Hoteli ebyiri zo mu mujyi wa Huye zahawe inyenyeri enye
Hoteli Materi Boni Consilii na Credo zo mu Karere ka Huye zamaze gushyirwa ku rwego rw’inyenyeri enye, ibizishoboza bidashidikanywaho kujya zicumbikira amakipe yitabiriye imikino mpuzamahanga ibera kuri Stade ya Huye, yamaze kwemerwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Ibi bibaye nyuma y’uko muri Werurwe uyu mwaka, CAF yamenyesheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ko Sitade ya Huye itari yemerewe kuberaho umukino wo kwishyura wahuje u Rwanda na Bénin. Ibi byatumye Ikipe y’Igihugu yerekeza mu mukino ubanza wabereye i Cotonou itaramenya umwanzuro wagombaga kuva mu bujurire FERWAFA yari yatanze, ariko umwnzuro uza kuba ko umukino wo kwishyura ubera kuri Kigali Pelé Sitadium i Nyamirambo.
Icyemezo izi hoteli zahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku itariki ya 26 Gicurasi uyu mwaka, kigaragaza ko zigiye kumara imyaka ibiri iri imbere ari Hoteli z’inyenyeri enye.
Iki cyemezo gitanzwe nyuma y’iminsi izi hoteli zivugururwa, ngo zishyirwe ku rwego ruzemerera kwakira amakipe mpuzamahanga yaje gukinira i Huye. Hoteli Credo iherereye hafi ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, ikaba yaravuguruwe bimwe mu bice biyigize kandi isanganywe pisine.
Materi Boni Consilii yo yavuguruye inyubako yo gukoreramo siporo (gyms), ahafatirwa amafunguro, gusigwa amarange ndetse n’ibindi. Gusa iyi hoteli nta pisine ifite ariko abazacumbikamo bakaba bazifashisha iy’indi hoteli bituranye yitwa Four Steps, izwi cyane nka ‘Petit Prince’.
Ubusanzwe CAF iteganya ko kugira ngo stade yemererwe kwakira imikino mpuzamahanga, kimwe muri byinshi igomba kuba yijuje, harimo no kuba yegerewe na hoteli nibura eshatu z’inyenyeri enye.
Ibi bivuze ko hoteli Credo, Materi Boni Consilii na Four Steps ari zo zazifashishwa mu gucumbikira abazitabira umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, uzahuza u Rwanda na Mozambique ku itarki ya 18 Kamena 2023, mbere yo guhura na Sénégal ku itariki 4 Nzeri 2023.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Byiza! Iterambere rya Huye, Ishema ryacu