Abatwara abagenzi ku muvuduko ukabije akabo kashobotse

Ibinyabiziga bitwara abagenzi bisanzwe birimo “Speed governors” cyangwa utugabanyamuvuduko zongewemo ikoranabuhanga rigenzura umuvuduko ikinyabiziga gikoresha mu rwego rwo kugabanya impanuka.

Icyuma kizongerwa mu binyabiziga bitwara abagenzi, kizajya gitanga amakuru ajyanye n'umuvuduko cyakoresheje
Icyuma kizongerwa mu binyabiziga bitwara abagenzi, kizajya gitanga amakuru ajyanye n’umuvuduko cyakoresheje

Iryo koranabuhanga ryongewe muri ibyo binyabiziga ni akuma kameze nka telefone kazajya kaba mu kinyabiziga, kazajya kerekana amakuru yose ajyanye n’umuvuduko cyakoresheje mu gihe runaka. Ibyo bikazatuma abashoferi basanzwe bakoresha umuvuduko uri hejuru, bawugabanya.

Icyo gikorwa kigamije kugabanya impanuka; nkuko umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi, Dr Alexis Nzahabwanimana yabitangaje mu muhango wo gutangiza ikoreshwa ry’aka kuma, wabaye tariki ya 26 Nzeli 2016.

Agira ati “Akagabanyamuvuduko gatuma umushoferi atabasha kurenga umuvuduko wagenwe. Twatangiriye ku modoka zitwara abagenzi kuko iyo hari ikoze impanuka hapfa abantu benshi. Ni ngombwa rero ko buri wese abyubahiriza kugira ngo twirinde impanuka kandi n’ibindi binyabiziga tuzabigeraho”.

Akomeza avuga ko umuvuduko ukabije ari wo nyirabayazana w’impanuka nyinshi zitwara ubuzima bw’abantu.

Minisitiri Alexis Nzahabwanimana avuga ko impanuka nyinshi ziterwa n'umuvuduko ukabije
Minisitiri Alexis Nzahabwanimana avuga ko impanuka nyinshi ziterwa n’umuvuduko ukabije

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP George Rumanzi, agaruka ku mikorere y’ubu buryo bushya.

Agira ati “Ubwa mbere umupolisi azajya areba niba imodoka ifite “speed governor” ndetse n’umuvuduko yagendeyeho mu masaha runaka. Ubwa kabiri ni ukureba niba aka kuma nta wagerageje kukangiza ngo gakore uko bidakwiye, bikazongerwa mu byasuzumwaga iyo ikinyabiziga kijyanywe muri “controle technique”.

Avuga ko ibi byose bigamije kugabanya impanuka kuko mu mezi 14 ashize, habaye impanuka 245 zibasiye ibinyabiziga bitwara abagenzi.

Umupolisi usobanura uko isuzuma ry'ikoreshwa rya speed governor rizajya rikorwa muri controle technique
Umupolisi usobanura uko isuzuma ry’ikoreshwa rya speed governor rizajya rikorwa muri controle technique

Bamwe mu batunze ibinyabiziga bitwara abagenzi bagaragaza impungenge batewe no kugendana mu modoka ako kuma kuko ngo kibwa byoroshye. Babivuga bagendeye ku kuba n’ubundi basanzwe babiba utuntu dutandukanye.

Ikindi ngo bizabateza igihombo kubera gukora ingendo nke ku munsi kandi ngo imisoro basabwa itagabanyijwe.

Itegeko rishyiraho “speed governor” ryasohotse muri Gashyantare 2015, rikaba riteganya umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha ku modoka zitwara abagenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mujye mubanura neza ako kuma(muduhe nuko kitwa??) technology yaje nta 5minutes bisaba speed meter nyihindura. Nibwo nkoramo...
Kigali today muduha news nziza,hari nizindi muduha ibice,,,mujye musaba minister babahe izo speed limits muzigerageze.
Zizagura angahe?ninde uzishyura??? byose
bazabyongera kugiciro.

rda yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

Turashimira ubuyobozi bwacu uburyo budahwema kuturindira umutekano wo mumuhanda : ariko speed governor idahagije gusa kuko impanuka zibaho harimo uburangare bwabashofer ibyiza nuko kaba gapima ninzoga ndetse kuko ubusinziburi kuziteza

karikunzira hamuza yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

ntekereza ko abashoferi batemeraga kugabanya umuvuduko babyumva noneho, ngo akuma kibwa byoroshye, mureke gutera urubwa uwakiba se yagakoresha hehe? hahahaha ayo ni amaco.
ahubwo musabe babagabanyirize angahe ku musoro naho ako kuma mukarereke kagiye kuturokora twebwe abagenzi. Murazi express zerekeza muri Eastern province iyo ziruka amasigaMana zibisikana n’ibimodoka bya rukururana byo muri TZ twarahabutse, zimaze kutumaraho abantu, abandi imitima yendaga kuturya. express zose muri rusanjye niko zikora zirirukanswa cyane

Mbegabyiza yanditse ku itariki ya: 27-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka