwego mpuzamahanga.

Irere Claudette yababwiye ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri ibi bihe atandukanye n’ayo mu bihe bya kera kuko byafatwaga nk’amasomo yiga abantu badashoboye kwiga ibindi bintu, ndetse bakabafata nk’abaswa.

Ati “Kera babyitaga imyuga, igomba kugibwamo n’abananiwe kwiga ibindi. Ibyo byararangiye kuko iyo turebye ibi bihugu cyane cyane aho aba baterankunga bacu baturuka, tubona ko ibi bihugu bitezwa imbere na TVET no gushyira imbaraga mu myuga no mu bumenyingiro. Tugomba kwigisha TVET isirimutse, irimo ikoranabuhanga, uwo wigishije icyo umwigishije cyose agasoza afite ubumenyi burimo ikoranabuhanga kugira ngo abashe kugera kure.”

Abarangije aya mahugurwa basabwe gushishikariza abanyeshuri gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza bubafasha kwiyungura ubumenyi burushijeho ku bwo basanganywe ariko bakabakangurira kwirinda kurikoresha mu bintu bitabafitiye akamaro.

Ati “Isi ya none ni ugukurikira cyane kugira ngo tudasigara inyuma. Kwiga ntabwo bihagarara, mwebwe abarimu murabyumva”.

Eng. Paul Umukunzi, Umuyobozi w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro (RTB) avuga ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abarimu ndetse buri mwarimu wese abashe kwigisha akoresheje ikoranabuhanga kandi atunge na Mudasobwa kugira ngo imufashe mu kazi ke ka buri munsi.

Ati “Kubona mudasobwa ni byiza ariko kumenya kuyikoresha ni ikindi cyiza kiba kiyongereyeho. Ikindi cyiza cyiyongeraho ni uko izi seritifika bahawe ziba ziri ku rwego mpuzamahanga bashobora kuzikoresha aho bajya hose.

Uyu muyobozi avuga ko bizafasha abarimu kudasigara inyuma mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kandi ko iyi gahunda igikomeje kuko habanje kurangiza icyiciro kigizwe n’abandi barimu barenga 300 barangije mbere y’iki cyiciro gisoje ubu.

Eng. Umukunzi avuga ko hagiye guhugurwa ikindi cyiciro ndetse hazahugurwa n’abanyeshuri n’abarimu basigaye badahuguwe kugira ngo hongerwe umubare w’abakoresha ikoranabuhanga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Ati “Hazongerwa za interineti mu bigo by’amashuri kugira ngo abarimu bajye boroherwa no gutegura amasomo yabo bakoresheje ikoranabuhanga”.

Jean Baptiste Nsengiyaremye, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri G.S. Rubona mu Karere ka Ngoma akaba n’umwe mu bahawe aya mahugurwa, avuga ko aya mahugurwa bayahawe bari no mu kazi kabo ko kwigisha kuko ababahuguye babahaye ababafasha kubona interineti bakinjira ku rubuga bahuriraho bose hanyuma bagakurirkirana amasomo y’ikoranabuhanga.

Ati “Ndi ku rwego rushimishije cyane, ntabwo meze nk’umuntu utarahawe aya mahugurwa kuko twihuguye muri byinshi bizadufasha kwigisha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka