Mme Jeannette Kagame yifuza kubona abakobwa benshi mu marushanwa ya Ms Geek

Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yashimiye abagore n’abakobwa bahatanira igihembo gihabwa Miss Geek, asaba benshi kubyaza ibisubizo ikoranabuhanga.

Yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mata 2016, mu birori byo guhemba abagore bato n’abakobwa babaye indashyikirwa mu gushaka ibisubizo byateza imbere igihugu bifashishije ikoranabuhanga aho uwabaye indashyikirwa yitwa Miss Geek.

Madame Jeannette Kagame afata ifoto y'urwibutso n'abegukanye ibihembo muri iri rushanwa.
Madame Jeannette Kagame afata ifoto y’urwibutso n’abegukanye ibihembo muri iri rushanwa.

Madame wa Perezida wa Repubulika yagize ati:"Mfite icyizere ko muzakangurira benshi mu bagore bato n’abakobwa kwitabira kubyaza umusaruro amahirwe menshi yabashyiriweho, harimo politiki y’uburinganire ndetse n’uburyo butandukanye buteza imbere abagore n’abakobwa."

Yasabye abagabo n’abahungu kwitabira kwemeza ko bashyigikiye gahunda yiswe HeforShe yatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikaba iri ku ikoranabuhanga rya internet.

Rosine Mwiseneza w'imyaka 21 niww wegukanye iri rushanwa.
Rosine Mwiseneza w’imyaka 21 niww wegukanye iri rushanwa.

Mu majonjora yakozwe mu bagore bato n’abakobwa 130 biga siyansi n’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye n’amakuru, batanu ba mbere bahawe icyemezo cy’ishimwe, ibikoresho by’ikoranabuhanga, batatu ba mbere bongererwaho amafaranga, ariko uwabarushije bose akaba yongereweho n’akazina ka Ms Geek.

Uwahawe igihembo cya Ms Geek yitwa Rosine Mwiseneza wo muri Kaminuza yitwa Keppler ikorera henshi muri Afurika n’u Rwanda rurimo, kubera umushinga w’ikoranabuhanga ryikoresha mu kuvomerera imyaka iyo ryumvise ko ubutaka bwakakaye. Yahawe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ipad na mudasobwa.

Bamwe muri bakobwa bari baje gukurikirana iri rushanwa.
Bamwe muri bakobwa bari baje gukurikirana iri rushanwa.

Ms Geek Mwiseneza yakurikiwe na Samantha Manywa Pauline wiga muri Gashora Girls School, akaba yaravumbuye umushinga ’Hello job’ w’ikoranabuhanga rya telefone rihuza abafite imirimo n’abayikeneye, nawe akaba yahawe amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Uwa gatatu wahawe amafaranga ibihumbi 500 n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, yitwa Kirezi Lisa nawe akaba yiga muri Gashora Girls School. Yavumbuye ikoranabuhanga rya telefone rifasha kugura aho baparika imodoka mu gihe cy’umunsi, icyumweru cyangwa ukwezi, umuntu atiriwe ajya kwishyura abatanga amatike ya parikingi bitwa KVSS.

Umushinga wiswe "Girls in ICT" wo gushishikariza abagore bakiri bato n’abakobwa kwitabira kwiga no gukoresha ikoranabuhanga, washinzwe n’abantu 30 mu myaka itatu ishize, ubu umaze gushyigikirwa n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo umuryango wa Imbuto Foundation wa Mme Jeannette Kagame.

Umwe muri abo bawushinze, Lucy Mbabazi uwuyobora yavuze ko ikigamijwe ari uguteza imbere ihame ry’uburinganire mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, ndetse no kuribyaza umusaruro mwinshi ushoboka mu buzima bwa buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka