Ngo ntacyo yungutse mu myaka 15 yamaze ari rushimusi

Ngezahayo Cassien wahoze atega inyamaswa mu ishyamba rya Nyungwe avuga ko yicuza imyaka 15 yamaze ahiga inyamaswa yangiza ibidukikije.

Ngezahayo aricuza imyaka 15 yamaze yangiza umutungo rusange.
Ngezahayo aricuza imyaka 15 yamaze yangiza umutungo rusange.

Ngezahayo avuga ko yari amaze kuba umuhanga ukomeye mu gutega inyamaswa zirimo ingurube z’ishyamba, impongo, igisambi, ifumberi n’izindi.

Nubwi yari amaze kumenyera kwihisha abashinzwe kurinda ishyamba rya Nyungwe, ngo yaje kubona ko bidakwiye gukomeza kwangiza ibigirira akamaro abanyagihugu bose.

Uyu mugabo ukomoka mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Mutongo mu Murenge wa Cyato muri Nyamasheke, avuga ko ntacyo yungutse mu myaka 15 yamaze atega inyamaswa, agasaba abaturiye iri shyamba gufatanyiriza hamwe bakarwanya ba rushimusi.

Agira ati “Iri shyamba ridufitiye akamaro kanini; risigira amafaranga menshi igihugu tukabona amashuri, imihanda n’amavuriro. Ndicuza imyaka namaze ndyangiza nica inyamaswa ziribamo”.

Ngezahayo avuga ko asigaye aba muri koperative y’abaturiye Nyungwe bahoze ari ba rushimusi, agasaba n’abandi batarabikora kureka kwangiza ishyamba rya Nyunywe n’urusobe rw’ibinyabuzima birigize.

Ati “Ubu ndi muri koperative mbikesha RDB nta kibazo mfite mu rugo rwanjye. Ndasaba ko n’abandi bataracika ku bikorwa bya barushimusi babireka ahubwo tugafatanya gutanga amakuru ku bagifite bene ibyo bikorwa”.

Abaturage baturiye Parike ya Nyungwe bahamagarirwa kubungabunga ishyamba n’urusobe rw’ibinyabuzima birigize, cyane ko mu mafaranga ava mu bikorwa by’ubukerarugendo bagenerwaho 5% abafasha kubaka amashuri, amavuriro ndetse bakabafasha kwibumbira mu makoperative mu mishinga mitoya ibateza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka