Intara y’Amajyepfo ni yo ibarizwamo telefone nkeya

Ibarura ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, rigaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ibarizwamo telefone nkeya ku kigero cya 71.9% mu gihe mu Mujyi wa Kigali abatunze telefone bangana na 92.4%.

Telefone ifasha benshi muri serivisi zitandukanye
Telefone ifasha benshi muri serivisi zitandukanye

U Rwanda rukomeje guteza imbere ikoranabuhanga kandi itumanaho ni imwe mu nzira ifasha Abanyarwanda kwihuta mu iterambere.

Telefoni zigendanwa uretse kwitaba no guhamagara, zikora akazi kenshi gatandukanye harimo kubitsa no kubikuza, kwigisha, henshi zasimbuye televisiyo n’amazu y’isomero, zikoreshwa nka radiyo, mu gihe ahandi zifasha abahinzi kumenya amakuru y’imihindagurikire y’ikirere no kumenya uko ibiciro bihagaze ku isoko.

Ibarura rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abanyarwanda bangana na 78.1% batunze telefoni, mu gihe mu mwaka wa 2012 abari batunze telefoni bari 54.1 naho mu 2002 abari batunze telefoni bari 2.3%.

Nubwo telefoni ikoreshwa byinshi bitandukanye, ibarura ryagaragaje ko Abanyarwanda bakoresha Internet muri 2022 bari 22.8%, kandi abenshi baboneka mu mujyi wa Kigali bangana na 54%, Amajyepfo abakoresha internet bari 16.1%, Intara y’Iburengerazuba 17.1%, Intara y’Amajyaruguru 17.2% naho Intara y’Iburasirazuba ni 18.6%.

Ubugenzuzi busanzwe bukorwa n’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, mu Kuboza 2023 bwagaragaje ko mu Rwanda Akarere ka Kicukiro ari ko kaza ku mwanya wa mbere mu gukoresha ikoranabuhanga ku ijanisha rya 82% kavuye kuri 81.7% muri 2022, Akarere ka Rubavu kaza ku mwanya wa kabiri na 81.1% kavuye kuri 72.7% naho Akarere ka gatatu ni Nyarugenge ifite 80.9% ivuye kuri 83%.

Mu gihe uturere dutanu turi inyuma ari Bugesera ifite 69.1% ivuye kuri 74.1% muri 2022, Ngororero ifite 66.8% ivuye kuri 72.8%, Musanze ifite 65.8% ivuye kuri 74.2% muri 2022, Gatsibo 63.4% ivuye kuri 74.6% mu gihe Kayonza iza ku mwanya wa nyuma n’ijanisha rya 63.4% ivuye kuri 74.6%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka