Rubavu: Basabwe amafaranga ngo bahabwe telefone mu gihe bo bari bazi ko ari iz’ubuntu

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuye mu mirenge itandukanye banenze uburyo ubuyobozi bwo mu mirenge bwabatse amafaranga ya Ejo Heza, n’ay’ubwisungane mu kwivuza (mituweli) bizezwa telefone z’ubuntu, nyamara bajya kuzifata bagacibwa ibihumbi 20 Frw.

Abaturage bahabwaga telefone bamaze kwishyura
Abaturage bahabwaga telefone bamaze kwishyura

Igikorwa cyo gushyikiriza abaturage bo mu Karere ka Rubavu Telefone ibihumbi bitatu zifite nkunganire, cyakozwe tariki 15 Ukuboza 2023 muri Stade Umuganda.

Icyakora abaturage bamwe ntibishimiye kuba baranditswe bizezwa guhabwa Telefone z’ubuntu none bakaba basabwe gutanga amafaranga.

Abaganiriye na Kigali Today bagira bati "Baratubeshye, badusaba kwishyura Ejo Heza n’ibindi umuturage asabwa n’inzego z’ibanze, batubwira ko tuzabona Telefone z’ubuntu, none twasanze zishyurwa."

Abandi baturage bavuga ko Telefone zirimo gutangwa ziri ku isoko bazizi zikunda kubura itumanaho (reseau), abandi bavuga ko bakeneye kuyigurisha batabona ababasubiza ayo batanze.

Telefone zirimo gutangwa muri gahunda ya Airtel Rwanda yiswe ‘Connect Rwanda 2.0’ igamije gufasha Abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga no kwihuta mu iterambere.

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bufite isoko ryo kuzitanga, butangaza ko ubusanzwe zifite agaciro k’ibihumbi 70 Frw, ariko kubera ko Perezida Paul Kagame yashatse umuterankunga witwa Wilmot Reed Hastings Jr uyu akaba ari Umuyobozi Mukuru w’urubuga rwa Netflix agatanga amafaranga yo gufasha muri gahunda ya Connect Rwanda, igiciro cya Telefone cyashyizwe ku bihumbi 20 Frw.

Uyu arerekana imiterere y'izo telefone
Uyu arerekana imiterere y’izo telefone

Ni telefone ifite umwanya wo kubikamo ungana na 32 G, ifotora imbere n’inyuma, ikoresha internet ya 4G, kandi uyihawe atanga amafaranga igihumbi buri kwezi agahabwa internet ya 1 G buri munsi ukwezi kose, agahabwa n’iminota myinshi yo guhamagara imirongo yose (MTN na Airtel).

Abaturage bamwe bagaragaje kutishimira izi telefone, bagendera ku makuru y’uko hari telefone zatanzwe ku buntu, ndetse no ku makuru y’ababashutse bakabaka amafaranga y’a Mituweli na Ejo Heza bababwira ko izi na zo ari ubuntu, ntibiyumvishe uburyo bishyuzwa ayo ibihumbi 20Frw.

Mu Karere ka Rubavu, izi telefone zahawe abagore bibumbiye mu makoperative hamwe n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu rwego rwo kubafasha koroshya imirimo yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko bahisemo kuziha abagore kugira ngo bajye boroherwa kubona amakuru.

Agira ati "Murabizi ubu ikintu cyose ni amakuru, twifuje ko aba bagore bakora mu bucuruzi bazibona mbere kugira ngo bashobore kujya bagurisha biboroheye, ikindi turi muri gahunda ya ‘byikorere’, aho umuntu ashobora gushaka ibyangombwa ku Irembo.gov.rw atabanje gushaka ababimufashamo ahubwo akabyikorera, ariko ikindi twazishimiye ni uko boroherezwa kubona internet no guhamagara ku mafaranga makeya."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa yabwiye abaturage batishimiye telefone ko basubizwa amafaranga yabo.

Nyuma yo gusobanurirwa uko gahunda y'izi telefone iteye, bamwe bemeye kuzigura
Nyuma yo gusobanurirwa uko gahunda y’izi telefone iteye, bamwe bemeye kuzigura

Agira ati "Ntawe utwara telefone atayishaka, ni telefone nziza, kuzigura ni inyungu, naho abatswe amafaranga arenze barayasubizwa."

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA), Innocent Bagamba Muhizi, na we yasabye abaturage kugura izi telefone zigomba guhindura imibereho yabo mu gukoresha ikoranabuhanga, asaba abasabwa amafaranga arenze ibihumbi 20 kubyanga.

Agira ati "Telefone igura ibihumbi 20, n’amafaranga igihumbi yo kugura internet no guhamagara ukwezi kose, uwasabwe arenze ayo agomba kuyasubizwa."

Umuyobozi wa RISA avuga ko abantu bafata izi telefone batemerewe kongera kuzigurisha, kuko ari telefone bahawemo nkunganire mu rwego rwo kubafasha kuyibona ku giciro gito.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ku bibazo byagaragajwe n’abaturage, avuga ko hari abayobozi batanze amakuru atari ukuri, asaba abaturage gutandukanya telefone zatanzwe muri gahunda ya Connect Rwanda ya mbere, na Connect Rwanda 2, kuko iyi itanga nkunganire umuturage akabona telefone ku mafaranga makeya.

Ku baturage basabwe amafaranga mbere bizezwa kuzabona telefone z’ubuntu, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko basabye abayobozi kuyabasubiza.

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda butangaza ko bwazanye telefone miliyoni imwe n’ibihumbi 200 kandi zigomba gutangwa kuri aya mafaranga, aho umuturage asabwa gutanga indangamuntu n’ibihumbi 20 agahabwa telefone, Simcard, akabasha guhamagara imirongo yose, na internet y’ukwezi atanze amafaranga igihumbi, kandi iyi gahunda ikazamara umwaka.

Ubuyobozi bwa Airtel bugaragaza ibyiza bya telefone zirimo gutangwa
Ubuyobozi bwa Airtel bugaragaza ibyiza bya telefone zirimo gutangwa

Akarere ka Rubavu gateganya gutanga mu baturage telefone ibihumbi 40, abaturage bakaba basabwa kuzigura cyane kuko abazarangiza mbere bashobora kongerwa izindi.

Ubuyobozi bwa Airtel buvuga ko mu Turere twa Burera, Kayonza na Nyanza bamaze kuhatanga telefone ibihumbi 52.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twishimiye guhabwa telephone mukarere kamuhanga ho bazitanga ryari murakoze

Niyonkuru Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-12-2023  →  Musubize

Twishimiye guhabwa telephone mukarere kamuhanga ho bazitanga ryari murakoze

Niyonkuru Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka