StarTimes yegukanye uburenganzira bwo kwerekana Copa America 2019

Sosiyete Nyafurika ikora ibijyanye no kwerekana shene za Televiziyo StarTimes, yegukanye uburenganzira ntayegayezwa bwo kwerekana irushanwa CONMEBOL Copa Amerika rihuza ibigugu byo muri Amerika y’Amajyepfo mu gice cya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara rigiye kubera muri Brasil.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 46, rizatangira tariki 14 Nyakanga 2019 rikazabera mu migi itanu yo muri Brasil. Amakipe 12 azahatana muri iri rushanwa harimo n’abiri yatumiwe bushyitsi ari yo Ubuyapani na Qatar.

Amerika y’amajyepfo ifite amwe mu makipe akomeye ku isi. StarTimes ivuga ko yishimiye guha abafatabuguzi bacu bagera kuri miliyoni 25 amahirwe yo kureba Messi n’abandi bakinnyi b’ibihanganye bakinira amakipe y’ibihugu byabo.

Umuyobozi ushinzwe imikino kuri startimes Shi Maochu avuga ko uretse Afurika, undi mugabane ufite abafana birekura cyane ari Amerika y’amajyepfo kandi muri uyu mwaka irushanwa riakba rigiye kubera mu gihugu cyambere mu mupira w’amaguru, ari cyo Brasil.

Ati ”Nkuko bimenyerewe mu migabo n’imigambi bya startimes, twifuza ko uyu mugabane uba intangarugero muri siporo no guteza imbere ibijyanye n’ubufatanye ndetse na serivise z’indashyikirwa.
ati “Ni muri urwo rwego, Copa Amerika Brasil 2019 yiteguye gushimisha bihambaye abafana ba Afurika mu minsi iri imbere.”

Startimes izerekana imikino ya copa Amerika yose kuri shene 5 za siporo zayo, ndetse no kuri interineti yayo no kuri telefone ngendanwa.

Startimes yegukanye uburenganzira bwo kwerekana mu cyongereza no mu zindi ndimi zo mu gice cya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara no ku bitangazamakuru byose ukuyemo igifaransa iri rushanwa, n’uburenganzira ku bavuga igi-porutigali.

Startimes iyoboye abandi mu bijyanye no gusakaza amashusho muri Afurika, ikaba itanga serivise ku bagera kuri miliyoni 25, ikaba ifite signal igera muri Afurika yose. Iyi sosiyete kandi ifite ububiko bugera ku bihumbi 12, ikagira abakwirakwiza serivisi n’ibikoresho byayo bagera ku bihumbi 11 mu bihugu 30.

Startimes yerekana amashusho y’uburyo butandukanye, kuri shene zigera kuri 480. Shene zayo zerekana amakuru, filime, amafirime y’uruhererekane, siporo, imyidagaduro na shene z’abana. Intego z’iyi sosiyete ni ugukora ku buryo buri muryango muri Afurika ubasha gutunga, kureba no gusangiza abandi ibyiza by’amashusho ya digital.

StarTimes igera kuri ibi yifashishije ikoranabuhanga rya satelite ndetse n’irinyura ku butaka rya DTV hamwe n’iryitwa OTT rifasha mu gusakara singale za digitali binyuze mu buryo budakenera imigozi. ku makuru menshi arebana na startimes wasura startimestv.com.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka