Abatekinisiye b’amaradiyo na Televiziyo bagiye gushyirirwaho ishuri ryo kubahugura

Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko kigiye gutangiza ishuri ryo guhugura no kwigisha abatekinisiye bakora ku maradiyo mu rwego rwo kubongerera ubumenyi, nyuma y’uko hagaragaye ko hari ibyo bica bitewe n’ubumenyi buke bafite.

Iri shuri rizatangira nyuma y’ibiganiro nyunguranabitekerezo y’aho iri shuri ryakwibanda ku basanzwe bakora muri tekinike z’ibitangazamakuru ku buryo bw’amashusho n’amajwi, nk’uko byatangajwe na Jérôme Gasana, umuyobozi wa WDA.

Yagize ati “Iyi nama iraza kuduha aho twatangirira noneho twebwe nka WDA na Minisiteri y’Uburezi twiteguye guhita dutangira no mu kwezi kumwe, kuko twari twarabishyize muri gahunda z’ibyo dukora dufite n’ingengo y’imari. Ikigiye guhita gikurikiraho noneho hagiye gutorwa umurongo ngenderwaho ujyanye n’ibibazo dushobora kuba twabonye abakora basanzwe bahura nabyo”.

Jérôme Gasana, umuyobozi wa WDA.
Jérôme Gasana, umuyobozi wa WDA.

Hari amasomo yihutirwa azahita atangizwa mu gihe gito kitarenze amezi abiri, hakabaho icyiciro cya kabiri gishobora gutangira mu gihe cy’umwaka umwe naho icyiciro cya gatatu kikaba ari uburyo burambye bwo gutangiza ishuri ry’akarere, nk’uko Gasana yakomeze abisobanura.

Ibi yabitangarizaga mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi bahagarariye ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda, ku buryo bwo kongera imikorere inoze itabangamira izindi gahunda, inama yabaye kuwa kabiri tariki 13/1/2015.

Bamwe mu batekinisiye bemeza ko iki ari ikibazo gikwiye guhagurukirwa kugira ngo bakore neza, aho bimwe mu bibazo batangaza ari ubuke bw’abatekinisiye mu gihe ibitangazamakuru bikomeza kwiyongera ndetse n’ubumenyi buke bukibarangwamo.

Bamwe mu bahagarariye ibitangazamakuru by'amashusho n'amajwi bikorera mu Rwanda biga ku buryo hanononsorwa imikorere yabyo.
Bamwe mu bahagarariye ibitangazamakuru by’amashusho n’amajwi bikorera mu Rwanda biga ku buryo hanononsorwa imikorere yabyo.

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu kigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Francis Ngabo, yatangaje ko bakunda guhura n’ibibazo by’amarandayo arenza imirongo yagenewe akaba yateza akavuyo (Interference) mu zindi gahunda zikora mu gihugu.

Ati “Ubumenyi buke bw’umutekinisiye bugaragarira cyane mu gihe iradiyo idasohora neza amajwi, cyangwa ugasanga indi radiyo itumvikana neza kuko ibaya yisatiriye mu mirongo niyo mpamvu twabahurije hamwe na WDA kugira ngo turebe uko twabikemura”.

RURA itangaza ko ubwinshi bw’ibitangazamakuru bikomeje kwiyongera mu gihugu bikwiye ko hajyaho imikorere inoze n’ababikoramo bakaba bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije bwo guhangana n’ibyo bibazo.

RURA imaze gutanga ibyemezo (Licenses) byo gusakaza amajwi bigera kuri 29 za radiyo gusa n’ibya televisiyo eshanu, ikangurira abashoramari gutangira no gushora imari hirya ya Kigali kuko mu mujyi hamaze kugaragara ubucucike bw’amaradiyo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

abize ibyijyanye nibyo nabo bazabona kuri ayo mahugurwa ndavuga ababyize batari mukazi

zeus yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

Mwazatubwiye Amakuru Ya Kizito

Eric Niyokwizerwa yanditse ku itariki ya: 15-01-2015  →  Musubize

iki kigo kije cyaba kiziye igihe maze abavugwagaho ubumenyi buke mu butekinisiye bagahugurwa ikibazo kigakemuka

balle yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

iki kigo kije cyaba kiziye igihe maze abavugwagaho ubumenyi buke mu butekinisiye bagahugurwa ikibazo kigakemuka

dusabe yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka