Umunyarwandakazi yahimbye ikoranabuhanga risharija telefoni kuri ‘Wireless’

Iwacu Evra Grâce yatangiye umushinga yise “Yego Charger” uzajya ufasha mu gushyira umuriro mu matelefoni na za mudasobwa bidasabye gucomekwa ku mashanyarazi.

Igishushanyo kigaragaza uko ubu buryo bukora
Igishushanyo kigaragaza uko ubu buryo bukora

Iwacu w’imyaka 20 y’amavuko yiga iby’ikoranabuhanga mu ishuri rikuru rya Akilah institute for Women riherereye mu mu Mujyi wa Kigali. Umushinga we yawize nyuma yo kubona ko abantu benshi bagorwa no kugendana za sharijeri za telefoni n’iza mudasobwa.

Avuga ko icyo kibazo cyo guhora abantu bagendana za sharijeri bibabangamira, bikagorana kurushaho mu gihe bagize aho bahurira buri wese ashaka gusharija.

Yabwiye Kigali Today ko igitekerezo cy’uyu mushinga yakigize ubwo yahombaga amahirwe yo kumurika umushinga yari afite bitewe no kubura umuriro muri mudasobwa ye igendanwa.

Uwo mushinga yagombaga kuwumurikira mu nama ya Youth Connekt y’umwaka wa 2017. Ariko bitewe n’uko mudasobwa itari ifite umuriro kandi ntayari kubona aho acomeka bimuviramo gutakaza ayo mahirwe bahamagaza undi wari ukurikiyeho.

Yagize ati “Nagombaga kumurika umushinga ugaragaza uburyo kwishyura amazi bishobora kujya bikorwa nk’uko kwishyura umuriro bigenda,hakishyurwa amafaranga umuntu afite. Ariko ntibyanshobokeye kuko mudasobwa yanjye yari yazimye maze ngezweho baransimbuka birambabaza cyane.”

Iwacu Evra Grâce yatangiye umushinga yise “Yego Charger”
Iwacu Evra Grâce yatangiye umushinga yise “Yego Charger”

Aho niho Iwacu yavanye igitekerezo cy’umushinga wo gukoresha akamashini kinjiza umuriro muri telefoni na za mudasobwa nta rusinga cyangwa imigozi (Wireless).

Umushinga we ugizwe n’akuma yise “Yego Charger” kazajya gashyirwa kuri telefoni iyo ari yo yose cyangwa mudasobwa maze umuriro ukajyamo uvuye ahantu hari akandi kuma ka ‘Power Transmitter’.

Avuga ko ‘Yego Charger’ itandukanye n’ubundi buryo buzwi nka ‘Power Bank’, kuko yo isharija telefoni mu gihe runaka ubundi umuriro yari ifite washira ikibazo cy’umuriro kigakomeza.

Ati “Nabanje gukora ubushakashatsi mbona ko ku isi hose nta handi iryo koranabuhanga riri ndetse n’abagerageje kubikora babikoze gusa kuri telefoni zo mu bwoko bwa iPhone nk’umwihariko wayo.

“Ariko njye uburyo bwa ‘Yego Charger’ kuri buri telefoni yose na mudasobwa zirimo, buzajya bukoreshwa kandi mu buryo burambye kurusha ubwari busanzweho ku isi nkurikije ubushakashatsi nakoze.’

Uruganda rwa Apple rukora telefone za iPhone ni rwo rwonyine rwari rufite ubu buryo, nk'uko Iwacu abivuga
Uruganda rwa Apple rukora telefone za iPhone ni rwo rwonyine rwari rufite ubu buryo, nk’uko Iwacu abivuga

Umushinga we uri mu marushanwa yo guhatanira miliyoni y’Amadorari y’Amerika

Iwacu Evra Grace ari mu itsinda na bagenzi be barimo Ange Wibabara na Joyce Munyana bose biga muri Akilah Institute.

Umushinga wabo uhanganye n’indi ihatanira igihembo gihatanirwa n’amatsinda y’abanyeshuri bo muri za kaminuza zo hirya no hino ku isi.

Icyo gihembo cya miliyoni imwe y’Amadorari kizatangirwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika,gitanzwe n’umuryango wa Hult Foundation muri 2018.

Iwacu Evra Grâce ari gusobanura umushinga we
Iwacu Evra Grâce ari gusobanura umushinga we

Muri ayo marushanwa hatoranywa itsinda ryahize ayandi ku isi mu kugira igitekerezo gishobora guhindura ubuzima bwa benshi ku isi,kigahabwa ayo mafaranga kugira ngo gishobore kuzashyirwa mu bikorwa, nk’uko bisobanurwa n’urubuga rwa Hult Prize Foundation.

Iwacu ni umwana wa 11 mu muryango we. Yize amashuri abanza mu Karere ka Nyanza, akomereza ayisumbuye mu Rwunge rw’amashuri rwa Marie Reine de la Paix, asoreza amashuri ye yisumbuye muri Ecole Technique Saite Emmanuel de Masaka mu ishami ry’ubumenyi mu bya mudasobwa.

Ubu yiga mu mwaka wa nyuma mu ishami ry’ikoranabuhanga rya mudasobwa mu ishuri rikuru rya Akilah Institute for Women riri mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

ikindi nakongeraho wakwibuka gukora iyo wireless hatabanje gukoreshwa internet (kuko ntacyo babivuzeho byo)

canoth yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

ibi ni byiza GRACE yakoze,
igitekerezo nikiza inama namugira niyandikishe umushingawe muri RDB narangiza ashake abashoramari bafatanye akore ibikoresho byishi agurishe kwisoko ryo mu rwanda ndetse no hanze byagabanya icyuho mubyo igihugu gitumiza nibyo cyohereza ( balance of payment)

canoth yanditse ku itariki ya: 1-03-2018  →  Musubize

A..UBUIBIHUGUBYIBIHANGANGE NTIBIGIYEKUMUSHIMUTA AKABURIRWAIRENGERO

JEAN yanditse ku itariki ya: 31-12-2017  →  Musubize

IWACU ivra grace ndamushimiye cyane kandi ndamwizeza ko uwo mushinga ushoboka nange narawutejereje kenshi ngira ikibazo cyubushobozi nashyiremo agatege azabikora abifashijwemo n’IMANA.

NGABONZIZA J.Bosco yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

nabikora azaba akoze agashya.gusa bizamugora kugirngo inganda zikora ibyo byuma byemera gushyira products ye muzabo kuko baba bumva ko bihagije.courage.

alfred yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

nabikora azaba akoze agashya.gusa bizamugora kugirngo inganda zikora ibyo byuma byemera gushyira products ye muzabo kuko baba bumva ko bihagije.courage.

alfred yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

uyu mukobwa ararenze kbsa, congz
twatangiye ku develop

innocent yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

Abanyarwanda nicyogihe cyokugaragaza impano zacu,tugomba kumenyekana kurwego rw’isi.gusa abobana babafasherwose,kukongendumva arinkigitangaza!

Regis yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

Bwa mbere amen kuri grace nabagenzi be.birambabaje kuba ntacyo nabafasha mubushobozi gusa baramurika pe.leta nibabe hafi idushyiriyeho association yabashakashatsi byaba byiza cyane. Mbifurije amahirwe nimigisha.

Umugwaneza yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

Bwa mbere amen kuri grace nabagenzi be.birambabaje kuba ntacyo nabafasha mubushobozi gusa baramurika pe.leta nibabe hafi idushyiriyeho association yabashakashatsi byaba byiza cyane. Mbifurije amahirwe nimigisha.

Umugwaneza yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

Bwa mbere amen kuri grace nabagenzi be.birambabaje kuba ntacyo nabafasha mubushobozi gusa baramurika pe.leta nibabe hafi idushyiriyeho association yabashakashatsi byaba byiza cyane. Mbifurije amahirwe nimigisha.

Umugwaneza yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize

Uwo mu sster arakaze nagkore cyane dore ko charger zabay chinese wenda twakira iryo pirata riri hanze too
. Kandi imana imufashe agere kure!

david kharadyzy t-raww yanditse ku itariki ya: 29-12-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka