Abinjirira abandi ku mbuga nkoranyambaga bararye bari menge
Polisi y’u Rwanda itangaza ko iri gusuzuma ibirego yagejejweho n’abantu binjiriwe na ba rushimusi ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abo barushimusi bafatwe.
Polisi itangaza ibyo mu gihe abantu batandukanye barimo n’abahanz bagaragaje ko binjiriwe na ba rushimusi ku mbuga nkoranyambaga, bakabiyitirira bagasaba amafaranga abantu.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege avuga ko abinjiriwe na ba rushimisi bagejeje ibirego kuri Polisi.
Agira ati “Ubugenzacyaha buri gukurikirana ibirego by’abahanzi.”
Akomeza avuga ko ariko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byaragabanutse mu mwaka wa 2017.
Ahamya ko bamaze kubona ibyaha 32 guhera muri Mutarama mu gihe mu mwaka wa 2017 muri aya mezi bari bamaze kwakira 73.
ACP Badege avuga ko 50% by’ibyaha byifashishije ikoranabuhanga biboneka mu mujyi wa Kigali.
Akomeza avuga ko abakekwaho ibyo byaha batabwa muri yombi abahamwe nabyo bagahanwa kugira ngo n’abandi bifuzaga kubijyamo babicikeho.
Umunyarwenya Arthur Nkusi avuga ko ba rushimusi bamwinjiriye ku mbuga nkoranyambaga ze, baramushuka abaha ikarita ye y’irangamuntu. Nyuma ngo nibwo yabonye ko ari ubutekamutwe.
Agira ati “Ni umuntu wantekeye umutwe ambwira ko afite igitaramo aradutumira n’abandi bahanzi, bigeze ku gusaba visa atwaka passport n’indangamuntu. Nibyo yehereyeho yinjira muri konti yanjye, kuko nk’iyo wibagiye password yawe hari ubwo bakubaza ID yawe.”
Akomeza agira ati “Aranyinjirira atangira guteka imitwe asaba abantu amafaranga kandi nimero yaduhamagaraga ni iyo mu bwongereza ni gutyo babikoze.”
Umuhoza Fatuma uzwi nka Nina, umwe mu bagize itsinda ry’abaririmbyi rya Charly na Nina avuga ko nawe bamwinjiriye ku mbuga nkoranyambaga.
Agira ati “Barabwira abantu ko turi i Bugande bagasaba amafaranga, hari abayamuhaye bibwira ko mfite ibibazo ubundi bakitwaza igitaramo dufite mu Ukuboza (2017) gusa turizera ko ubikora azafatwa.”
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo ya 312 handitse ko umuntu wese winjira kandi akaguma, mu buryo bw’uburiganya, mu mikoreshereze ya mudasobwa y’undi cyangwa ibindi bishobora gukora nkayo, agambiriye kumenya ibyabitswemo cyangwa ibyoherejwemo, akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, aho aba ari hose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu.
Anatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe 1RWf kugeza kuri miliyoni 3RWf.
Iyo ngingo ikomeza ivuga ko iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyo ngingo byatumye ibyabitswe cyangwa ibyoherejwe muri mudasobwa bivamo cyangwa bihinduka, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.
Anatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri kugeza kuri miliyoni esheshatu.
Bamwe mu banyarwanda binjirwe na barushimusi ku mbuga nkoranyambaga harimo ibyamamare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|