Kamonyi: Imibiri yari ishyinguye mu mva z’i Kayumbu yimuriwe mu rwibutso rwa Bunyonga

Imibiri isaga 480 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye mu mva zo mu Murenge wa Kayumbu n’iyabonetse hirya no hino mu Mirenge ya Karama na Kayenzi, yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere rwa Bunyonga rwubatse mu Murenge wa Karama, ishyingurwa mu cyubahiro.

Bamwe mu bashyinguye ababo bavuga ko bizabafasha gukomeza kubibukira ahantu hizewe kandi habika neza amateka ya Jenoside, kurusha gukomeza gushyingurwa mu matongo cyangwa imva zitajyanye n’igihe zashoboraga gutuma iyo mibiri yangirika vuba.

Dr. Nyetera Ernest, umwe mu bashyinguye mu cyubahiro umubyeyi wabo (nyirakuru) wari ushyinguye mu itongo, avuga ko n’ubwo byabanje kubabera ihurizo kumva ko bamwimurira mu rwibutso, bageze aho babyemera kubera inyungu babibonamo zirimo umutekano w’aho yari ashyinguye, kubungabunga amateka no kwiyorohereza kujya kumwibuka.

Agira ati “Ni mu buryo bwo kudufasha gukomeza kwibuka abacu twafashe umwanya wo kubitekerezaho nubwo bitakirwa kimwe, ubu turi kwimura nyogokuru, twumvaga tutabyumva kubera ibikomere byari bikiri bibisi, ariko twabonye ko tutabasha gukomeza kwibukira ku itongo kandi abandi bibukira ku nzibutso hano hari abana be n’abuzukuru nibwo tuzabasha kumwibuka neza”.

Imibiri yakuwe i Kayumbu yashyinguwe mu rwibutso rwa Bunyonga
Imibiri yakuwe i Kayumbu yashyinguwe mu rwibutso rwa Bunyonga

Yongeraho ati “Nk’ubu tumaze gukura, ese nituba tutagihari ab’inyuma yacu nk’abana bacu bazabasha kujya kumwibuka, nitwe twifasha tunafasha Leta iba yarateganyije inzibutso z’abacu bazize Jenoside kugira ngo igihe tuzaba twibuka tunandika amateka abashyinguye hirya no hino badacikanwa”.

Umwe mu babyeyi uhagarariye imiryango yashyiguye abayo mu cyubahiro mu Murenge wa Kayumbu wahoze ari Komini Rutobwe, avuga ko abenshi bashyinguwe ari abavanywe mu byobo byari ahitwa mu Cyakabiri mu Karere ka Muhanga, kandi ko imiryango y’ababo itari ihari ngo ishyingure, hakabamo n’abavanywe mu masambu hirya no hino.

Agira ati “Twebwe ubu ni nk’aho ari bwo tugiye gushyingura bushyashya, kuko imibiri y’abacu yimuwe n’ubuyobozi ntabwo abantu twese twabonye uko tuza gushyingura, ni yo mpamvu twishimiye gushyingura abacu mu rwibutso rwa Bunyonga”.

Urwibutso rwa Bunyonga rwongeweho igice cy'imva cyubatse mu buryo bwo kubika neza imibiri
Urwibutso rwa Bunyonga rwongeweho igice cy’imva cyubatse mu buryo bwo kubika neza imibiri

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu avuga ko Abatutsi benshi biciwe kuri bariyeri yo mu Cyakabiri, bagerageza guhungira i Kabgayi, ubu bakaba bishimira ko bagiye kuyishyingura ahantu heza habahesha agaciro, bikazatuma abarokotse bakomeza inzira y’Ubudaheranwa kuko u Rwanda rugenda rurushaho kugera aheza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, wari umushyitsi mukuru mu gushyingura imibiri y’abazize Jenoside mu Rwibutso rwa Bunyonga, ashimira abarokotse Jenoside bemeye ko imibiri y’ababo izanwa muri urwo rwibutso ruzabumbatira amateka ya Jenoside mu yahoze ari Komini Rutobwe.

Yavuze ko kwibuka ari ukongera gutekereza ku mateka ya Politiki mbi yatumye u Rwanda rubura amaboko y’abana barwo bakabaye bari kurufasha kwiteza imbere, ubu rukaba ruri guhangana n’ingaruka z’ayo mateka n’ibikorwa bibi byaranze abanyapolitiki b’icyo gihe.

Agira ati “Ubusanzwe ubuyobozi burengera abaturage aho kubarenganya, abarimo Burugumesitiri Mbarubukeye Jean, abasirikare n’Interahamwe aho kurengera abaturage barabishe, batuma u Rwanda rubura amaboko yarwo, kwibuka rero ni umwanya wo gutekereza ayo mateka no kwirinda ko yazisubiramo”.

Guverineri Kayitesi avuga ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka ya Politiki mbi no kwirinda ko yakwisubiramo
Guverineri Kayitesi avuga ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana amateka ya Politiki mbi no kwirinda ko yakwisubiramo

Avuga ko kwibuka buri mwaka, hanashyingurwa imibiri igenda iboneka, kuko nta makuru y’ahajugunywe imibiri yose atangwa, agasaba ko mu gihe cyo kwibuka, Abanyarwanda bakwiye gukomera ku bumwe bwabo, bagatanga amakuru kugira ngo iyo mibiri ikiri hirya no hino ishyingurwe mu cyubahiro.

Abayobozi ba Muhanga bagiye kwifatanya n'aba Kamonyi kuko hari imibiri yimuwe yahoze muri Muhanga yari ishyinguye ku Kayumbu
Abayobozi ba Muhanga bagiye kwifatanya n’aba Kamonyi kuko hari imibiri yimuwe yahoze muri Muhanga yari ishyinguye ku Kayumbu
Nyuma yo gushyingura bashyize indabo ku rwibutso rwa Bunyonga
Nyuma yo gushyingura bashyize indabo ku rwibutso rwa Bunyonga
Ahari icyobo cyajugunywemo Abatutsi biciwe kuri bariyeri ya Cyakabiri hashyizwe ikimenyetso cy'amateka
Ahari icyobo cyajugunywemo Abatutsi biciwe kuri bariyeri ya Cyakabiri hashyizwe ikimenyetso cy’amateka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka