Kuyobora abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga bizabongerera amahirwe mu iterambere

Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, aratangaza ko gushyira gahunda za leta zose mu ikoranabuhanga no gutanga serivise baryifashishije bizongerera abaturage amahirwe yo kwiteza imbere kandi binabafashe kudasiragira mu buyobozi.

Yabitangaje ku wa mbere tariki 23 Werurwe 2015, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguraga inama y’ibihugu bihuriye mu muryango wa Common Wealth u Rwanda ruzakira, izaba yiga ku buryo leta zateza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.

Minisitiri Nsengimana na Prof Irwin mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri Nsengimana na Prof Irwin mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yagize ati “Serivisi zose za leta zigiye kujya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ku buryo inyinshi uzajya uzibona utiriwe uhaguruka iwawe. Icya mbere bizafasha ni ugutanga serivisi amasaha 24, icya kabiri ni uko tuzagira ubukungu bukoresha ikoranabuhanga aho abaturage bazajya bahererekanya amafaranga batayafashe mu ntoki. Naho icya gatatu ni uko bizatanga amahirwe yo guhanga imirimo no kongera ishoramari, bityo byongere uruhare rw’abaturage mu iterambere ry’igihugu”.

Yavuze ko ibi bigaragazwa n’uburyo mu mwaka w’2010 nta muturage n’umwe mu Rwanda wakoreshaga ihererekanyamafaranga yifashishije ikoranabuhanga, ariko ubu ababukoresha bamaze kugera kuri miliyoni 5,5 ndetse bamaze guhererekanya miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Prof. Tim Irwin, umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Common wealth ushinzwe ibigo by’ikoranabuhanga (CTO), yatangaje ko iyi nama yakiriwe n’u Rwanda kuko ari rwo ruri imbere mu kugira ubuyobozi bwifashisha ikoranabuhanga.

Muri iyi nama izaba tariki 24 na 25 Werurwe 2015, hazagaragazwa udushya mu miyoborere yifashishije ikoranabuhanga, habeho guhanahana ubumenyi no kwerekana ikoranabuhanga rishya rigezweho.

Hazanabaho kwiga ku buryo ikoranabuhanga ritakoreshwa mu byaha bishobora kugirira abaturage nabi cyangwa leta.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka