Musanze: Abikorera biyemeje kurandura igwingira mu cyiswe “Ababyeyi ba batisimu”

Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Musanze, ku bufatanye n’inzego bwite za Leta batangije ukwezi kwahariwe kurandura igwingira mu abana bato, kimwe mu bibazo by’urusobe byugarije imibereho myiza y’abaturage Karere ka Musanze.

Abaturage bigishijwe uko bategura indyo yuzuye
Abaturage bigishijwe uko bategura indyo yuzuye

Ni icyumweru cyatangirijwe mu murenge wa Musanze Akarere ka Musanze, ku wa Kane tariki ya 09 Gicurasi 2024, nyuma yo kubona ko ako karere kari mu turere turi imbere mu kugira abana bagaragaraho igwingira n’indwara zituruka ku mirire mibi.

Habiyambere Jean, umuyobozi w’abikorera mu Karere ka Musanze yagaragaje impamvu bateguye iki gikorwa, aho bagendeye ku nama bagiriwe na Perezida Paul Kagame, aho yakunze kunenga igwingira muri ako Karere gakungahaye kuri byinshi.

Ati: “Iki n’igikorwa abikorera biyemeje, ariko ni ubutumwa twahawe na Perezida Paul Kagame atubwira ati ni gute umwana ashobora kujya mu mirire mibi dufite ubutaka bwiza, dufite abacuruzi bacuruza bakunguka biterwa n’iki?”.

Arongera ati: “Twageze aho nyuma tujya mu bunyamabanga bukuru bw’umuryango ibi bintu bisubirwamo nk’abikorera twiyemeza kumenya akarera dukoreramo Uko gahagaze mu buzima ndetse no mu bushobozi nicyo cyatumye twishyira hamwe dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo turandure igwingira ry’abana dufite".

Habiyambere Jean, umuyobozi w'abikorera mu Karere ka Musanze
Habiyambere Jean, umuyobozi w’abikorera mu Karere ka Musanze

Uyu muyobozi yagaragaje intandaro y’ubwiyongere bw’imibare y’abana bagwingira mu Karere ka Musanze, anagaragaza ingamba nka PSF bafashe mu kurandura icyo kibazo.

Ati: “Harimo ikibazo gikomeye, icya mbere n’uko ababyeyi bahabwaga intungamubiri z’abana bakazikoresha nabi cyangwa se bakazigurisha, hafatwa umwanzuro w’uko dushyiraho umubyeyi wa batisimu (parenage) akagenda agahagararira umwana igihe twashatse ibyo kumutunga agakurikirana ko umubyeyi abibonye n’uko abiha umwana, iyo umwana agwingiye ni umukiriya wacu uba ugwingiye, ni abikorera b’ejo hazaza tuba tubuze”.

Bamwe mu babyeyi bitabiriye icyo gikorwa, bavuga ko kuba umubare w’abana bagwingira n’abafite ibimenyetso by’imirire mibi uzamuka, ngo rimwe na rimwe bituruka ku bumenyi buke bwo gutegura amafunguro y’abana.

Hashyizweho ababyeyi ba batisimu bazita kubyo PSF izajya igenera ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi
Hashyizweho ababyeyi ba batisimu bazita kubyo PSF izajya igenera ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi

Umwe yagize ati: “Hari benshi baba batazi ibyo bagaburira abana, ugasanga aramuha amafiriti kandi nyamara hari ibindi bifite intungamubiri ashobora kubona bitamugoye, nk’izo mboga, indagara n’ibindi bidahenze”.

Nyirakayoboke Eliada urera umwe mu bana bari bafite ikibazo cy’igwingira nyuma yo gutabwa n’ababyeyi, arishimira ko uwo mwana yamaze gukira nyuma y’ubufasha yahawe na Leta.

Ati: “Mfite umwana ndera watawe n’ababyeyi be wabaga mu mirire mibi, yagize umwaka apima ibiro bitatu, Ikigo Nderabuzima cya Musanze cyaramfashije, bakajya bampa amata n’izindi ntungamubiri nkabimuha neza, nakurikije ubujyanama bagiye bampa, ubu umwana yamaze kuva mu mirire mibi ameze neza namutangije n’ishuri”.

Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Ingabire Assoumpta
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Ingabire Assoumpta

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Ingabire Assoumpta, yavuze ko ubufatanye bw’abikorera n’ubuyobozi bw’Akarere buzaba intwaro yo kurandura iki kibazo cy’igwingira gituma Akarere ka Musanze kaza mu turere dutanu dufite umubare uri hejuru ndetse bikaba n’ikibazo gikomeye ku gihugu.

Assoumpta yatunze agatoki bamwe mu babyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze, kuba intandaro y’ikibazo cy’igwingira mu bana, aho batagikurikirana uko bikwiye, asaba buri wese kubahiriza inshingano ze mu kurandura igwingira n’imirire mibi mu bana, ikibazo cyugarije tumwe mu turere tw’igihugu turimo n’Akarere ka Musanze.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, yashimiye PSF kuba ije gufasha abaturage guhindura imyumvire izatuma bakoresha neza ubushobozi bafite, aho ngo abenshi muri bo bagira abana bagwingiye atari uko babuze ibyo babagaburira.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kayiranga Théobald
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald

Asaba ababyeyi guha abana babo amafunguro akungahaye ku ntungamubiri, agizwe n’ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri, abibutsa kandi ko kubona ayo mafunguro bitagoye kuko ibyinshi bibakikije, aho yabasabye gukurikiza gahunda y’inkoko mu muryango.

Mu bugenzuzi buherutse gukorwa, mu Karere ka Musanze hagaragaye abana 303 bafite ikibazo cy’imirire mibi, aho Umurenge wa Musanze n’uwa Rwaza iza imbere mu kugira umubare minini w’abana bafite icyo kibazo.

Ababyeyi barasabwa gutegurira abana babo indyo yuzuye
Ababyeyi barasabwa gutegurira abana babo indyo yuzuye
Bagaburiye abana
Bagaburiye abana
Bateguye n'uturima tw'igikoni
Bateguye n’uturima tw’igikoni
Abikorera biyemeje kurandura igwingira mu karere ka Musanze
Abikorera biyemeje kurandura igwingira mu karere ka Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka