Minisitiri Mushikiwabo yasuye uruganda rukora “Drones” zizakoreshwa mu Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yasuye uruganda rwa Zipline rukora utudege tutagira abapilote (Drones) tugiye kujya dukoreshwa mu Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo yerekwa imikorere y'utudege tutagira abapilote tugiye kujya dukoreshwa mu Rwanda
Minisitiri Mushikiwabo yerekwa imikorere y’utudege tutagira abapilote tugiye kujya dukoreshwa mu Rwanda

Ku wa gatandatu tariki ya 24 Nzeli 2016, nibwo Minisitiri Mushikiwabo yasuye urwo ruganda ruherereye ahitwa Half Moon Bay mu mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwo yasuraga urwo ruganda bamweretse imikorere ya kamwe muri utwo tudege, tumeze nk’utuzakoreshwa mu Rwanda mu minsi iri imbere, dukwirakwiza imiti mu bice bitandukanye. U Rwanda nirwo gihugu cya mbere ku isi, iryo koranabuhanga rizaba rikoreshejwemo.

Mu rugendo yakoreye muri urwo ruganda yari aherekejwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philibert na bamwe mu bandi bayobozi bari muri Amerika bitabiriye Rwanda Cultural Day.

Minisitiri Mushikiwabo yari ari kumwe n'abandi bayobozi batandukanye bo mu Rwanda ubwo yasuraga uruganda rukora Drones zizakoreshwa mu Rwanda
Minisitiri Mushikiwabo yari ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye bo mu Rwanda ubwo yasuraga uruganda rukora Drones zizakoreshwa mu Rwanda

Ku wa kane tariki ya 22 Nzeli 2016, utudege tubiri twagejejwe mu Rwanda, twarageragejwe. Twageragerejwe ku kibuga cyatwo kiri kubakwa mu murenge wa shyogwe,Akagari ka Ruri mu Karere ka Muhanga.

Abahanga bavuga ko utwo tudege tuzakoreshwa mu Rwanda rufite amababa areshya na metero eshatu azadufasha kwikorera ibintu bipima ibilo 10 ku ntera ireshya n’ibilometero 100.

Utwo tudege ntituzifashishwa mu gukwirakwiza imiti gusa. Tuzanifashishwa mu bwikorezi bw’ibindi bintu birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi by’ubucuruzi.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tugezehezape!nd,umujyanamaw,ubuzima,izondege,nizitangire,akaziimiti,irakenewe

Emmanuel BAPFAKWITA yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka