Amakarita ya ‘Tap&Go’ agiye kwandikwa kuri ba nyirayo

Guhera mu mpera z’umwaka wa 2017, abagenzi bishyura itike y’imodoka bakoresheje amakarita azwi nka “Tap&Go” baratangira kwandikwaho ayo makarita.

Aya makarita agiye kujya yandikwa kuri ba nyirayo
Aya makarita agiye kujya yandikwa kuri ba nyirayo

Ibyo bigiye gukorwa kugira ngo iyo karita niramuka itakaye bizorohe kumenya nyirayo; nk’uko Umunyana Sharon ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa muri AC Group ikora ayo makarita, abisobanura.

Agira ati “Mu mpera z’uyu mwaka mwaka wa 2017 ndetse n’utaha wa 2018 turahuza ikarita y’urugendo n’imyirondoro y’uyitunze,bizafasha mu gihe yatakaye kumenya nyirayo.”

Akomeza avuga ko bizanatanga umutekano ku buryo ufite iyo karita ari nyirayo ashobora kuyishyiraho amafaranga yose ashaka nta mpungenge ko amafaranga ye yakoreshwa n’undi.

Umunyana avuga ko mu gihe ibyo bitarakorwa uyitaye muri iki gihe ashobora kwegera ababishinzwe bakamukorera “Swap” (bakayimuhindurira), amafaranga yari ayiriho akayagarurirwa.

Agira ati “Muri iki gihe icyo umuntu yakora ni ugufata imibare iri kuri iriya karita hanyuma yaba yatakaye kandi iriho amafaranga menshi ukegera umukozi ubishinzwe akagufasha kuyikorera Swap.”

Umurerwa Esther, umwe mu bagenzi bakoresha “Tap&Go” avuga ko hari igihe iyo karita ishyirwaho amafaranga yayikoza ku cyuma gishinzwe gukuraho amafaranga y’urugendo, ikanga gukora.

Agira ati “Nageze mu mujyi nshyiraho amafaranga ariko natunguwe no kugera mu modoka ijya i Remera ikarita yanjye ikanga, kandi kujyaho amafranga byari byemeye ndetse bigaragara ko yagiyeho.”

Ubuyobozi bwa AC Group busobanura ko ayo makarita hari ubwo ba nyirayo baba bayicariye cyangwa bakayonona mu bundi buryo bigatuma adakora.

Ubwo buyobozi buhamagarira abazajya bagira ikibazo, kwegera ababishinzwe bityo bakabakorera “Swap”.

Kuri ubu muri Kigali niho honyine hakoreshwa amakarita ya “Tap&Go”. Habarurwa abayakoresha bagera kuri miliyoni.

Mu Mujyi wa Kigali ari naho hakoreshwa amakarita y’ingendo muri Busi,habarurwa abagenzi barenga miliyoni bayifashisha mu ngendo zabo bakora mu gihe kingana n’icyumweru nk’uko imibare itangwa na AC Group ibivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ibi ndabishyigikiye gusa ariko bagakwiriye gutekereza kucyijyanye no kugabanya kujyendana amafaranga mumufuka, aha ndashaka kuvuga ko bagakwiriye gutekereza uburyo amafranga yajya ajyaho hifashishijwe ibigo by’itumanaho bityo kujyendana amafranga mumufuka bakadufasha kubigabanya! Thanks!

Fidele yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

burasohoye koko

alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Ariko hari hakwiriye gushyirwaho uburyo bwo kongeraho amafaranga umuntu akoresheje mobile money cg bank account, kuko na bariya ba agents batwiba cg bakadutinza

Athanase yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

mutubwire uko bashyira abantu baya koresha murisystem?

alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

none se abayakoresha bajya kwibaruza

alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Yego ibyo byari bikenewe pe.

http://FixMonthlyincome.com/?refer=83776

Alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Nimureke ubuhanuzi busohore kabisa

uwimana yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka