Urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga ruratabariza incike za Jenoside

Urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga rurasaba buri wese gutanga ubufasha ku basaza n’abakecuru 859 bari hirya no hino mu Rwanda batagira abana (incike), babigizwe na Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Abo bantu ngo bafite ihungabana rikabije riterwa n’imibereho mibi no kuba inyakamwe mu rugo.

Nyiragakara Caritas, umukecuru w’imyaka 83 utuye i Kanombe, akaba yariciwe abana icyenda bose yari afite, ngo yabwiye umusore witwa Aphrodis Mutangana na bagenzi be bari bamusuye aho aba mu kazu k’akaruri ati: “Munyibukije ko nigeze kubyara”. Mutangana na bagenzi be ngo babitekerejeho biyemeza gutanga ubufasha buhoraho ku bantu b’incike.

Mutangana watangije gahunda yo gufasha incike.
Mutangana watangije gahunda yo gufasha incike.

“Twashatse kwagura icyo gikorwa, kugirango umuntu wese w’incike yiciwe abana muri Jenoside ntiyicwe n’ubukene n’agahinda ko kuba wenyine; ni aho twahereye dutangiza gahunda yo gufasha abo bantu”, nk’uko Perezida w’urubyiruko rutanga serivisi z’ikoranabuhanga (Youth ICT Entrepreneurs), Patrick Nsenga Buchana yabitangaje.

Uru rubyiruko rurakorana n’ibigo by’itumanaho, aho ngo abafatabuguzi ba MTN, Tigo na Airtel bazajya babona ubutumwa muri telephone zabo zigendanwa, bumenyesha umugiraneza wese wifuza gufasha incike, uburyo yatanga umusanzu (uko waba ungana kose hakurikijwe amikoro n’ubushake by’umuntu).

Hanashyizweho nimero ya konti 00059-0641589-44 yo gufasha incike, iri muri banki ya Kigali (BK).

Aderesi umuntu wifuza gufasha incike yamenyeraho uburyo yakoresha.
Aderesi umuntu wifuza gufasha incike yamenyeraho uburyo yakoresha.

Hagiye no gutangira kampanyi yo gukangurira abantu b’ingeri zitandukanye gufasha incike, nk’uko urubyiruko rwa Young ICT Entrepreneurs ruri kumwe na Ministiri ubifite mu nshingano, Jean Philbert Nsengimana, babyemeje kuri wa kane tariki 10/4/2014.

“Nta muntu ushobora kuvuga ko ntacyo yatanga; iyo udafite ikintu ushobora gupfira, burya uba utaratangira kubaho; turashimira aba bemeye gutangira kubaho”, Ministiri Jean Philbert Nsengimana, wamenyesheje urubyiruko rwa Young ICT Entrepreneurs ko Leta ibashyigikiye, kandi nawe ngo azatanga ubufasha ku giti cye.

Mu muhango wo gutangiza gahunda yo gufasha incike, ku ikubitiro habonetse abayishyigikiye barenga 30 ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter @fashaincike.

Ministiri Jean Philbert Nsengimana na bamwe mu rubyiruko ruhagarariye gahunda yo gufasha incike za Jenoside.
Ministiri Jean Philbert Nsengimana na bamwe mu rubyiruko ruhagarariye gahunda yo gufasha incike za Jenoside.

Abitabiriye uwo muhango batagera muri 50, bemeye gutanga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 1.33, aho ikigo cy’ikoranabuhanga cyitwa Olleh Rwanda Network (ORN) cyatanzemo angana na miliyoni imwe.

Nubwo ahanini ngo amafaranga ari yo akenewe, buri muntu wese uzi ahari incike cyangwa uturanye nawe; abonye akanya yajya kumutahiriza udukwi, akamuvomera amazi, akamumesera utwenda, akamusasira uburiri,… akanamuganiriza; nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango AVEGA wita ku ncike za Jenoside, Odette Kayirere abisaba.

Bamwe mu rubyiruko hamwe n'abahagarariye ibigo bicuruza ikoranabuhanga.
Bamwe mu rubyiruko hamwe n’abahagarariye ibigo bicuruza ikoranabuhanga.

Mme Kayirere yavuze ko inkunga irimo gukusanywa niboneka, izafasha kubakira incike mu midugudu aho bashobora gusurwa byoroshye, no kubagenera ibiribwa n’ibindi bintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Urubyiruko rwa Young ICT Entrepreneurs ngo rurifuza kuzakusanya inkunga ingana na miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bitarenze tariki ya 04/7/2014; umunsi uzibukirwaho isabukuru yo kubohora igihugu ku nshuro ya 20.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka