Ngororero: Kubona amakuru hakoreshejwe ibikoresho by’itumanaho biracyari ingorabahizi

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bafite ibikoresho biborohereza kubona amakuru baracyari bake.

Ni mu gihe politiki y’Akarere ka Ngororero ndetse n’iy’igihugu muri rusange iteganya ko buri muturage aba afite uburyo bwo kubona amakuru hifashishjwe ibikoresho byabugenewe, kuko itumanaho ari kimwe mu bikoresho byigisha bikanaha amakuru abaturage.

Ibikoresho biteganywa kwifashishwa mu kubona amakuru ni radiyo, tereviziyo, terefoni zikoresha imigozi hamwe n’izigendanwa ndetse na mudasobwa.

Imibare yavuye mu ibarura ry’abaturage n’imiturire ryo muri 2012 igaragaza ko muri rusange abafite ibi bikoresho bakiri bake, ibi bikaba bigaragaza ko n’abaturage batabona amakuru uko bikwiye.

Abaturage batunze telefone zigendanwa bo bari kugenda biyongera.
Abaturage batunze telefone zigendanwa bo bari kugenda biyongera.

Muri rusange, abaturage bafite amaradiyo nibo benshi kuko bangana na 55,5%. Abafite tereviziyo bo ni mbarwa kuko abazitunze bangana na 1.4% gusa, abafite terefoni zigendanwa bo bakomeza kwiyongera aho bangana na 41%, naho abatunze mudasobwa bo bakaba 0.5%.

Ubuyobozi bw’akarere ariko buvuga ko hari ubukangurambaga bufasha abaturage kubona ibyo bikoresho, ndetse hakaba n’ibitangwa n’akarere hamwe n’abafatanyabikorwa bako nk’amatereviziyo, amaterefoni n’ibindi.

N’ubwo muri aka karere usanga mu masoko hari abantu benshi biganjemo urubyiruko bacuruza ibikoresho nk’ibi byakoze (occasion), nka radiyo na za terefoni, abaturage bavuga ko bikibahenze kubyigurira.

Abenshi muribo ngo bamenya amakuru ari uko bagiye kumva radiyo ahandi cyangwa bakayamenya iyo habaye inama.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka