Rulindo: Abasenyewe n’ibiza bafashijwe amabati ya miliyoni enye

Kuwa 18/08/2016 Minisiteri ifite imicungire y’ibiza mu nshingano (MIDIMAR) yahaye inkunga y’amabati ya miliyoni enye imiryango 23 yasenyewe n’imvura idasanzwe.

Abaturage bahawe amabati bashimiye ubuyobozi kubwo kubatera inkunga kuko bose batari bafite ubushobozi bwo kwiyubakira no kugura isakaro.
Abaturage bahawe amabati bashimiye ubuyobozi kubwo kubatera inkunga kuko bose batari bafite ubushobozi bwo kwiyubakira no kugura isakaro.

Iyi miryango 23, irimo 22 yo mu Murenge wa Cyinzuzi n’undi 1 wo mu Murenge wa Shyorongi yasenyewe n’imvura idasanzwe yaguye mu kwezi kwa Mutarama mu ijoro ryo kuwa 16 rishyira kuwa 17, aho uwitwa Kambera Marisiyana yahasize ubuzima agwiriwe n’inzu.

Nyuma y’ibyo byago abasenyewe bagiye gucumbika mu baturanyi n’imiryango kubera kubura aho bikinga, aribwo Midimar kubufatanye n’Akarere babahaye ibikoresho by’ibanze birimo shitingi, amasafuriya, ibiringiti n’ibindi byari bifite agaciro ka Miliyoni 5.

Umukozi ufite imicungire y’ibiza mu Karere ka Rulindo Eric Mwizere, yihanganisha abasenyewe n’ibiza yabasabye kubaka mu midugudu ko ntawemerwe kongera gutura mu manegeka nkuko babikanguriwe mbere kandi bakazirika ibisenge by’inzu kugirango inzu zikomere ibisenge bitazaguruka.

Kugeza ubu bamwe bakaba baratangiye kuzamura inzu zo kubamo ariko bakagorwa no kutabona isakaro; iyo miryango yose ikaba yahawe amabati yo gusakara kugirango bongere babone aho baba.

Murwanashyaka Jean Baptiste umwe mu bahawe amabati ati “Turashimira Leta y’ubumwe na Minisiteri ifite imicungire y’ibiza mu nshingano kuko yita ku baturage, tumaze igihe ducumbitse bitatworoheye tubangamiye abandi ariko ubu tugiye kongera kwisuganya tubone inzu zacu bwite ubuzima bukomeze”

Umutoniwase Nadine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Cyinzuzi yihanganishije abasenyewe n’imvura idasanzwe anabizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

Abaturage bahawe amabati bashimiye ubuyobozi kubwo kubatera inkunga kuko bose batari bafite ubushobozi bwo kwiyubakira no kugura isakaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka