Amezi abaye 5 abatuye umujyi wa Ngororero batakibona internet
Nyuma y’uko abaturage bo mu mujyi wa Ngororero no mu nkengero zawo bari bamaze igihe bishimiye ikoranabuhanga rya internet ryabegerejwe mu bigo bizwi ku izina rya BDC (Business Development Center), ubu bararira ayo kwarika kuko hashize amezi 5 iyo serivisi yarahagaze.
Serivisi z’ingenzi zatangirwaga muri iyo nzu abaturage bacyeneraga cyane ni izirebana na interineti ndetse na serivisi zo gufotora impapuro kuburyo bw’umwimerere (scanneur), hamwe ndetse na gahunda yo kwigisha abantu ikoranabuhanga.
Uwimana Jean Paul, umwe mu bakundaga gukoresha icyo kigo avuga ko ubu basa n’abari mu icuraburindi kubera kubura internet, dore ko nta handi wayisanga mu mujyi wa Ngororero, bityo bakaba bifuza ko iyo serivisi yasubiraho byihuse.
Umukozi w’akarere ka ngororero ushinzwe ikoranabuhanga, Nzigiyimana Hyacinthe, asobanura ko guhagarara kw’izo serivisi byatewe n’amasezerano RDB (Rwanda Development Board) yashyizeho ibyo bigo yari yaragiranye n’abakoreshaga iyo nzu n’ibikoresho biyirimo.
Ubu, Nzigiyimana avuga ko icyo kigo cyagiranye amasezerano mashya n’ikigega BDF (Business Development Fund) kikaba aricyo kizakoresha ibyo bikoresho n’inyubako, kuburyo ngo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nzeri abakeneye serivisi zahatangirwaga bazongera kuzibona.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|