Umunyeshuri yakoze konteri zizakuriraho WASAC igihombo yagiraga

Imani Bora urangije ku Kigo cy’Ubumenyingiro cya Tumba College of Technology, yakoze konteri z’amazi zizakuriraho WASAC igihombo gisaga miliyari 10Frw.

Amamashini akoreshwa mu nganda akoresha ingufu z'imirasire y'izuba akagabanya amafaranga yatangwaga ku mashanyarazi.
Amamashini akoreshwa mu nganda akoresha ingufu z’imirasire y’izuba akagabanya amafaranga yatangwaga ku mashanyarazi.

Imani Bora w’imyaka 21 y’amavuko, yarangije mu kigo cya TCT yakoze konteri yitwa “Electronic cash water”, ikoresha imirasire y’izuba, kandi ikazanorohereza abaturage kugura amazi y’amafaranga make.

Yagize ati “Namaze kumva raporo y’umugenzuzi w’ibigo bya Leta mu mwaka wa 2013, igaragaza ko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) gihomba amafaranga arenga miliyari 10 buri mwaka bituma nkora ubu bushakashatsi.”

Avuga ko nta muturage uzongera gucibwa amande kuko atishyuye amazi, ahubwo azajya yishyura mbere bitewe n’amafaranga afite, amazi nashira abone kugura andi.

Imani Bora wakoze konteri z'amazi, zizakuriraho WASAC igihombo cya miliyari zirenga 10 yagiraga ku mwaka.
Imani Bora wakoze konteri z’amazi, zizakuriraho WASAC igihombo cya miliyari zirenga 10 yagiraga ku mwaka.

Avuga kandi ko igihe umuturage yaba ayakeneye byihutirwa ashobora kuzajya aguza amazi muri WASAC akishyura nyuma, nk’uko bikorwa umuntu yiguriza mituyu kuri telefoni.

Umuyobozi w’Ikigo cy’ubumenyingiro cya TCT Eng. Gatabazi Pascal yavuze ko iki kigo buri mwaka gihangwamo udushya mu ikoranabuhanga dukozwe n’abanyeshuri.
Ati “Hashingiwe ku bushakashatsi kuko ikoranabuhanga ni ryo ryihutisha iterambere, dukora amamashini akoreshwa mu nganda akoresha ingufu z’imirasire y’izuba n’ibindi.”

Avuga ubushakashatsi bakora buba bugamije kuba igisubizo cy’ibibazo bitandukanye by’abaturage, kandi ko inyungu zatangiye kubageraho kuko bigisha abaturage mudasobwa, banakora mudasobwa bakaziha ibigo by’amashuri abanyeshuri bagasohokana ubumenyi.

Abatuye aka Karere batangiye kugerwaho n’inyngu z’ibyo iri shuri rikora, kuko bahaye amavuriro ibyuma bikoresha imirasire y’izuba bishyushya amazi y’abarwayi byitwa Solar Water Hunter.

Mu guteza imbere ikoranabuhanga, barashyizeho icyumba abanyeshuri bahuriramo bakiga gukora imishinga, imishinga ibaye myiza igahembwa kandi ikanakorerwa ubuvugizi muri za BDF igakomeza gushyigikirwa, bakihangira imirimo nabo bakaba bayiha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

BAVUGA AVUZE UBUSA! Ubwo se ko avuga ngo WASAC iishinzwe kunyereza yatubwira abo azi banyereza? Buriya kandi uwamubaza abatanga service z’amazi yabavuga!

Ntimugakoreshe izi mbuga mwetekana uburakare bwanyu muvuga amagambo adafite agaciro MUVUGA UBUSA!

Kamiya yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Murumva se WASAC yashimishwa gute n’ibyo uwo mujyambere yavumbuye? Abayobozi ba WASAC bo bashaka uwabafasha uburyo bwo kunyereza amafaranga gusa. Ahubwo intumwa za rubanda nizirebe uko ziita kuri uriya mwana naho WASAC yo nta kiza yakora! Icyo bagamije ni inyungu zabo si iza rubanda!!!
BAVUGA

Bavuga yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Uyu Bora yabonanye nubuyobozi bwa WASAC busanga izi Konteri zitujuje ibisabwa ntabuzira nenge zifite mikorere yayo nuko ibara amazi. Urugero parts zayo ziri lose cyane, cover yayo ntabwo ziri resistant kuri temperature, kandi zikoresha solar energy ariko nta capacitor yatuma zikora 24 hrs. Muri make Bora aziko yavumbuye technology ariko ziriya prepaid meters ziri kwisoko kandi zo zifite ubuziranenge.
Gusa twavuga ko yakoze ubushakashatsi bwiza ariko ntaragera ku rwego rwa commercialisation kuburyo zagya kwisoko.
Twamugira inama ko yashaka abamufasha kugira ngo indoto ye ive muri research igye muri product ishobora kugya kwisoko.
Ikindi nuko abeshya ngo unugenzuzi wimari yatanze report ko WASAC Iihomba 10 Billion. Ibyo sibyo kuko Auditor General nta Audit yari yakorera WASAC . Naho iyo yakoreye EWSA ntiyagera kuri 10Billion kuko ayo arenze total turn over EWSA yabonaga avuye mumazi.

Samson yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Mwaramutse
Uyu mwana yarakwiye kwitabwaho ni nzego zose bireba zi gihugu. Ndetse agashyigikirwa mu kwiga mu buryo bwimbitse mu bijyanye na Technology ariko ijyanye ni gihangano cye. Ikindi hagombye kubaho ku mufasha kucyandikisha kugirango ejo hatazagira ukiyitirira kandi ntacyo yigeze akora. WASAC se wa mugani ko itavuga. Wasanga itegereje ngo ixavuge ngo ntibikora kugirango babone uko bareba niba hari aho ziri hanze kugirango batange isoko kubera ko ryo ryaberamo ibisobanutse ku nyungu zabamwe batiraye ku guteza imbere ibyiwabo.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Niba koko wasac iterwa igihombo nabaturage , bazamushyigikira nanone kandi niba baba bahomba bakabeshyera abaturage bazadindiza umushongavwuwo munyeshuri bawita ko nta buziranenge bari bawubonamo bawubwiwe nabahanga binzobere. Cyakora muzumva uwo mwana ababakoreye, kuko niko kenshi bigenda. Nazamushukisha cash. Ubundi hehe no kuvumbura? Njye ndaha.

njyewe yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Nshimiye uyu munyeshuri kuko biragaragara ko ari umuhanda. Ariko inkuru yanyu ntiyuzuye, ntimutubwiye niba WASAC izi compteur yarazigenzuye igasanga zujuje ubuziranenge ikaba izazikoresha, ntimutubwiye niba hari ubushobozi bwo gukora nyinshi. Ikindi hari igihe mwibwira ko umuntu yavumbuye kandi abandi barabivumbuye kera!

Rwema yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

NI BYIZA ARIKO HARABURA AKANTU GATO; "WASAC" YO IBIVUGAHO IKI? NAHO UBUNDI BIZARANGIRA NK’ABANDI BOSE BAVUMBURA BIKARANGIRIRA AHO (NTA MIKORANIRE HAGATI Y’ABASHAKASHATSI N’ABANYEMARI TUGIRA)

Cc yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka