Kamonyi: Barifuza ko umuhanda Rugobagoba-Mukunguri wazashyirwamo kaburimbo

Abaturage b’akarere ka Kamonyi bakoresha umuhanda Rugobagoba-Mukunguri, barifuza ko umuhanda bagiye kubakirwa harebwa uko ushyirwamo kaburimbo, kuko gutsindagiramo igitaka gusa bitaramba kubera imodoka nini z’amakamyo ziwunyuramo zikawangiza.

Ibi babitangaje mu gihe uwo muhanda watangiye gukorwa hifashishijwe latelite. Ni ibikorwa bitangijwe nyuma y’igihe rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kuwubaka awutaye utarangiye, abagiye kuwukora bakaba bafite umukoro wo kuwukora mu buryo ngo utazangirika vuba.

Umuhanda Rugobagoba-Mukunguri ureshya na kirometero 19 uzuzura utwaye Miliyari imwe na miliyoni 300frw, uzubakwa mu gihe cy’amezi 12, nk’uko bikubiye mu masezerano rwiyemezamirimo yagiranye n’Akarere ka Kamonyi, ukazakorwa ushyirwamo reterite ariko abaturage bakagaragaza ko batizeye uburambe bwawo igihe waba udashyizwemo kaburimbo.

Umwe mu baturage agira ati, “Nta modoka zari zikibasha kugera mu Murenge wa Mugina, imodoka zitwara imicanga zabaga zaguyemo, kuba uyu muhanda ugiye gukorwa biratuma iterambere rihindura isura, twaburaga uburyo bwo kugeza ku isoko umusaruro w’ubuhinzi ubu abacuruzi bagiye koroherwa”.

Yongeraho ati, “Abantu benshi bazanaga imodoka bagera Rugobagoba bagasiga imodoka zabo bagatega moto kuko ari zo zapfaga kwihanganira ububi bw’uyu muhanda, njyewe nk’umuntu uhakorera n’ubundi aya makamyo azongera awangize, byakabaye byiza bashyizemo kaburimbo kuko imodoka ziba zihetse ibiro byinshi zizongera ziwangize”.

Undi muturage avuga ko kubera ko umuhanda wari warangiritse cyane hari abantu batari bagitekereza kuza ku Mayaga kuko nta nzira zari zihari, umuhanda bakaba bari barawuhimbye amazina arimo nko ‘mu mafi’, kubera ko uko imvura iguye harekamo amazi nko mu cyuzi cy’amafi. Irindi zina bari barahahaye ni ‘mu ngona’ kubera ko bavugaga ko ibiziba byawo bimeze nka Nyabarongo ku gice kibamo ingona.

Agira ati, “Uyu muhanda birasaba ko wubakwa ku buryo bukomeye kuko nakunze kubona wangirika bikabije, ibyaba byiza ni uko badushyiriramo kaburimbo kuko n’ubundi uzahita wangirika”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Ndahayo Sylvere avuga ko kuba babashije kubaka uyu muhanda bizafasha abaturage kongera kugenderana, ariko ko ubushobozi bwabonetse ari ubwo kuwutisindagira na raterite, ariko ngo rwiyemezamirimo azakora ibishoboka umuhanda ukazaba ukomeye.

Agira ati, “Nibyo koko hano hanyura imodoka ziremereye ariko umuhanda uzaba utsindagiye gusa ntabwo uzashyirwamo kaburimbo, turimo kuganira na rwiyemezamirimo ngo umuhanda uzabe ukomeye kuko azi neza ko uzajya wakira imodoka ziremereye”.

Umuhanda Rugobagoba Mukunguri uhuza uturere twa Kamonyi na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, ukomeza kugera ku bitaro by’Intara bya Ruhango, ugakomeza ugahingukira kuri sitasiyo y’amashanyarazi ya Kigoma kuri kaburimbo.

Abatuye icyo gice bakavuga ko ushyizwemo kaburimbo byarushaho koroshya ubuhahirane n’imigenderanire ku buryo byanakoroshya serivisi zihabwa abarwayi ku bitaro by’Intara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka