Akariza Keza Gara, Umunyarwandakazi watowe mu buyobozi bwa Microsoft muri Afurika

Ikompanyi ya Microsoft Corp. yashyizeho akanama ngishwanama ku mugabane wa Afurika (Microsoft 4Afrika Advisory Council) harimo n’Umunyarwandakazi Akariza Keza Gara. Aka kanama kazaba gashinzwe kumvikanisha ibibazo by’urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika.

Kuwa Kabiri tariki 18/2/2014 niho aka kanama, kazaba kanigenga mu gushyiraho guhanga uburyo bw’ishoramari rya Microsoft, kemejwe ku mugaragaro nyuma y’uko abakagize bari batowe mu kwezi kwa 10/2013.

Hashize umwaka Microsoft 4Afrika itangijwe ikaba igamije korohereza ibikorwa bya Microsoft mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika.

Akaliza Keza Gara asanzwe afite ibind bikorwa byinshi akoramo bijyanye n'ikoranabuhanga.
Akaliza Keza Gara asanzwe afite ibind bikorwa byinshi akoramo bijyanye n’ikoranabuhanga.

Abanyafurika bane bagize Microsoft 4Afrika Advisory Council bashinzwe kuvuganira urubyiruko rwo mu mujyi no mu byaro ku ibibazo bijyanye n’ubushomeri, uburezi no kwegerezwa ikoranabuhanga.

Benjamin Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania ari we ukuriye aka kanama yatangaje ko urubyiruko ruri kugira uruhare mu gusakaza ibitekerezo bishya ari nabyo byarafashije mu guhanga imirimo mishya ndetse n’inganda nshya.

Yagize ati "Itumanaho n’ikoranabuhanga (ICT) ntibigira uruhare mu buryo dukora ibijyanye n’ubucuruzi ku mugabane, ahubwo biri no kugira uruhare mu gushyigikira serivisi zirimo uburezi, ubuzima, kurwanya ibiza no mu icungamutungo."

Akariza Keza Gara asanzwe ari rwiyemezamirimo washinze ikompanyi ikora iby’ikoranabunga izwi nka Shaking Sun kandi ni umwe mu bagize uruhare mu itangizwa rya kLab mu mujyi wa Kigali.

Gara ni umwe mu bagize ihuriro ry’abakobwa mu ikoranabuhanga rya “Girls in ICT Rwanda”, kuri ubu ari mu mushinga wo gukora amashusho ya videwo zigenewe abana b’Abanyafurika (cartoons).

Undi Munyafurika uri mu kana ka Microsoft 4Africa Advisory Council ni Chude Jideonwo ukomoka muri Nigeria akaba asanzwe ari umunyamakuru wegukanye ibihembo bitandukanye, akaba rwiyemezamirimo mu bijyanye n’itangazamakuru ndetse afite ubunararibonye mu iterambere mu rubyiruko.

Jideonwo ari mu bashinze ikompanyi ya RED ikora ibijyanye n’itangazamakuru izwiho kuba ari itegura ikananga ibihembo bikomeye muri Afurika bizwi nka Future Awards Africa bihuza urubyiruko.

Undi ndi ni Tayeb Sbihi ukomoka muri Maroc, Uyu we ni rwiyemezamirimoufite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bumenyi, iy’icyiciro cya kabiri mu bumenyi n’iyo mu bucuruzi.

Afite ubunararibonye bw’imyaka 10 akorana na kompanyi zitandukanye z’inzobere mu guhanga ibishya mu ikoranabuhanga. Afite ikompanyi ya B2N Consulting itanga serivisi zinyuranye mu itumanaho muri Maroke no muri Afurika.

Uwa kane ni Olivia Mukam akomoka muri Cameroun akaba ari rwiyemezamirimo wari umunyeshuri ubwo yafashaga mu kurwanya indwara zituruka ku mazi mabi mu burengerazuba bwa Cameroun agafasha abaturage 5,000 kugezwaho amazi meza.

Uyu mukobwa yafashije yashinze ikompanyi y’urubyiruko rw’abanya-Cameroun (Harambe) baharanira gukemura ibibazo rusange.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

firstable congratulation to all rwandis.
ni teka rikomeye ku rwanda cane cane ku ba nyagwandaki bose.ese uburundi bwacu bworonka iryo teka.
congratulatio again
God bless yu

emile BARARASUKANA yanditse ku itariki ya: 6-04-2014  →  Musubize

Ese ni umukobwa wa John Gara wayoboraga RDB?!

Mukamana yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

abanyarwanda bari gutera intambwe uko bucyeye nuko bwije uwo mwari nizereko agomba gukora ibishoboka igihugu cye akagifasha mugutera imbere cyane mubijyanye n’ikoranabanga.

Omar yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

nibyagaciro kubona ahantu hagiye hatandukanye hagenda hamanikwa ibendera ry’igihugu cy’ u rwanda, navuga nti felicitation kuri akariza keza gara kuko iyi nintambwe ikomeye kandi nibyigaciro kuri wowe umuryango wawe ndetse by’umwihanriko kugihugu cyawe, hari bagize mahirwe guhura nawe mubikirwa ufite mugihugu ariko ukwicisha bugufi kwawe byampaye inyigisho ikomeye, kwitanga no gukunda ibyukora nabigize ikitegererezo kurinjye. nakubira nti komereza aho, ariko kandi natwe urundi rubyiruko tubwigireho, ntagucika intege

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka