Yavumbuye imbabura icanishwa amabuye ya radiyo

Iryivuze Ezekiel w’imyaka 25 nyuma yo kwiga amashuri y’imyuga yakoze imbabura icanishwa amabuye ya radiyo agamije gufasha kurengera ibidukikije.

Uwo musore utuye ku Gisozi i Kigali avuga ko ibikorwa bye abikorera cyane cyane mu giturage mu kwegereza abaturage bataragerwaho n’amashanyarazi icyabafasha kurinda ibidukikije.

Hejuru y'imbabura bashyiraho amakara y'incenga kugira ngo umuriro wake neza.
Hejuru y’imbabura bashyiraho amakara y’incenga kugira ngo umuriro wake neza.

Ngo igitekerezo cyo gukora iyo mbabura yakigize amaze kwiga umwaka umwe mu mashuri y’imyuga mu Karere ka Ruhango, mu kwihangira imirimo ahitamo gukora imbabura idapfa kuboneka ahandi.

Ati “Kugira ngo ngere kuri uru rwego rwo gukora iyi mbabura byansabye igihe kinini, ngakora byapfa nkongera mbona mbigezeho.”

Avuga ko buri kwezi ashobora gukora Imbabura ijana kandi akazicuruza zose, agahamya ko ashobora kwinjiza miliyoni eshanu ku mwaka kuko imbabura imwe ayigurisha hagati y’ibihumbi 12 na 15.

Iryivuze akomeza avuga ko gukora imbabura bimaze kumugeza kuri byinshi aho amaze no kwigurira inzu ya miliyoni 7 mu Mujyi wa Kigali kandi akaba afite n’ibindi bikorwa binyuranye akesha umwuga we.

Yerekana uko zikoreshwa mu buryo bwo kurondereza ibicanwa, yagiz ati “Uhambiranya amabuye 4 ya radiyo akamara ukwezi kandi uteka uko ushatse isafuriya itavaho. Ni yo mpamvu abantu bamaze kuyikunda bitewe n’akamaro bayisangana.”

Avuga ko ku bafite umuriro biborohera kuko inakoreshwa ku muriro kandi igatwara muke agereranyije n’andi mashyiga akoresha n’umuriro.

Asaba urubyiruko rutagira akazi gukanguka bakagerageza kwihangira imirimo kandi bahitamo ibikorwa bifitiye abaturage n’igihugu akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nakomereze aho kd yigishe benshi zikwirakwizwe mugihugu ibidukikije bidakomeza gukendera tureba.

Musafiri yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

Mwiriwe Niba ari ukuri ibihangano bye nabitugezeho wabona nkaruhuka ibihumbi 9000frw byamakara ntanga buri kwezi ahubwo na leta imushyigikire akore nyinshi azigeze kubanyarwanda benshi bityo turengere ibidukikije muduhaye nomero ze za phone mwaba mukoze.

zacharie yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Iyi mbabura ipfa ubusa ntimara kabiri

umuntu yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

mwaduha contact ze tukamuganiriza. murakoze

cross yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Aya makuru rwose ni meza ariko ntiyuzuye rwose, abaura byinshi sinzi niba ari umnyamakuru wayanditse!! Ni mutwihere wenda contact ze tumwibarize kuko mutahatubereye nk’uko byakongombye kumera.

nzabandora yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Arko banyamakuru, iyi nkuru nziza nkiyi murabona yuzuye? Nimushake amakuru yimbitse yiki kitekerezo kbsa! Mwagombye yewe no gufata video yerekana uko iyo mbabura ikora rwose. Kndi niba ari buo uwo muntu akorerwe ubuvugizi nukuri. Amabuye 4 gusa? Ugacana ukwezi? Uteka udakuraho? Gute se?
Oya rwose, inkuru irambuye muyiduhe wana!

Karama yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Kwandika amakuru nk’aya ni byiza ariko biba byiza kurushaho mutanze contact z’uyu wakoze Imbabura kugirango natwe tuzigure

bosco yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka