Ibigo by’imari bya SACCO bigiye guhuzwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Amakuru aturuka mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, avuga ko ibigo by’imari by’umurenge Sacco bigiye guhuzwa bigakoresha ikoranabuhanga, maze umunyamuryango akajya abasha gukoresha konti ye aho ari hose.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA, igaragaza ko Abanyarwanda barenga miliyoni n’igice bakorana n’ibigo by’imari by’umurenge Sacco. Mu myaka isaga itatu ibi bigo bimaze bikora, byandika ku mafishi kandi buri kigo kikigenga ku mikoranire n’abanyamuryango ba cyo.

Ubu buryo ngo bugaragaramo imbogamizi ku banyamuryango b’ibi bigo, kuko hari igihe bakenera amafaranga bategereye aho bafite konti ntibababashe kuyabikuza, ndetse no gushakiriza abakiriya amafishi bitwara umwanya utari muto bigatuma serivisi zidatangwa ku buryo bwihuse.

Nk’uko umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, Mugabo Damien abisobanura, ngo iki kibazo kigiye gukemuka, kuko umushinga wo guhuza ibigo by’imari bya Sacco watangiye kandi byose bikaba bigiye kuva ku gukoresha amafishi bigakoresha mudasobwa.

Gukoresha ikoranabuhanga mu bigo by’umurenge Sacco, ngo bizafasha abakozi babikoramo kwihutisha akazi, kuko nk’uko Alphonse Ndagijimana, umucungamutungo wa Sacco Inyumba ya Kayumbu mu karere ka Kamonyi abitangaza, ngo mu bihe byo gusoza umwaka, byabaga ngombwa ko biyambaza abandi bakozi babafasha kureba ku mafishi ngo bakore raporo.

Ibigo by’imari by’umurenge sacco ngo byafashije abaturage kwiteza imbere, amakuru aturuka mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative akaba avuga ko kuri ubu hari miliyari zisaga 20 zatanzweho inguzanyo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka