Yafunzwe azira koherereza Harry Styles amabaruwa 8,000 mu kwezi kumwe

Umukobwa ukunda umuhanzi Hary Styles, yakatiwe gufungwa amezi 3.5 nyuma yo kwemerera Urukiko ko yoherereje Harry amabaruwa 8,000 mu kwezi kumwe, kuko yumvaga ahangayitse muri we (distress).

Harry Styles
Harry Styles

Ibi byabereye i London mu Bwongereza, ubwo Umunya-Brezilekazi, uwitwa Myra Carvalho, yakatirwaga igifungo cy’ibyumweru 14 azira kohereza amabaruwa 8,000 mu kwezi. Mu Rukiko rwa Harrow Crown Court ni ho Carvalho yemereye icyo cyaha, cyo kubuza umutekano umuntu, bizwi nka ‘stalking’.

Ibirenze ku gifungo cy’ibyumweru 14, Carvalho yahawe kandi amabwiriza amubuza kujya mu gitaramo cya Harry Styles mu myaka 10 iri imbere, cyangwa se ahandi hantu hose yaba ari ntiyemerewe no kumuvugisha.

Mu isomwa ry’urubanza, byavuzwe ko Carvalho yari ari muri London guhera mu kwezi k’Ukuboza 2023, ngo yabanje kujya yita ku kintu cyose kireba uyu muhanzi, ibi ni byo byatumye amwandikira amabaruwa harimo n’ay’urukundo, yewe anamutumira mu bukwe.

Amenshi yayoherezaga aho Harry atuye akoresheje serivisi z’abajyana ubutumwa, andi akayajyana we ubwe.

Ikirego nk’iki cyabaye muri 2019, aho umugabo witwa Pablo Tarazaga Orega uba mu muhanda, yongeye gukurikira uyu muhanzi akamubuza umutekano kugera mu butabera. Harry yavuze ko bimugiraho ingaruka, aho yumva adatekanye iwe mu rugo, bigasaba ko yifashisha abamurinda aho agiye hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka