BPR izahemba abakiriya bayo bazakoresha cyane amakarita yayo y’ikoranabuhanga

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yatangiye igikorwa cyo gukangurira abakiriya bayo kwitabira gukoresha amakarita y’ikoranabuhanga (Smart cash Card), abarinda kugendana amafaranga menshi.

Umuyobozi mukuru wa BPR, Sanjeev Anand avuga ko gukoresha amakarita yayo ya Smart cash Card bifitiye abaturage inyungu mu buryo bunyuranye
Umuyobozi mukuru wa BPR, Sanjeev Anand avuga ko gukoresha amakarita yayo ya Smart cash Card bifitiye abaturage inyungu mu buryo bunyuranye

Ubuyobozi bw’iyi Banki bwabivugiye mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru, aho bwasobanuraga ibyiza byo gukoresha aya amakarita, kuri uyu wa 26 Mutarama 2016.

Umuyobozi mukuru wa BPR, Sanjeev Anand avuga ko gukoresha aya makarita bifitiye abaturage inyungu mu buryo bunyuranye.

Yagize ati “Gukoresha ikarita byoroshya imirimo bityo na servisi zitangwa zikihuta kuko nta mirongo y’abantu izongera kugaragara kuri Banki.

Ibi bituma umuturage adatakaza umwanya, ndetse n’iyo agiye guhaha mu maduka amwe n’amwe akishyura akoresheje ikarita bikihuta.”

Akomeza avuga ko iki gikorwa kiri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kuzamura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri servisi zitandukanye.

Kuri ubu BPR ifite abakiriya ibihumbi 250, muri bo abagera ku bihumbi 150 ni bo bafite kandi banakoresha amakarita y’ikoranabuhanga, ubu bukangurambaga ngo bukaba bugamije kuzamura uyu mubare.

Jean Claude Gaga, umuyobozi w’ikigo RSWITCH Ltd gikora aya makarita, yemeza ko uburyo bwo gukoresha ATM ari bwiza kuko butanga umutekano.

Ati “Iyo ufite ikarita uba ufite umutekano wa konti yawe kuko umubare w’ibanga ari wowe uwuzi wenyine bityo ntihabeho kwibwa. Ikindi birahendutse kuko bitagusaba ingendo ujya kuri Banki ndetse n’iyo habayeho kwibeshya mu byakozwe bikosorwa vuba.”

Yongeraho ko ikarita za BPR zikoreshwa ku byuma bitanga amafaranga(ATM) n’ubwo byaba ari iby’andi mabanki.

Ikindi kandi iyi karita ngo ikoreshwa ku tumashini (POS) tuba mu mahahiro atandukanye, hatitawe kuri banki iba yaradutanze, byose ngo bikaba ari ugufasha umuntu kutagendana ibifurumba by’amafaranga.

Abayobozi muri BPR mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi muri BPR mu kiganiro n’abanyamakuru

Prossie Kalisa ukuriye ishami ry’ubucuruzi n’itumanaho muri BPR, agaruka ku bizakorwa muri ubu bukangurambaga.

Agira ati “Duteganya kuzahemba abakiriya bakoresha cyane amakarita yabo, hazabamo na tombora y’ibintu bitandukanye bizatangwa na BPR, hagamijwe gukangurira abantu gufata amakarita no kuyakoresha.”

Ubu bukangurambaga bwatangiye ku ya 23 Mutarama bukazagera ku ya 31 Werurwe 2017, mu minsi ibiri gusa bumaze ngo abaturage 1300 basabye amakarita.

BPR ifite amashami 194 n’ibyuma bya ATM 105 hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka