‘Canarimwe’ ije gukemura ikibazo cy’abahendwaga n’amakara ndetse n’iyangizwa ry’ibidukikije

Sibomana Aimable yakoze Imbabura yise Canarimwe ikoresha umufuka w’amakara mu gihe cy’amezi atanu, ikazakemura ikibazo cy’abo yahendaga hanarengerwa ibidukikije.

Canarimwe imbabura ije gukemura ikibazo cy'amakara yahendaga cyane
Canarimwe imbabura ije gukemura ikibazo cy’amakara yahendaga cyane

Iyo mbabura ikoze mu buryo bubiri, hari ikoze mu byuma gusa ndetse n’ikoze mu byuma ifite n’agace karimo ibumba ariko zombi ngo zirondereza amakara kimwe.

Mu kuyikoresha umuntu afata ikara rimwe akarimanyagura bikamera nk’incenga agacana bisazwe, kubera ko ifite agace gakoresha amashanyarazi karimo akuma gahungiza utwo dukara umuntu yashyizeho, umuriro uba ari mwinshi igahisha vuba.

Ako kuma gahungiza gakorwa na Sibomana ubwe, gakoresha umuriro muke (5V) kuko ungana n’uwo telephone zigendanwa zikoreshwa, umuntu akaba yanifashisha sharijeri ya telefonni cyangwa ‘Power bank’ kagakora.

Abakoresheje iyo mbabura bavuga ko kuyitekaho ibishyimbo byumye bifata isaha imwe, umuntu akaba akoresheje amakara atarenga atanu agenda yongeraho.
Izo mbabura ubu zirimo kumurikwa mu imurikabikorwa ry’akarere ka Kicukiro ribera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha. Ikoze mu byuma gusa igura 10000 Frw naho ifitemo ibumba ikagura 7000 Frw.

Nyuma yo kumenya ibanga ry'izi mbabura uyu muryango wahise ugura ebyiri
Nyuma yo kumenya ibanga ry’izi mbabura uyu muryango wahise ugura ebyiri

Tumutuyimana Deogratias umaze igihe akoresha iyo mbabura avuga ko ubu yasubijwe kuko ngo yigurira incenga.

Yagize ati “Ubu ngura umufuka w’incenga ukamara amezi atatu kubera ko iyi mbabura irondereza kandi n’akariro itwara ni gake ku buryo bidahenze. Ku mbabura isanzwe umufuka w’ibihumbi icyenda wamaraga ibyumweru bibiri, urumva ko nungutse cyane”.

Uyu mubyeyi na we wari umaze kugura Imbabura ebyiri ati “Mpisemo kugura izi mbabura kuko namenye ibanga ryazo, umufuka w’amakara sinawumaranaga ukwezi ariko ngo uzajya umara amezi arenga atatu. Bizatuma nzigama amafaranga asaga 54,000 Frw y’amakara yo muri ayo mezi”.

Sibomana ukora izo mbabura ngo yize amashanyarazi no gusudira mu gihe gito, ngo akaba yaratekereje uyo mushinga agamije kwihangira umurimo.

Ati “Maze kubyiga nakoreye abandi ariko nza kumva Umukuru w’igihugu adushishikariza kwihangira umurimo nanjye mba ndabitangiye. Nabanje gukora imbabura zisanzwe ariko nza kunguka ubwenge bwo gukora iz’ikoranabuhanga kandi ndabona abantu bazigura cyane”.

Sibomana Aimable ari hagati na bamwe mu basore yigishije gukora izi mbabura
Sibomana Aimable ari hagati na bamwe mu basore yigishije gukora izi mbabura

Uyu mugabo ufite umugore n’abana babiri, akazi akora ngo karamutunze n’umuryango we, akaba afite na gahunda yo gutangira kwiyubakira inzu mu mujyi wa Kigali.

Sibomana kandi ngo ubumenyi bwe ntabwihererana kuko amaze kwigisha abasore batanu, umwe muri bo Emmanuel Ntakirutimana yemeza ko yabimenye, abonye uburyo yanikorera.

Ati “Nanjye namenye gukora izi mbabura kubera Sibomana yanyigishije, ndabimushimira. Ubu mbonye igishoro nk’icy’ibihumbi 200Frw natangira nkikorera cyane ko abantu barimo kuzigura bityo nkiteza imbere”.

Canarimwe ni kimwe mu bisubizo byo kugabanya ibicanwa bikomoka ku biti haregerwa ibidukikije, kuko kugeza ubu mu Rwanda 86% by’ingufu zikenerwa zituruka ku biti nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ibidukikije n’umutungo kamere.

Imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu karere ka Kicukiro ryatangijwe ku mugaragaro ku ya 23 Gashyantare 2018 rikazasozwa kuri uyu wa mbere taliki 26 Gashyantare 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

That stove is wonderful
direct us where to find it.

Thanks

rubangura yanditse ku itariki ya: 8-06-2018  →  Musubize

iyi nkuru ntiyuzuye, nyakubahwa munyamakuru wasize abasomyi batamenye aho bakura iyi mbabura ya Sibomana! Mugerageze mufashe abantu naho inkuru yo yari nziza yagirira benshi akamaro.

werrah yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Sibomana naturangire aho akorera

Alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Rwose muduhe nimero ze nkatwe abatarabashije kumusanga muri expo tumutezimbere tumugurire imbabura cg muturangire aho azicururiza, Murakoze cyane

Alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Rwose muduhe nimero ze nkatwe abatarabashije kumusanga muri expo tumutezimbere tumugurire imbabura cg muturangire aho azicururiza, Murakoze cyane

Alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Iyi mbabura ni nziza kuko ifasha kuzigama. None se hari icyo byaba bitwaye Kigalitoday MUTUBARIJE uyu SIBOMANA Aimable aho umuntu yabona imbabura ze ko nashakaga kuyigura ? Amafaranga y’amakara yatuzonze. Dukoresha ay’igihumbi ku munsi. Mu kwezi ubwo ni 30 000Frw. Mu mezi 3 NI ibihumbi 90 000Frw. Mu gihe kuri iyo mbabura ibihumbi 8000 byamara amezi 3;
Ubundi mwaduha phone ye igendanwa mwaba mukoze cyane.Mudashaka kuyishyira mu nkuru mwayinyoherereza kuri e.mail yanjye murakoze.

GGG yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka