Yakoze imbabura ikoresha umufuka umwe w’amakara ku mwaka

Jonas Nkundumukiza wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe yavumbuye Imbabura ikoresha umufuka umwe w’amakara ku mwaka yifashishije itaka ryo mu mashyuza.

Izi mbabura ngo zimuha nibura ibihumbi 500 ku kwezi.
Izi mbabura ngo zimuha nibura ibihumbi 500 ku kwezi.

Iyo mbabura avuga ko yakoze mu rwego rwo kurwanya ubutayu no kurengera ibidukikije, ngo ikoresha amakara atatu agahisha ibiryo.

Avuga ko itaka riva ahaba amashyuza ryifashishwa mu gukora imbabura ziswe “cana make” mu kurondereza ibicanwa kugira ngo itemwa ry’amashyamba rya hato na hato rigabanuke.

Agira ati “Nkora imbabura tubasha gushyiraho udukara duke cyane, tugashyiraho ubutaka bw’amashyuza budufasha kurondereza ya makara. Mu gihe twakoreshaga umufuka w’amakara mu kwezi kumwe, wa mufuka tuwukoresha igihe kingana n’umwaka wose.”

Iri buye ngo rifite ubushobozi buhagurutsa moteri.
Iri buye ngo rifite ubushobozi buhagurutsa moteri.

Nkundumukiza akomeza avuga ko uretse no kuba ubu butaka bw’amashyuza bufasha kurondereza amakara, bubasha no gutanga ingufu z’amashanyarazi aho bwakwifashishwa mu gucomeka amaterefoni ngo bukaba bwanahagurutsa moteri.

Yagize ati “Iryo taka twasanze ribyara umuriro w’amashanyarazi ku buryo wacomekaho terefoni, ugacuranga radiyo cyangwa se ugashyiraho tereviziyo ukareba nta zindi ngufu, kandi twaje gusanga rihagurutsa moteri nta mazutu, tuzarimurika mu imurikagurishwa i Kigali.”

Uyu murimo Nkundumukiza yahanze ubasha kumuha amafaranga agera ku bihumbi 500 buri kwezi, dore ko yemeza ko abona isoko cyane cyane biciye mu imenyekanishabikorwa rye akora yifashishije amamurikagurishwa agenda aba hirya no hino mu gihugu.

Muri iyi mbabura hifashishwamo amabuye yo mu itaka ryo mu mashyuza n'amakara atatu.
Muri iyi mbabura hifashishwamo amabuye yo mu itaka ryo mu mashyuza n’amakara atatu.

Ibi bikorwa bya Nkundumukiza ngo ntaho bihuriye n’ubumenyi bwo mu ishuri kuko yize amashuri atandatu abanza gusa.

Avuga kandi ko uko ubushobozi buzagenda bwiyongera azageza umusaruro we no ku isoko mpuzamahanga kugira ngo abifashisha ibicanwa byinshi babigabanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Uwo musore ndamushimiye,ahubwo yakora uko ashoboye akegera abaturage bo mu turere akabagezaho iryo terambere.Akaba yafasha urundi rubyiruko mu kwiteza imbere bihangira imirimo.

HABANABASHAKA Phodidas yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

mudushakire nomero ze rwose

VEDASTE yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

nibyiza cyane nadushyiririhe telefone ye

VEDASTE yanditse ku itariki ya: 19-08-2016  →  Musubize

TWAYIKURAHE

ndungutse yanditse ku itariki ya: 10-08-2016  →  Musubize

Mwarakoze muzigeze mu turere twose tubabashe kuzigura

basore vicent yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Mwiriwe, murakoze kuriyi nkuru, mwaduhaye telephone ko ibi bintu aribyiza. Ikindi iyi mbabura igura angahe? Murakoze.

Eric yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

turashaka muduhe numero za fone ze tumuhamagare tumubere abakiriya

THADDEE yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

uwo muntu yagize neza ahubwo muduhe numéro za telefone akoresha tumuhamagare tumubazeko azifit tumugurire

THADDEE yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

igura angahe?

Ndikuryayo Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

uri umuntu w’umugabo kabisa ! nonese iyo mbabura igura igura angahe?

JDN yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka