U Rwanda rwagiranye ubufatanye n’ishyirahamwe ry’abacuruza serivisi z’itumanaho ku isi

Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), hamwe n’Ishyirahamwe ry’abashoramari mpuzamahanga muri serivisi z’itumanaho (GSMA) bagiranye amasezerano yo guhererekanya ubumenyi bwafasha kubyaza umusaruro uhagije telefone zigendanwa, zigakoreshwa mu nzego zose zigenga imibereho y’abantu.

U Rwanda ngo rurashaka ko icyerekezo 2020 na gahunda y’imbaturabukungu ya EDPRS2 byatezwa imbere n’imikorere ikoresheje ikoranabuhanga ririmo irya telefone; haba mu buvuzi, mu burezi, mu bucuruzi, mu buhinzi no mu mitangire ya serivisi za Leta; nk’uko byasobanuwe na Minisitiri muri MYICT, Jean Philbert Nsengimana, washyize umukono ku masezerano kuwa kane tariki 05/02/2014.

Ati “Turashaka ko aba bashoramari batuzanira imishinga yakorewe ahandi ishobora kutugirira akamaro, ndetse iyo abanyarwanda bafite nayo igashobora kujya ku isoko mpuzamahanga rigari; twemeranijwe guteza imbere ikoranabuhanga rya telefone mu bijyanye n’ubuzima, mu kwishyurana, mu gutanga serivisi za Leta, mu buhinzi n’ubworozi no mu burezi”.

Minisitiri muri MYCT n'Umuyobozi wa GSMA muri Afurika n'Uburasirazuba bwo hagati bamaze gusinya amasezerano.
Minisitiri muri MYCT n’Umuyobozi wa GSMA muri Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati bamaze gusinya amasezerano.

Minisitiri Nsengimana ahamya ko serivisi zisanzwe zikorwa na telefone zizikuba inshuro nyinshi kandi hakiyongereho n’izindi zitarakoreshwa, aho yizera ko ibizagerwaho bihambaye ashingiye ku kuba ngo “umwaka ushize wonyine abanyarwanda barenga miliyoni eshanu barishyuranye kuri telefone arenga miliyari 700 z’amafaranga y’u Rwanda”.

“Kandi ubwo abo si abafite telefone bose, ndetse na internet iracyari ku kigero cya 25%; nkibaza uko bizagenda abanyarwanda bose bamaze gukoresha imyishyurire ikorewe kuri telefone cyangwa igihe itumanaho rya internet rizaba ryageze kuri bose”, Minisitiri muri MYICT.

Yatanze ingero ko umuntu azajya guhaha akishyura akoresheje telefone ye, akiga afashijwe na telefone, akavurwa habayeho kuganira iby’indwara kuri telefone, “ariko ibyo ntituyobewe ko bihari mu bindi bihugu; turagira ngo amahirwe yose y’iri koranabuhanga agere ku banyarwanda”.

Abayobozi mu nzego z'u Rwanda na GSMA (Global System of Mobile Agency), bitabiriye isinywa ry'amasezerano.
Abayobozi mu nzego z’u Rwanda na GSMA (Global System of Mobile Agency), bitabiriye isinywa ry’amasezerano.

Abatunze telefone zigendanwa mu Rwanda ngo bageze kuri 70% by’abagomba kuba bazifite, ariko ngo umubare w’abazikoresha birenze guhamagarana no kwandikirana ubutumwa bugufi bwa SMS (nka kimwe mu by’ibanze bifitiye inyungu abantu) baracyari bake cyane nk’uko Leta ibigaragaza.

Isabelle Mauro uhagarariye GSMA muri Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati, yasinye amasezerano maze agira ati “Ndatekereza ko tuzazana ibintu byinshi cyane bikorwa na telefone zigendanwa; gusa igikenewe cyane ni ibikorwaremezo bigenga iryo koranabuhanga, politiki inoze no gukomeza korohereza ishoramari; kandi ibyo ndabizi mwamaze kubigeraho”.

Ishyirahamwe GSMA ryagiranye amasezerano y’imyaka ibiri na Leta y’u Rwanda, rikaba ryiyemeje kugaragariza mu banyamuryango baryo bagera kuri 800 imishinga y’ikoranabuhanga ikorwa n’abanyarwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka