IPRC Kigali na SNV bahuguye abakora ingomero nto z’amashanyarazi

Ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubuholandi cy’Iterambere (SNV) na Kompanyi yo mu Bubiligi ikora ibijyanye no kubyaza ingufu z’amashanyarazi mu mazi ndetse na IPRC Kigali, muri IPRC Kigali basoje amahugurwa y’abatekinisiye mu kubyaza amazi ingufu z’amashanyarazi.

Abahuguwe na SNV ku bufatanye na IPRC biyemeje gutunganya ibyo bakoraga bikagira ubuziranenge
Abahuguwe na SNV ku bufatanye na IPRC biyemeje gutunganya ibyo bakoraga bikagira ubuziranenge

Ni amahugurwa y’ibyumweru bibiri yari agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakora imishinga yo kubyaza amazi ingufu z’amashanyarazi,no kubaka inganda z’ayo mashanyarazi ku buryo zitagira ibyo zangiza.

Muri ayo mahugurwa yagenewe abatekinisiye basanzwe barakoze ingomero z’amashashanyarazi, hatanzwemo ubumenyingiro bushingiye ku masomo yigishirizwa mu ishuri ndetse no kujya gusura zimwe mu ngomero z’amashanyarazi zisanzwe mu Rwanda zubatse ku migezi mito.

Ibi ngo byatumye abahuguwe bagera kuri 11 babasha kwiyungura ubumenyi bubafasha kunononsora ibyo basanzwe bakora ndetse bikagira ubuziranenge, ku nyungu z’abaturage.

Kugeza ubu ingufu z’amashanyarazi akomoka ku ngomero zubatswe na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda mu byaro, zivugwaho kuba zitanga umuriro utujuje ubuziranenge.

Ibi bakabivugira ko ngo usanga umuriro ugenda wiyongeza ku buryo wiboneye bigatuma wangiza ibikoresho by’abaturage bakoresha ayo mashanyarazi.

Ayo mahugurwa rero yari agamije kwigisha abo ba rwiyemezamirimo uko bashyira umuriro w’ingomero zabo ku gipimo nyacyo.

Umwe mu banyeshuri bahuguwe arimo asangiza abandi ubumenyi bungukiye mu mahugurwa
Umwe mu banyeshuri bahuguwe arimo asangiza abandi ubumenyi bungukiye mu mahugurwa

Uko ingomero zikora

Mu gukora ingomero zitanga umuriro w’amashanyarazi, bakora ku buryo amazi amanuka aturutse hejuru ya moteri y’urugomero noneho agakubita ku rugomero bikabyara ingufu zitanga amashanyarazi hanyuma agacishwa mu muyoboro uyageza ku baturage.

Amashanyarazi akomoka ku mazi ubundi agira inyungu ku baturage kuko baba batakagombye guhangayikira ko ibikoresho byabo byangirika cyangwa ngo inzu zabo zitwikwe n’amashanyarazi bya hato na hato.

Impuguke z’Abaholandi n’iz’Ababiligi zahuguraga abo ba rwiyemezamirimo mu by’amashanyarazi akomoka ku mazi, zivuga ko zizabigisha gukwirakwiza ayo mashinyarazi hifashishijwe ikoranabuhanga. Ikindi ngo bakaba bazanabigisha uko bazajya bacuruza ayo mashanyarazi bifashishije ikoranabuhanga.

Izi mpuguke zivuga ko ugiye kubara igiciro cy’amashanyarazi akomoka ku ngomero mu gihe gito usanga ahenze, nyamara ubibaze mu mishinga irambye (y’igihe kirerkire) usanga ahendutse cyane.

Umwe muri bo ati “Ibikoresho by’urugomero byose biteranyirizwa aho ngaho ku buryo usanga igiciro cyo kugira ngo rutangire gutanga amashanyarazi kiba gito. icyakora byahenduka kurushaho biramutse bikozwe n’amakoperative y’abaturage.”

Impuguke muri SNV iri gusobanurira abantu ubumenyi batanze
Impuguke muri SNV iri gusobanurira abantu ubumenyi batanze

Abakozi ba IPRC Kigali na bo bakaba baboneyeho kungukira ubumenyi bushya n’ubunararibonye kuri ayo mahugurwa. Ibi ngo byabongereye ubushobozi mu masomo bigisha cyane cyane mu bijyanye n’amashanyarazi n’ubukanishi.

Mu Rwanda, Ikigo cy’Ubuholandi cy’Iterambere (SNV) gitanga serivisi zijyanye n’ubujyanama ku bigo byo mu gihugu hose, izo serivisi zikaba zishingiye ahanini ku ishyirwamubikorwa rya gahunda y’igihugu y’iterambere. Ibi bigakorwa mu buhinzi, amazi n’amashanyarazi ndetse n’isuku n’isukura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka