“Drones” ngo ntizizakoreshwa mu by’ubuvuzi gusa

Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) itangaza ko ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote (Drones) mu Rwanda ritazahagararira mu by’ubuvuzi gusa.

Minisitiri Nsengimana avuga ko Drones zizakoreshwa no mu bindi
Minisitiri Nsengimana avuga ko Drones zizakoreshwa no mu bindi

Jean Philbert Nsengimana, minisitiri wa MYICT yabitangaje nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa rya “Drones” mu buvuzi bw’u Rwanda, tariki ya 14 Ukwakira 2016.

Avuga ko nyuma yo gutangiza uyu mushinga mu by’ubuvuzi, ubushakashatsi bugiye gukomereza mu gutwara n’ibindi.

Minisitiri Nsengimana akomeza avuga ko izi ndege zitwa “ZIPS” mu Rwanda, zitwara amaraso angana n’ikilo kimwe n’igice (1.5kg). Ariko ngo hagiye kwigwa uburyo hazakorwa na “Drones” zikorera ibirenzeho.

Agira ati “Ubu akadege karagera kuri bilometero 75. Bigaragaza ko gashobora kugenda mu gihugu hose. Ariko hari ubundi bushakashatsi bwo kureba niba hanakorwa ‘Drones’ zitwara byinsh kandi zigera kure.”

Kugeza ubu ariko ntiharatangazwa uko ibiciro bizaba bihagaze mu gukoresha izi ndege kuko ngo hagikorwa igeragezwa.

Iyi ndege ya Drone ifite ubushobozi bwo kuguruka ibirometero 150
Iyi ndege ya Drone ifite ubushobozi bwo kuguruka ibirometero 150

Bari kureba ibyashorwaga mu kugeza amaraso kwa muganga “Drones” zitarakoreshwa bagereranye n’ibizakoreshwa ubwo izo “Drones” zizaba zikora.

Minisiteri y’ubuziga (MINISANTE) igaragaza ko ariko uko byamera kose igiciro cya serivisi ku murwayi ukeneye amaraso kizagabanuka hagendewe kuri serivisi izo “Drones” zizajya zitanga.

Dr Gashumba Dianne, Minisitiri w’ubuzima, avuga ko kuba imodoka itwaye amaraso yakoraga ingendo ndende, bigakerereza serivisi zahabwaga umurwayi none ubu amaraso akaba agiye kujya agera ku mu rwayi byihuse ari inyungu ku murwayi.

Agira ati “Igiciro cy’amafaranga kizagabanuka. Tuvuye ku masaha abiri n’igice tugera ku murwayi none tugeze ku minota 15 iki ni igisubizo ku murwayi by’umwihariko ku babyeyi.”

Kuba u Rwanda rubaye urwa mbere ku isi mu ikoreshwa ry’izi ndege, ni andi mahirwe kuko ibindi bihugu bizajya biza kwigira mu Rwanda bikishyura amadovize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

None izi drones zakozwe n’ abanyarwanda? Hamaze gukorwa zingahe?

Celestin yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Hoya ni ukuvuga ngo izi drone zakozwe n’uruganda rwitwa zipline rwo muri USA ntabwo ari abanyarwanda

Richard yanditse ku itariki ya: 23-06-2017  →  Musubize

Birashimishije cyane kubona u Rwanda rubaye urambere muriyi service yogufasha abarwayi bakeney’amaraso byihuse,Gusa nibindibihugu biturebereho kandi bize kwigira kuRwanda binatuzanira amadevise,murakoze.

Hategekimana Joseph yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka