Iryivuze Ezekiel w’imyaka 25 nyuma yo kwiga amashuri y’imyuga yakoze imbabura icanishwa amabuye ya radiyo agamije gufasha kurengera ibidukikije.
Serivisi za mbere z’ubuvuzi zifashisha utudege duto (Drones) mu Rwanda ngo zizatangira gutangwa guhera muri Nzeri 2016.
Nancy Sibo wigisha mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri IPRC-South, yakoze imishinga ibiri izamuhesha igihembo cy’Umwamikazi w’Ubwongeraza Elisabeth akazagihabwa muri 2016.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, aratangaza ko mu myaka ibiri iri imbere serivisi nyinshi zizajya zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi EUCL iraburira abaturage by’umwihariko abafatabuguzi bayo ko guhera ejo saa yine z’ijoro ikorabuhanga ricuruza umuriro rizahagarara amasaha 14.
Uruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri (MRPC), rufite umushinga wo gukora ibicanwa byitwa “briquettes” mu bishogoshogo basaruraho umuceri n’ibishishwa byawo.
Icyegeranyo cyasohowe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu cyerekana uko Ikoranabuhanga ryitabirwa gukoreshwa hirya no hino ku isi (The Global Information Technology Report) cyo muri 2015, cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere ku isi mu guteza imbere ikoranabuhanga mu kuzamura imibereho myiza n’ubukungu muri rusange.
Abayobozi mu nzego zitandukanye zijyanye n’iby’ikoranabuhanga ndetse n’impuguke bateraniye i Kigali mu nama yahuriwemo n’ibihugu byahoze bikoronijwe n’u Bwongereza bigaga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu kunoza imiyoborere bashimiye u Rwanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu kugera ku miyoborere myiza n’iterambere rirambye.
Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, aratangaza ko gushyira gahunda za leta zose mu ikoranabuhanga no gutanga serivise baryifashishije bizongerera abaturage amahirwe yo kwiteza imbere kandi binabafashe kudasiragira mu buyobozi.
Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), hamwe n’Ishyirahamwe ry’abashoramari mpuzamahanga muri serivisi z’itumanaho (GSMA) bagiranye amasezerano yo guhererekanya ubumenyi bwafasha kubyaza umusaruro uhagije telefone zigendanwa, zigakoreshwa mu nzego zose zigenga imibereho y’abantu.
Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) yagiranye amasezerano y’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabunganga cyitwa ICDL Africa.
Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bafite ibikoresho biborohereza kubona amakuru baracyari bake.
Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko kigiye gutangiza ishuri ryo guhugura no kwigisha abatekinisiye bakora ku maradiyo mu rwego rwo kubongerera ubumenyi, nyuma y’uko hagaragaye ko hari ibyo bica bitewe n’ubumenyi buke bafite.
Urubyiruko rurangije itorero rusanga kwifashisha imbuga nkoranyambaga bifite akamaro mu gusakaza ibikorwa byarwo kuri rubanda no ku mubare mwinshi w’urubyiruko, kugira ngo n’abatitabira itorero babone ibikorerwamo.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kibuye mu Murenge wa Bwishyura ho mu Karere ka Karongi bavuga ko nyuma y’aho televiziyo iviriye mu buryo bwari busanzweho bwa analogue ikajya mu ikoranabuhanga rishya rya digital batagishobora kureba televiziyo kandi nyamara baraguze akuma kagombye kubafasha kuyireba (decoder).
Abaturage n’abakozi bo mu Karere ka Nyabihu barishimira intambwe yatewe mu ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye mu mwaka wa 2014, haba mu baturage, no mu nzego z’ubuyobozi.
Ihuriro nyarwanda ry’abatabona (RUB) riratangaza ko risanga abafite ubumuga barasigaye inyuma mu ikoranabuhanga.
Abanyarwanda bazatangira guhabwa inyandiko z’inzira z’abajya mu mahanga zikoranye ikoranabuhanga mu mwaka wa 2016 kandi nizo zizasimbura izari zisanzwe zikoreshwa iki gihe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu nama yiswe “Smart Rwanda days” yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali yiga ku ikoranabuhanga; yasabye abashoramari kubyaza umusaruro ibikorwaremezo biriho by’ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha abaturage kuva mu bukene no kuzamura ubukungu bw’ibihugu.
Abakora umwuga wo gufotora batangaza ko iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda ryatumye akazi kabo mu cyaro karushaho kugenda neza ndetse bakabona n’inyungu.
Minisiteri ishinzwe iby’ikoranabuhanga (MYICT) hamwe n’inzego byakoranye mu kuva mu buryo bwa gakondo bwo kureba televiziyo (analogue), batangaje ko uburyo bushya bwo kureba televiziyo hakoreshejwe umurongo mugari (digital), bugeze ku kigero gishimishije, ariko ngo abatunze televiziyo baracyari bake.
Abanyeshuri biga bakanaba mu mudugudu “Agahozo Shalom Youth Village” uri mu karere ka Rwamagana, babashije gukora Radio yumvikana ku murongo 106.7 FM muri uyu mudugudu wose ndetse n’inkengero zawo.
Ubwo icapiro rya Kabgayi ryashinzwe mu mwaka 1932 ryizihizaga imyaka 80 rimaze rishinzwe, hagaragajwe aho ryavuye naho rigeze mu mikorere rigaragaza ko rishishikariye gukoresha ikoranabuhanga.
Umuryango Plan Rwanda, ufasha abana mu burezi n’iterambere, watanze televiziyo 10 ku turere twa Gatsibo, Rwamagana na Kayonza two mu Ntara y’Iburasirazuba, hagamijwe gufasha abana n’imiryango yabo kubona amakuru abajijura kugira ngo barusheho kumenya gahunda nziza zibagenerwa ndetse no kwiga ibyabateza imbere.
Mu minsi ya vuba i Kigali haraba hari laboratwari ihanitse ishinzwe kugenzura ibimenyetso yifashishije siyansi ihanitse (Forensic Laboratory), bikazongerera ingufu inzego za Polisi n’iz’umutekano mu gutahura ibimenyetso bitari byoroshye kubona kubera nta bushobozi bwari buhari.
Gahunda ya “Korana Ubuhanga” izanye umuti mu kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda; aho buri muturage mu Rwanda uyu mwaka uzarangira azi neza akamaro yabyaza ikoranabuhanga mu buryo bworoshye ndetse n’uko ryamugeraho.
StarTimes Group yahaye Perezida Paul Kagame igihembo ku bw’uruhare rukomeye agira guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Iki gihembo cyakiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana mu izina rya Perezida wa Repubulika.
Umugabo witwa Ushizimpumu Yoramu utuye mu mudugudu wa Rugazi, akagari ka Ruyenzi, ho mu murenge wa Runda, akora imbabura icanishwa vidanje, avuga ko itwara litiro 10 za vidanje zigura 1000frw ku kwezi, mu gihe imbabura icana amakara yo ishobora gutwara 15000frw.
Nyuma y’umwaka umwe gahunda ya Tunga TV itangirijwe mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, abaturage baravuga ko ubu bamaze kuva mu bwigunge, kubera gukurikirana amakuru atandukanye ku nyakiramashusho bahawe, ariko kandi bagasaba gufashwa kujya basobanurirwa ibiganiro bimwe na bimwe biri mu ndimi z’amahanga.
Ikigo cy’Abayapani cyitwa GS YUASA International Ltd cyazobereye mu gukora ibikoresho by’amashanyarazi cyagaragarije abatuye akarere ka Rwamagana ibikoresho bitanga amashanyarazi aturuka ku zuba, bakwifashisha mu kubona urumuri n’amashanyarazi bakoresha mu buzima bwa buri munsi.